UMUKINNYI W’UKWEZI w’Umuseke: 4 bitwaye neza mu Ugushyingo, TORA
Gutora umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa ku cyumweru saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya kabiri.
Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka no kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na FERWAFA, igaterwa inkunga na AZAM TV.
Umuseke ufatanyije n’abatekinisiye muri uyu mukino n’abandi banyamakuru b’imikino bakurukirana AZAM Rwanda Premier League buri munsi, watoranyije abakinnyi bane bahize abandi mu kwezi k’Ugushyingo.
Hagenderwa ku mpamvu zitandukanye zagaragaye mu nkuru yasohotse ku Umuseke, tariki 31 Ukwakira 2016.
Mu kwemeza uwarushije abandi, abakunzi b’umupira w’amaguru batora ubu bagenerwa amajwi angana na 40%, abatekinisiye n’abanyamakuru bakagira 60%.
Abakinnyi bane bazatoranywamo umwe warushije abandi mu kwezi gishize ni:
Kamabale Salita Gentil (Etincelles FC)
Ni rutahizamu ukomoka muri DR Congo, ariko umaze imyaka myinshi we n’umuryango we baba mu Rwanda. Yakiniye amakipe atandukanye, arimo Marine FC na Rayon sports, yahesheje igikombe cya shampiyona iheruka muri 2013. Yigeze no gukinira Amavubi yariswe Papy Kamazi.
Mu kwezi gushize yatsinze ibitego bine mu mikino itatu yakinnye muri uku kwezi, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego. Byafashije Etincelles FC akinira kuba ku mwanya wa kane n’amanota 12, irushwa amanota arindwi (7) na Rayon sports iyoboye urutonde.
Nyandwi Saddam (Espoir FC)
Ni myugariro w’iburyo w’imyaka 21, avuka mu Bugarama i Rusizi. Amaze imyaka itatu muri Espoir FC, yagezemo 2013 avuye mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup, kuko yitwaraga neza mu murenge wa Bugarama.
Muri shampiyona y’uyu mwaka, uyu musore akomeje gutungurana kuko yafashije ikipe ye kuba iya kabiri imaze gutsindwa ibitego bike. Igitego kimwe gusa mu mikino irindwi shampiyona y’u Rwanda 2016-17.
Akarusho ni uko mu mikino itatu iheruka, Nyandwi Saddam yatsinze ibitego bibiri byahesheje intsinzi ikipe ye.
Byatumye ubu Espoir FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, n’amanota 13, irushwa amanota atandatu (6) na Rayon Sports iyoboye urutonde.
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (Rayon sports)
Ni umwe mu bakinnyi bafite inararibonye muri shampiyona y’u Rwanda, kuko usibye imyaka 11 ayimazemo, ni n’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Kapiteni wa Rayon Sports watowe nk’umunyezamu w’umwaka ushize wa shampiyona, ubu ntaratsindwa igitego mu mikino itandatu yakiniye ikipe ye muri iyi shampiyona, byuzuza iminota 630 Rayon Sports imaze idatsindwa igitego.
Bakame yakinnye imikino yose ya Rayon sports muri uku kwezi gushize, byayifashije kuguma ku isonga ku rutonde rwa shampiyona, ifite amanota 19 mu mikino irindwi, yinjije ibitego 12, nta gitego barinjizwa.
Danny Usengimana (Police FC)
Ni rutahuzamu wavutse tariki 10 Werurwe 1996, nyuma yo kuzamukira mu Isonga FC, akajya muri Police FC muri 2015, yitwaye neza aba rutahizamu watsinze byinshi kurusha abandi umwaka ushize, ibitego 16.
Uyu mwaka yarabikomeje kuko amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino irindwi ya shampiyona. Muri uku kwezi, Usengimana yatsinze ibitego bitatu mu mikino itatu, byafashije Police FC kuzamuka ku rutonde kandi yari yatangiye umwaka nabi.
Ikipe ye ubu ni iya kabiri, n’amanota 14, irushwa atanu na Rayon sports ya mbere.
Uko watora umukinnyi washimye:
Umukunzi wa shampiyona y’u Rwanda ashobora gutora anyuze kuri aka gasanduku k’amatora cyangwa agatanga igitekerezo (Comment), avuga izina ry’uwo ashyigikiye, kuri iyi nkuru.
