Police na APR zasabye ko Gicumbi igaruka muri shampionat ya Handball
Mu irushanwa ribanziriza shampionat ya Handball mu Rwanda ryabereye mu karere ka Gicumbi mu mujyi wa Byumba kuri iki cyumweru, amakipe yageze ku mukino wa nyuma yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gukora ibishoboka ikipe ya Gicumbi Handball Club ikagaruka muri shampionat. Iyi kipe umwaka ushize ntiyabonetse ngo kubera ibibazo by’amikoro.
Handball mu Rwanda ni umukino wari uteye imbere mu karere ka Gicumbi kurusha mu tundi turere mu Rwanda. shampionat ya Handball mu Rwanda ubu irimo amakipe 12 mu bagabo na 18 mu bagore. Ariko ikipe ya Gicumbi ntikirimo.
Theogene Utabarutse uyobora umukino wa Handball mu Rwanda yavuze ko basabye ubuyobozi kugarura ikipe Gicumbi no kurebera hamwe uko yashyigikirwa kuko ari ikipe yari ikomeye.
Jules Aimable Muhizi umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ubu bagiye mu biganiro byo kugarura ikipe ya Gicumbi ya Handball aho gukomeza kugenera ubushobozi ikipe ya Gicumbi FC gusa.
Mu irushanwa ribanziriza shampionat ryabaye ejo, ryahuje amakipe ane; ikipe ya Gicumbi yari yegeranyijwe, ikipe ya Nyakabanda, ikipe ya Police na APR. APR yatsinze Gicumbi, Police nayo itsinda Nyakabanda ku mukino wa nyuma APR itsinda Police.
Mbere yo gutangira iri rushanwa abakinnyi n’abayobozi babanje gutera ibiti bigera kuri 400 mu kagari ka Gisuna mu rwego kandi rwo gutangiza igihembwo cyo gutera amashyamba.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi