Ivu rya Castro ryashyinguwe. Yasabye ko nta kintu na kimwe kizamwitirirwa
Ivu ry’umurambo wa Fidel Castro ryashyinguwe kuri iki cyumweru mu mujyi wa Santiago uri mu majyepfo y’ikirwa cya Cuba aho yatangiriye intambara yo kubohora iki gihugu. Harashwe imizinga 21 yo guha icyubahiro uyu musaza wapfuye ku myaka 90.
Ubundi iyi mihango yagombaga guca kuri televiziyo y’igihugu, ariko amasaha macye mbere yayo byatangajwe ko uyu muhango uri bube uw’umuryango we cyane.
Akeso karimo ivu ry’umurambo we kazanywe n’abasirikare mu irimbi rya Santa Ifigenia kuva kuwa gatanu ku muhanda wa 800Km kuva mu murwa mukuru Havana aho abantu benshi bari bategereje ko kabanyuraho nabo batera hejuru bati “Harakabaho Fidel!”
Umunyamakuru wa AlJazeera wari i Santiago avuga ko abantu bo mu muryango wa Castro, abayobozi bakuru bakomeye, n’inshuti ze n’iz’umuryango we ari bo binjiye mu irimbi.
Nubwo ngo uyu muntu ari umuntu ukomeye w’igihugu kumushyingura ngo byagizwe iby’umuryango we cyane. Gusa abaturage babonye igihe cyo kumwunamira no kumusezeraho ivu rye rikiri Havana.
Abantu barenga miliyoni baje muri Cuba gusa guherekeza bwa nyuma Fidel Castro.
Uyu mugabo abantu benshi ku isi baramwemeraga kubera ko yabashije guhagarara imbere ya USA, igihugu gituranyi (kiri kuri 145km gusa) batari bahuje imigenzereze n’imyumvire mu bya politiki, demokarasi, ubukungu n’ibindi…
Yasize asabye ko nta kizamwitirirwa
Raul Castro, murumuna we yasigiye ubutegetsi mbere yo kujya mu kirihuko cy’izabukuru, kuri uyu wa gatandatu yari yatangaje ko mukuru we yasize asabye ko yashyingurwa nk’abandi bantu.
Kandi ko napfa nta kintu nk’imihanda, ibitaro, amashuri cyangwa ikindi kintu rusange kizitirirwa izina rye kuko atifuza ko hari abashaka kumugereranya n’Imana.
Tariki 26/07/1953, hafi y’aha yashyinguwe niho we, na murumana we Raul hamwe n’abandi barasiye amasasu ya mbere ku kigo cya gisirikare cya Moncada i Santiago barwanya ingabo za Perezida Baptista wafashwaga na USA. Bakaza kumutsinda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Good byee #fidel
A Brave Man who gave Africa an Amazing contributions!!!!!!
Comments are closed.