US yaburiye u Burundi ku bitero by’iterabwoba bishobora kuhagabwa
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, yaburiye abakomoka muri iki gihugu (USA) bari mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ko ibi bihugu bishobora kugabwaho ibItero by’imitwe y’iterabwoba.
Muri izi mpera z’icyumweru, kuva ku italiki ya 04 na 05 Ukuboza, Ambasade ya USA I Bujumbura mu Burundi yaburiye Abanyamerika baba muri iki gihugu kuba maso.
Uyu muburo wasabaga Abanyamerika kwita ku mutekano wabo ngo kuko imitwe y’iterabwoba mu karere igikomeje ibikorwa byo guhangabanya umutekano bigamije kwibasira US.
Mu butumwa bwihutirwa bwatambukijwe ku rubuga rwa Ambasade ya US mu Burundi, Abadipolamate bavuze ko bakiriye ubutumwa bugaragaza ko muri uku Ukuboza hateganyijwe ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Bujumbura no mu bindi bice byo mu nkengero zawo.
Agace ko ku mucanga kazwi nka Kajaga ni kamwe mu duce ngo dushobora kuzibasirwa n’ibi bitero. Ambasade ya US yashyizeho amasaaha ntarengwa Abanyamerika batagomba kurenza bari muri Restaurant, ku mucanga no mu tubyiniro.
Abanyamerika baje vuba mu mujyi wa Bujumbura basabwe kwirinda kujya mu bikorwa biteraniyemo abantu benshi by’umwihariko ibitarindiwe umutekano.
Ibtimes
UM– USEKE.RW
4 Comments
ibi bishaka kuvuga ko US nayo yaba ikorana n’iyi mitwe.nonese amakuru bayakurahe niba bumva ko Burundi ariyo yagirirwamo ibi,kurusha Kenya Tanzania Kigali…
@ Kamuzinzi
Lol, iperereza rya USA rirakaze.
Ntibyoroshye, ubwo n’abarundi nibumvireho.
Hanyumako batatubwira abarinyuma yibyo bitero?
Comments are closed.