Digiqole ad

Ruswa igira ingaruka cyane ku rubyiruko, cyane ishingiye ku gitsina bigoranye gutahura

 Ruswa igira ingaruka cyane ku rubyiruko, cyane ishingiye ku gitsina bigoranye gutahura

Mbarubukeye Xavier Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi yigisha urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ububi bwa ruswa

Kuva tariki ya 3-9 Ukuboza 2016,  mu Rwanda harimo kuba ubukangurambaga bwo kwurwanya Ruswa, ngo biragoye cyane kurwanya ruswa mu rubyiruko,  cyane ishingiye ku gitsina kuko ngo urubyiruko rwinshi ari abashomeri kandi baba bashaka gutera imbere bagahura na yo bajya kwaka akazi no gushaka indi mishinga yabazamura.

Mbarubukeye Xavier Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw'Umuvunyi yigisha urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ububi bwa ruswa
Mbarubukeye Xavier Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi yigisha urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ububi bwa ruswa

 

Urubyiruko nk’amizero y’iguhugu cy’ejo ngo bafite imbogamizi ikomeye yo gusabwa ruswa ishingiye ku gitsina n’izindi z’ubundi bwoko kuko ngo ruba rushaka gutera imbere.

Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, abahagarariye Clubs zishinzwe kurwanya no gukumira ruswa kuri uyu wa mbere bateraniye i Kigali bigishwa uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no gukumira ruswa kuko ngo ari cyo cyiciro cy’abaturage gihura n’ikibazo cya ruswa cyane kandi ikabagiraho n’ingaruka kurenza abandi.

Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Mbarubukeye Xavier  avuga ko bashyira urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya ruswa kuko ngo ari bo bahura na yo cyane kandi n’ingaruka zayo zibageraho kurusha abakuze.

Aati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, nta rugamba na rumwe rushobora kubaho urubyiruko rutagizemo uruhare. Ariko, ni rwo rugerwaho n’ingaruka za ruswa cyane nk’abantu bakishakisha, usanga hari ruswa ishobora kubibasira kurusha abandi nk’igihe bashakisha akazi, imishinga yo gukora  ngo biteza imbere.”

Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwemeza ko ari urugamba rukomeye kuko ngo urubyiruko rufite ubushomeri kandi ababaka iyo ruswa baba babaruta.

Kabarere Freedom Felicien ukuriye imwe muri Club zirwanya ruswa ati: “Ni akazi gakomeye kandi ntibinoroshye kuko urumva urubyiruko ruri hanze aha  rufite ubushomeri, ibyo batubwiye nka ruswa ishingiye ku gitsina irahari. Nka hano mu nama biragoye ko hari uwahaguruka ngo abivugo ariko umuvugishije ku giti cye barabivuga iyo tuganira.”

Mbarubukeye Xavier, na we avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina igoranye kuyirandura kuko ngo irushya kubonerwa ibimenyetso kandi abayatswe na bo bakaba bakigira ipfunwe ryo kuvuga ko bayatswe.

Ati: “Ruswa ishingiye ku gitsina iravugwa nko mu kazi n’ahandi hatangirwa serivise, gusa igikomeye kuri yo  ni ukuyibonera ibimenyetso kuko ni icyaha gikorwa mu buryo bwihishe bikaba biruhije kubona ibimenyetse, ikindi n’uwo bayatse agira ipfunwe ryo gutanga ubuhamya kubera imiterere y’iyo ruswa.”

Avuga ko urubyiruko rugomba kumenya uburenganzira bwabo ndetse no kwiha agaciro rukumva ko akazi wabona kuko waryamanye n’umuntu gashobora kukuvuramo ibindi bibazo.

Nubwo ubu imibare ya ruswa mu Rwanda igoye kuyimenya, ngo irimo kugenda icika ariko ngo nta cyizere cy’uko yacika 100%.

Ati “Gucika 100% biraruhije kimwe n’ibindi byaha byose n’iyo mwabikumira, n’iyo mwabihana ntihabura n’ubundi abateshuka.  100% byo si nzi ko twabigira intego  mu gihe cyavuba, icyo twagira intego ni uko buri Munyarwanda yagira uruhare mu kuyirwanya no kuyikumira.”

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko mu turere n'abakuriye Clubs zirwanya ruswa ni bo bahawe ibiganiro ngo bafasha cyane mu guca ruswa
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere n’abakuriye Clubs zirwanya ruswa ni bo bahawe ibiganiro ngo bafasha cyane mu guca ruswa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu munyamabanga uhoraho nawe bazamupime ibiro afite, babigereranye n’ibyo yinjiranye mu kazi. Ubanza hataburamo ikinyuranyon kinini.

  • Njye ikintu kimbabaza niyo ruswa y´igitsina yabaye agaterazamba, n´ukuvugako
    iri hehe?ndumva ivugwa nka mythe,tuyishakire he kuri nde,ninde usisaba,uyitanga
    we ninde?itangirwa he? kugira ibeho ntihagomba kuba deal?,hakabaho kurenzako amategeko y´akazi ntakurikizwe akagomba no kugira ikindi cyaha naco gihanwa
    n´amategeko,mbese abayitangabo ntaruhare bafite?
    Niba abayitanga iyo y´gitsina niyo mvuga, batikebutse ngo bifate,bamenye kwirengera,bakareka kureba indonke zibyo batakoreye,uburenganzira bwabo bakabusobanukirwa,yewe ndabona ikiri kuri gucika:

  • Abo nyine bayobora ibigo, abo nyine bakurubakuru,bafite ibyo basabwa bahawe
    n´igihugu ngo bafashe abo ngabo bagomba guhohotera,nibo bimitse ruswa muri iki
    gihugu, birababaje ariko niko bimeze,ntabwo tuzaguma muri gatebe gatoki nkibyo
    byaha bidahanwa.Ico nsaba n´uko Umukuru w´igihugu yahaguruka nawe akagira ico avuga
    mukirwanya,n´ukotsa igitutu abo yizeye akabaha gutunganiriza abaturage ariko
    ntibabikore.

Comments are closed.

en_USEnglish