Umujyi wa Gisenyi uri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, uri cyane cyane mu tugari twa Nengo, Amahoro, Bugoyi, Kivumu, Mbugangari, Umuganda n’agace k’Akagari ka Rubavu. Ni umujyi umaze igihe kinini nka Butare na Kigali, by’umwihariko ni umujyi w’ubucuruzi icyarimwe n’ubukerarugendo. Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yarawusuye ngo akwereke ubuzima bwaho nibura mu munsi umwe.
Uyu mujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ufatanye n’umujyi wa Goma muri Congo usibye umupaka muto gusa unyuramo, wubatse ku buso busaga 12Km² n’abawutuye babarirwa mu bihumbi ijana.
Ni umujyi urimo amahoteli menshi ariko ukaba n’umujyi w’ubucuruzi bushyushye buciriritse, ubucuruzi bwaho bugatezwa imbere cyane n’uko ibicuruzwa byo hakuno ku Gisenyi usanga bikenewe cyane hakurya i Goma muri Congo aho babikunda ngo biba biri ‘qualite’, iby’i Goma nabyo bikenewe ku Gisenyi kuko usanga bidahenda cyane.
Mu gitondo kare usanga umupaka wa Petite bariere (niwo munini ubundi) wambukiraho abantu benshi cyane, bivugwa ko uyu mupaka ariwo unyuraho abantu benshi ku munsi kurusha indi yose mu Rwanda. Abarenga 10 000 bawambuka buri munsi.
Abatuye umujyi wa Gisenyi batunzwe ahanini n’imirimo inyuranye y’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubuhinzi mu mirenge iri mu nkengero z’umujyi nka Nyamyumba, Rugerero na Rubavu.
uziko ndebye amafoto nkagirango ndiyo nari natwawe pe ararangiye numva ndababaye pe gusa icyo nkuyemo mbonye arahantu heza ho gukorera ishoramari pe thx umuseke
Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke, uri uwa mbere ntawuteze kuguhiga pe! mbega umuseke ngo uradutungura? GISENYI byo irahebuje wahabaye ntiwakwifuza kuhava. Gusa wibagiwe BRASSERIE, ku mashyuza no kumazi yaho kimwe na SERENA HOTEL ! ku bindi bazaguhe igikombe na we umwaka utaha pe !
Ndumiwe narinziko mu Rwanda hari imijyi myinshi none ndabona reka reka ni Kigali gusa peeh. NUmvaga bavuga ngo Musanze na Rubavu byaciye kumugi wa Butare none nigiriye Musanze ndayitembera ama Quartier yose nsanga reka reka bataranyura kuri Butare(Huye). Uyu munyamakuru nawe udutembereje umujyi wa Rubavu(Gisenyi), ndabona ntaho uri kabisa uretse umutungo naturelle w’amazi ya Kivu n’imiterere ya Climat ariko ibikorwa remezo nka imihanda n’inyubako wapi kabisa ahubwo ndumiweeee peehhhhh.
Patrick, ndakumenyesha ko Butare nahize Kaminuza guhera 1995. Gisenyi nyizi mbere ya Genocide kubera ko iwacu hari Goma (DRC). Mpertuse Butare vuba aha ngaha ndetse na Gisenyi. Hari Umuntu wavuze ko Habyara agarutse, Butare ari wo mujyi wo nyine yamenya. Muri Butare, natunguwe no gusanga ahitwaga mu Cyarabu noneho amaduka yose yarafunzwe kubera kwanga gusana. None uratinyutse ngo Gisenyi ntiyasize Butare. Uyu munyamakuru yerekanye imihanda isanzwe yinjira hagati mu ma quartiers ya cyera.naho indi ubundi imihanda myinshi ya Gisenyi yarakozwe Man. niyo mpamvu namusabye kuzerekana ahitwa RCD mu makoro ngo wirebere. Ndibaza ko uwakwere Umujyi wa Ngoma, uzasanga igishya ari ya mazu umwarabu arimo abasanira… Usibye gare, stade Huye na wa Muhanda wo munsi y’ikibuga cy’indege, ibindi nibya mbere y;indege. Batiment central muri UNR yo irangi ryayiboreyeho. Ahubwo abanya Butare, ni mwongere mwikubite agashyi.
thanks very much journalist. ni byiza cyane gusa wibagiwe brasserie hari amagotel afite ubwiza utapfa kubona muri Kigali, kandi uzerekane nubwiza bwumupaka wa petite barierre, na grande barierre irimo kubakwa muburyo buhebuje,nibindi.naho ubundi iyi nkuru ntako isa
21 Comments
murabantu babagobo mukomereze aho kutubwira ibyiza bitatse urwanda muzakomereze nahandi
Umuseke noneho ndaba iki koko!?
Sha nukuri muturyohereza ubuzima mukaturyohereza n’igihugu.
Iyi nkuru mu mafoto iteye ubwuzu kabisa, Tera imbere Rwanda
Mbega byiza weee. Umuseke muri abantu b’abagabo rwose. iyi nkuru ni nziza cyane kbs. Mpise nifuza kuzahasura.