Amajwi y’abakunzi ba ruhago azahuzwa n’ay’akanama nkemurampaka k’abatekinisiye b’umupira na bamwe mu banyamakuru b’imikino kuri shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma y’iminsi micye hazatangazwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi k’Ugushyingo. Anashyikirizwe igihembo na Umuseke IT Ltd.
Kuri iyi nshuro ku bufatanye bw’Umuseke IT Ltd, AZAM TV na FERWAFA iki gihembo cya kabiri kikazatangirwa kuri stade ku mukino wa shampionat.
Photos © R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
116 Comments
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ aragikwiye rwose.
NDAYISHIMIYE Eric BAKAME aragikwiriye peee!!!!
Natora Ndayishimiye Eric n’umuzamu mwiza uzi kugarira neza
Natora sadam Espoir
Bakame
njyewe ndabona umukinnyi witwaye neza wukwezi ni NDAYISHIMIYE ERIC BAKAME
Ndayishimiye J. Luc
bakame
Bakame
kambale arabikwiye tutarebye byinshi
Hatajemo amarangamutima iki gihembo gikwiriye Nyandwi Saddam wa Espoir
umukinnyi ni ERIC BAKAME WA RAYON SPORT FC
Bakame
Eric Bakame
Bakame
KAMBALE SALITA Gentil, arabikwiye
bakame
kambale gentil
BAKAME YAKOZE AKAZI GAKOMEYE AKWIYE IGIHEMBO KUKO IMIKINO 7 IKIPE ITINJIZWA IGITEGO YARAGAKOZE KBS RWOSE MUKIMUHE
BAKAME
Ndayishimiye
umukinnyi wa espoir aragikwiriye kabisa
Ndayishimiye Eric Bakame
Bakame
Ndayishimiye Eric Bakame
NDAYISHIMIYE ERIC AKA BAKAME
Bakateh
Bakame
Bakame aragikwiye mukimuhe yakoze agahigo katarakorwa numunyeza muri championa
Ni Ndayishimiye Eric Bakame rwose
Kambale Salita Gentil
NDAYISHIMIYE Éric Bakame aramukwiriye igihembo cy’UMUKINNYI mwiza w’ukweziimikino irindwi ntagitego yinjijwe aragikwiye le.
Abarayon murakabya!!!!!!!!!!
Bigaragara ko mutanareba match ari ugutora Bakame kuko ari uwanyu gusa.
Yakoze Saves zingahe se? Mwakwemeye ko yedna afite defense ikomeye ariko nta bintu bikomeye ku mikino ya Rayon yakoze njyewe nabonye kandi nayibonye yose uko ari itandatu yakinnye.
Uyu mwana w’i Rusizi nimumuhe amahirwe rwose aramerita, myugariro utsinda ibi bitego mu mikino ingahe gusa kandi akanafasha ikipe ye kuzirika. Tenant tres jeune.
Njye ntoye Sadam Nyandwi ibindi ni HINDIRI Y’ABARAYON gusa rwose
Ihangane sha! Iyo ni imirindi y’aba Rayons nyine! None se uragira ngo dufane abo tudafana nyine! Gahoreho Rayooooooooooooooooooooooonnnnnnnnnn!
Dore ibigwi bya Bakame, maze ubigereranye n’ibya Sadam uvuga:
1) Bakame amaze imikino irindwi yose nta gitego yinjizwa, izamu rye ni isugi… Nuwo Sadam uvuga nta gitego yigeze amwinjiza.
2) Iki kandi ni capitain w’ikipe iri ku mwanya wambere kandi itarigeze itsindwa na rimwe kuva saison yatangira, urumva se atayoboye ikipe neza?
Ngaho tubwire niba ibi bigwi ari Hindiri y’Abarayon nkuko ubivuga?
Tubwire…
Ndayishimiye Bakame oyeeeeeee number one. Aragikwiriyeeee
Ndayisenga Bakame aragikwiye cyaneeeeee
Bakame Ndayishimiye Eric !Aragikwiye kuko yaciye agahigo ko kutinjijwa igitego!
