Digiqole ad

PM yasabye abaganga kuvura umuntu ugaragara n’utagaragara

 PM yasabye abaganga kuvura umuntu ugaragara n’utagaragara

Minisitiri w’Intebe na bamwe mu bayobozi hamwe n’abashoje itorero

*Yabasabye kwirinda kwiba nk’uko byagaragaye ubushize

Gabiro/Gatsibo – Kuri iki cyumweru asoza itorero ry’abakora mu rwego rw’ubuzima Minisitiri w’Intebe yabwiye abaganga ko bakwiye kongera imbaraga mu kwakira neza abarwayi babasanga kuko ngo umurwayi wakiriwe neza na muganga atangira gukira ubwo.

Bamwe mu baganga barangije itorero i Gabiro
Bamwe mu baganga barangije itorero i Gabiro

Iri torero ryarimo abakora mu rwego rw’ubuzima 767 bahawe izina ry’intore “Impeshakurama”, ni abakora mu bitaro bya Leta n’ibyigenga, abavura mu bigo nderabuzima, abakozi mu bigo bishamikiye kuri MINISANTE ndetse n’abahagarariye abavuzi gakondo.

Aba baganga basabwe cyane gushyira imbaraga mu gukumira indwara mbere y’uko zibageraho ngo bazivure.

Minisitiri w”intebe Anastase Murekezi yasabye aba bamaze icyumweru mu Itorero mu kigo cya gisirikare i Gabiro gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya imirire mibi n’isuku nke mu bantu kuko aribyo ahanini bituma abantu baza babagana barwaye.

Yatinze cyane ku kubasaba kubaha abarwayi no kubakira neza. Ati “Umurwayi iyo arembye umuganga iyo amwakiriye neza akamwitaho atangira gukira ubwo.”

Yasabye aba baganga kuvura umuntu ugaragara n’utagaragara babwira neza abarwayi kuko umuntu urwaye aba arwaye umubiri ariko n’imbere ababajwe n’uburwayi afite.

Ati “Umuntu ni mugari, mugomba kuvura umuntu ugaragara mukavura n’utagaragara. Umurwayi aje akugana arwaye ukamubwira ko azapfa ejo yapfa. Ariko umubwiye ko agifite igihe cyo kubaho kubera ko urimo kumuvura yakomeza akabaho amezi agashira.”

Minisitiri yasabye abaganga kwirinda uburangare kuko ngo isegonda rimwe ry’uburangare ryatuma umuntu apfa akandi yari gukira.

Yongeyeho ko bagomba kwirinda ubugwari wo kwiba nk’ubwagaragaye kuri bamwe muri bagenzi babo mu bihe bishize.

Abashoje itorero bavuze ko hari byinshi cyane bigiye muri ryo, n’impanuro bahavanye bityo bagiye kugira ibyo bahindura mu mikorere bakarushaho cyane cyane gufatanya n’inzego gukumira indwara mbere yo kuzivura.

Iyi gahunda biteganyijwe ko igomba kugera ku bakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda bagera ku 18 000.

Abarangije itorero berekanya imwe mu myitozo ngororamubiri bakoraga
Abarangije itorero berekanya imwe mu myitozo ngororamubiri bakoraga
Mu karasisi naho nta 'palapala' (ntibasobanya)
Mu karasisi naho nta ‘palapala’ (ntibasobanya)
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi, Minisitiri w'Intebe n'umutoza mukuru w'Intore Rucagu Boniface
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi, Minisitiri w’Intebe n’umutoza mukuru w’Intore Rucagu Boniface
Abandi bayobozi bari bahari nka Minisitiri w'uburezi Dr Papias Musafiri na Guverineri Judith Kazayire w'Intara y'Iburasirazuba
Abandi bayobozi bari bahari nka Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri na Guverineri Judith Kazayire w’Intara y’Iburasirazuba
Minisitiri w'Intebe atanga inama ze ku bashoje itorero i Gabiro
Minisitiri w’Intebe atanga inama ze ku bashoje itorero i Gabiro
Minisitiri w'Intebe na bamwe mu bayobozi hamwe n'abashoje itorero
Minisitiri w’Intebe na bamwe mu bayobozi hamwe n’abashoje itorero

Photo © C.Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ese bigaga iki nk ‘abaganga? Déontologie Professionnelle se ?ababigisha ni bande ? Ese bo bize he ?umuntu amara icyumweru bibiri …. mu ngando ?icyo aba atazi ni ki mu mwuga we ?sinsobanukiwe ubishoboye yansobanurira

  • Ariko umuganga ni iki mu kinyarwanda. Ninde wansobanurira aya magambo mu kinyarwanda.
    Infirmiere, general practictionner, specialist,koko mu kinyarwanda nubarura mari bamwita umuganga. njye bintera ubute. Mujye mubanza musobanure ibintu uko bimeze.

  • Iriya shati ya Rucagu!hahahahaha yewe uyu mugabo ni comedy kabisa.Rucagu comedian wumwuga naho politics yo warayobye

  • Buriya Rucagu aransensa. Nkiri umwana nabonaga yirirwa yambaye ibiriho ifoto ya Habyarimana. None ubu avugako babimwambika kungufu. Ubu na Kagame ahavuye yabwira uwamusimbura ko yambarara iriya shati yambaye kungufu.

  • Ariko buriya iyo umuntu yambitswe impuzankano ya gisirikare bihindura iki mu byo asanzwe afite mu mutima we? Nk’umuganga ushengurwa umutima no gukora ahembwa urusenda cyangwa adafite imiti yo kuvura abarwayi, ava mu ngando nk’iriya yabaye mushyashya?

  • Erega Rucagu ntimukamuseke, ni umugabo nyamara wari usanzwe uzi ubwenge, uretse gusa ko ubu yahungabanye.Ntabwo ari amakabyankuru cyangwa kumuvugiraho, Rucagu rwose yarahungabanye.

  • Njyewe ibibintu byaranyobeye yewe rimwe narimwe binterubwoba.Abaganga bajya mungando kwiga imyitozo ngororamuburi nikarasisi? Babatumiriye se nkumuganga ukomeye akazakubahugura muriyo minsi 2 sibyo byarushaho gutanga umusaruro kugihugu kuruta kubambika za rugabire na tache tache?

  • ok fine

  • Mu Rwanda rwacu twese tugomba gutekereza gisirikare. Twajya mu gando tukambara uniforms tugakora akarasisi. Nyamara ibi bintui ni umwihariko w’abanyarwanda , nta handi nari nabibona, icyo bihatse muzakibona mba ndoga Rukara!!!

  • Du n’importe quoi!

    Bose barutwa na Rucagu niwe uzi gucanga amakarita ye neza! Ha! Ha!

Comments are closed.

en_USEnglish