Panga vuba rero uzajye kuharira ubuzima n’umukunzi wawe muri izi mpera z’umwaka!
uziko ndebye amafoto nkagirango ndiyo nari natwawe pe ararangiye numva ndababaye pe gusa icyo nkuyemo mbonye arahantu heza ho gukorera ishoramari pe thx umuseke
HHHHH. NICEEEEEEEEEEE
Murakoze cyane ubutaha muzatwereke umujyi wa Musanze basigaye bavuga ko ari uwa kabiri.
UMUJYI MWIZA KABISA BRAVO KUMUNYAMAKURU BRAVO KUM– USEEKE
Great job
Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke, uri uwa mbere ntawuteze kuguhiga pe! mbega umuseke ngo uradutungura? GISENYI byo irahebuje wahabaye ntiwakwifuza kuhava. Gusa wibagiwe BRASSERIE, ku mashyuza no kumazi yaho kimwe na SERENA HOTEL ! ku bindi bazaguhe igikombe na we umwaka utaha pe !
Ntawe uzabahiga muri.uyu mwuga kabisa! muri abantu b abagabo cyane!
Frere Evode uranyemeje gusa wibagiwe kuri stade Gacucu mbugangali no kuri Gacuba usanga abana benshi bahitoreza umupira wamaguru muri iyi minsi yikiruhuko.
Evode nkukuriye ingoferom kabisa
gisenyi narahabaye ariko wari nomundege buriya stade umuganda wayifotoyr uri kuri mt.rubavu cg muri holecopiter
Wa munyamakuru urandwajije. Hashize 2 weeks jye n’umuryango wanjye twarasohokeye ku Gisenyi. Twaraye ku babikira Cyigufi. Unsubije muri mood kabisa y’ibihe byiza twahagiriye. sha amafoto wafashe nta makabya nkuru arimo. Gusa harabura amafoto y’agace bita ngo ni muri RCD Kari gufasha abantu kureba inyubako zazamutse ahazwe cyera nko ku makoo. Gusa abashinzwe iterambere nibihutira gukora umuhanda uva Bralirwa ugana Kigufi kuko nari mparaye, n’umugore n’abana kubera ubunyerere. ibindi byo Gisenyi isigaye iteye amabengeza. Na babandi bayitiriraga ngo niho bahomoka byabashimisha ko abasigaye ku rugo bahasigaye gitwari
birashimishije kuhareba murakoze
Ese ko mu Rwanda haba amarushanwa ya Miss umunyamakuru nkuyu we tuzamukomera amashyi ryari?
Ndumiwe narinziko mu Rwanda hari imijyi myinshi none ndabona reka reka ni Kigali gusa peeh. NUmvaga bavuga ngo Musanze na Rubavu byaciye kumugi wa Butare none nigiriye Musanze ndayitembera ama Quartier yose nsanga reka reka bataranyura kuri Butare(Huye). Uyu munyamakuru nawe udutembereje umujyi wa Rubavu(Gisenyi), ndabona ntaho uri kabisa uretse umutungo naturelle w’amazi ya Kivu n’imiterere ya Climat ariko ibikorwa remezo nka imihanda n’inyubako wapi kabisa ahubwo ndumiweeee peehhhhh.
Patrick, ndakumenyesha ko Butare nahize Kaminuza guhera 1995. Gisenyi nyizi mbere ya Genocide kubera ko iwacu hari Goma (DRC). Mpertuse Butare vuba aha ngaha ndetse na Gisenyi. Hari Umuntu wavuze ko Habyara agarutse, Butare ari wo mujyi wo nyine yamenya. Muri Butare, natunguwe no gusanga ahitwaga mu Cyarabu noneho amaduka yose yarafunzwe kubera kwanga gusana. None uratinyutse ngo Gisenyi ntiyasize Butare. Uyu munyamakuru yerekanye imihanda isanzwe yinjira hagati mu ma quartiers ya cyera.naho indi ubundi imihanda myinshi ya Gisenyi yarakozwe Man. niyo mpamvu namusabye kuzerekana ahitwa RCD mu makoro ngo wirebere. Ndibaza ko uwakwere Umujyi wa Ngoma, uzasanga igishya ari ya mazu umwarabu arimo abasanira… Usibye gare, stade Huye na wa Muhanda wo munsi y’ikibuga cy’indege, ibindi nibya mbere y;indege. Batiment central muri UNR yo irangi ryayiboreyeho. Ahubwo abanya Butare, ni mwongere mwikubite agashyi.
thanks very much journalist.
ni byiza cyane gusa wibagiwe brasserie hari amagotel afite ubwiza utapfa kubona muri Kigali, kandi uzerekane nubwiza bwumupaka wa petite barierre, na grande barierre irimo kubakwa muburyo buhebuje,nibindi.naho ubundi iyi nkuru ntako isa
Gisenyi uri mwiza. Uwafotoye nawe warakoze ariko kugirango Gisenyi ibone abakerarugendo neza nuko wari gushyimamo amahoteri.
umuseke muri abambere kabisa