Ndayishimiye Bakame niwe ugikwiye.izamu rye riracyari isugi
Bakame Ndayishimiye Eric
Ndayishimiye Eric Bakeme uwibihe byoseeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (Rayon sports)
Ndayishimiye Eric Bakame
bakame eeeee bakameee
Kambale salita Gentil ahetse ettencil aragikwiye kabs rwose!
Bakame aragikwiye
BAKAME YARABIKORYE ARAGIKWIYE
bakame arabikwiye
Ndayishimye Eric Bakame
Ndayishimiye Eric Bakame
Bakame
Ni ERIC BAKAME
Bakame ndayishimiye
Sadamu akina neza kandi ni myugariro unatsinda.
Bakame
SADAM NYANDWI. Ni we ntoye. Cyakora mwari gushyiramo Pierrot mukavanamo Bakame. Nta kidasanzwe Bakame yakoze
Oya muvandimwe Gasitimu, uyu muzamu NDAYISHIMIYE BAKAME ni ntagereranywa ntabwo abareyo dukabya ahubwo ibikorwa birivugira rwose iki gihembo ni icya Bakame
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’
bakame arabikwiye kuko izama arimo ntiriranduzwa muminota 630
Danny — USENGIMANA
Bakame
None c ko mbona ahubwo ari nko gutora umuntu wikundira ‘!?!?
Amatora yanyu Arimo #itekinika mumaranga Mutima,,,
Bakame Ndayishimiye
Iki gitekerezo nikiza cyane,ariko iyi systeme mwazanye yo gutora umuntu ntamenye neza uwo atoye aho bigeze sinayishimye,imwe yambere niyo yari nziza waratoraga ugakomeza gukurikirana aho bigeze ,naho ibi mwazanye byo gutora ntibakwereke uwo utoye aho ageze,nabagenzi byo si ibyo kwizerwa cyane,kuko birahishe,mubikore nkuko mwabikoze shasir atorwa,any cong Umuseke.rw iki gitekerezo ni inyamubwa
Reba neza sha! Aha naho amanota turimo guhita tuyabona! Ahubwo, il faut mettre des lunettes! Ngaho tora Bakame rero, ubundi urebe
Ndayishimiye aka BAKAME kbsa aragikwiye kuko yitwaye neza cyane
Njye mbona ari danny usengimana kuko niwe wakoze cyane. Byarikuba byiza muvuze save bakame yakuyemo ushobora gusanga nta numupira ukomeye yakuyemo kubera attaque na milieu du terrain rayon yifitiye. Ariko umuseke utoranya abakinyi ishingiye kuki? Uwo saddam wa espoir ntabwo akwiriye kujyamo harikujyamo vedaste wa sunrise, umukinyi wa kirehe fc ukina kuri karindwi (umu winger) na Manishimwe emmanuel wa apr fc muzarebe performance yabo bakinnyi nibo babikwiye
Tora umukinnyi ushaka; udapfobeje abandi bari ku rutonde!
Sadam
Ni Ndayishimiye Eric BAKAME
BAKAME
NDAYISHIMIYE ERIC
Bakame ndayishimiye aragikwiye
iminota 630 nta gitego koko uratsindwa !!! Bakame rwose n’agahigo ashyizeho kazavanwaho bitinze iki gihembo aragikwiye n’ubwo akinira Gasenyi
bakame
Ndayidhimiye Eric
Umudefanseri utsinda nibitego bibiri
wamynganyiki ? Ni uwa espoir ukwiye ibihembo. Salam nyandwi oyeeeeeeeeee
Ugikwiye ni Ndayishimye Eric Bakame
eric ndayishimiye(bakame)
ni bakame ugikwiye rwose kuko ataratsindwa igitego nta kimwe
Danny Usengimana, Police FC
bakame mukimuhe agitware inyamata iwe!
Birumvikana ko ari Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports kubera umuhigo wa clean sheets amaze kugezaho ikipe ye!
nyandwi sadam
BAKAME
ntashyizemo amarangamutima danny usengimana aragikwiye pe naho abarayon muvuga ngo barashyiramo amarangamutima bafite raison sinyifana ariko nkumukinnyi wabo ntakuntu batamushyigikira wowe byababaje nawe ufate abafana bawe mutore uwo mushaka.gusa abari gutora ndumva atarizi message turi kwandika hano bareberaho nukujya hariya handitse uko watora umukinnyi washimye ugakurikiza amabwiriza ukaba wanareba uko abantu bamaze kubatora
Bakame nanjye ndayamuhaye
Igituma Bakame akomeza kuza imbere n’aya mateka akoze yo kumara iminota 630 nta gitego kirinjira mu izamu rye, uyu mwana wa ESPOIR Saddam nawe ni umuhanga kuko defense ye ihageze neza ndetse akongeraho no kuba yarabashije gutsinda ibitego bibiri ni akandi gahigo ko gukurikira Bakame. Hano ikitwa umuhigo ni ikintu gikomeye abatora tutagomba kunyura ku ruhande, umwa attaquant nka Danny cg Kambale gutsinda ibitego ni ibisanzwe kuko niko kazi kabo!!!
BAKAME ARAGIKWIYE KUKO SIGAKE BAMWOTSA IGITUTU AKAGARAGAZA KO ARI UMUHANGA.
NDAYISHIMIYE ERIC (BAKAME)
Bakame akwiye igihembo pe arakora cyane imikino itandatu ataratsindwa wamunganya iki,kuko ndatekereza ntawundi muzamu urabikora mu Rwanda Bakameeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! oyeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
BAKAME RAGIKWIRIYE NTARINJIZWA IGITEGO NA KIMWE
BAKAME NI 8UMUSAZA ARAGIKWIYE
Captain NDAYISHIMIYE ERIC A.K.A BAKAME. Aragikwiye kuko ni ntagereranywa kbsa. Kdi kuba akina muri Rayon sport nabyo birahagije kugirango atorwe. Buri kwezi tugomba kuza jya kubona mo uduhagarariye kbsa. Masdu oyeee!!!! Rayon oyeeee!!!!!
NTOYE BAKAME,YARANYEMEJE KABISA, IMIKINO 7 ATARINJIZWA IGITEGO NTIBISNZWE HANO MU RWANDA
Bakame igihembo aragikwiriye, nta n’uwo bakirwanira. Ibikorwa birivugir!!!
Bakame ni number 1 kko niwe numuzamu ukomeye cyane
Bakame, niwe ukwiye igihembo kuko yarakoze cyane ntagitego na kimwe aratsirwa numuzamu ukomeye cyane.
Ni Bakame Jean Luc Ndayishimiye
NDAYISHIMIYE Eric BAKAME
bakame
Ntoye BAKAME j.LUC NDAYISHIMIYE
bakame ni uwakwanza
Ndayishimiye Eric aka Bakame niwe ugikwiriye abandi wapi!!
Uvugako bakame nta sevu yakoze nonese kuvakumukino wambere kugeza kuwakarindwi bakinnye namakipe adashaka gutsinda?
ntiyashakaga amanota se kandi bateraga mwizamu bashaka ibitego rero kuba ataratsinzwe igitego nubuhanga bwumuzamu.ndumva bakame yarabikoreye bakimuha ,ntamarangamutima dukoresheje
BAKAME ARAGIKWIYE CYANE.
BAKAME
Bakame rwose muri aba ntawamurusha ibigwi kabisa,agira n’ikinyabupfura
haaaaaaa,wowe wiyise GASITIMU,IBYAWE NI ININYOMA GUSA!IYO MIKINO 6 SE YA RAYO WAYIREBAGA UI UMURAYO,URI KOMESIRI,BARAYIGUTUMYE SE NGO WIGE UKO UKINA….UMUBESHI GUSA,BAKAME NI INDASHYIKIRWA KABISA.
KAMBALE SARITA GENTIL UMUKINNYI WUMUHANGA AKWIYE IKI GIHEMBO
KAMBALE SARITA GENTIL UMUKINNYI WUMUHANGA KBS MUKIMUHE NI RUTAHIZAMU KWELI
Ndayishimiye j Luke Bakame
Bakame n’umuzamu mwiza uzi kugarira
Umuzamu wa mbere aragikwiye kweli BAKAME birigaragaza tawe utabibona.
ndayishimiye eric bakame
BAKAME
Comments are closed.