Digiqole ad

Episode ya 61: Destine akojeje isoni Eddy mu bantu bari muri Restaurant!

 Episode ya 61: Destine akojeje isoni Eddy mu bantu bari muri Restaurant!

Episode 61 ……..Hari umusore wavuye kuzana amazi yo kunywa mu kirahuri, si nzi ukuntu ukuguru kw’ameza kwamuteze agiye kwikubita hasi amazi yari afite mu kirahuri ameneka kuri Destine, ahita asakuza cyane.

Destine – “Oooooh my God! Aheeeeeee!!!!! Urambonera uyu muturage ibyo ankoreye!”

Salle yose yahise ihindukira, abantu barangarira aho twari turi, uwo musore na we atangira gusaba imbabazi ariko Destine ntiyabyumva ahubwo ahita amubwira.

Destine – “Ziba aho ngaho, sinshaka kumva ibyo ujajwa kuri njye, n’undi munsi wa…… Eddy  haguruka twigendere!”

Natekereje guhaguruka ngo ngende, ariko mbona byaba ari ubuswa, mpita ahubwo negera wa musore ntangira kumwihanganisha, ku bw’amagambo mabi Destine yari amaze kumubwira, rwose mu bari aho  buri wese yarabibonye ko uwo musore atabishakaga, bibaye mu buryo bwo kwiramira, abantu bose batangira kujujura, Destine na we abonye ko nta gahunda mfite yo kugenda ahita yikubita aragenda na njye nsigarana n’uwo musore.

Njyewe – “Bro, pole kabisa ku bibaye!”

We – “Ewana, uriya mu Cherie wawe anteje abantu ariko njye ndamwubashye nanze kumwandagaza, gusa uzamubwire acishe make ashobora kuzahura n’undi muntu utari njyewe!”

Njyewe – “Bro, ihangane buriya na njye arantunguye, sinari nzi ko bimeze kuriya, gusa mbabarira mu izina rye!”

We – “Muvandi kabisa uri umuntu w’umugabo, uzamuteremo umutima nk’uwawe, njye nitwa Eric hano Huye ni kavukire, naje mpagarariye company yacu tu!”

Njyewe – “Na njye nitwa Eddy, naturutse i Kigali!”

Uwo musore yahise yimura intebe araza yicara aho nari nicaye dukomeza kurya tuniganirira. Twakomeje kurya hashize akanya wa musore anyereka muri telephone ye, nsomye mbona handitse mo ngo “Chr Djalia” ndikanga ahita ambwira.

Eric – “Bro, nyihanganira ngusige hano, dore uyu mwana ambuze nababara, afite voyage hanze!”

Eric yahise agenda mpita nkubita agatima kuri Djalia nzi, umutima urikanga, ako kanya si nzi ukuntu nahindukiye mbona aho Jane  yari yicaye ntawuhari ntangira kurangaguzwa muri salle yose ngo ndebe ko yaba yimutse, ariko ndamubura,  ndahaguruka ndasohoka nerekeza aho chambres  zari ziri ndimo ngenda mbona message muri telephone yanjye, ndayifungura nsanga ni iya Destine. Yagiraga iti: “Eddy uracyari Restourant? Please umbabarire utaryama tutabonanye ndagushaka cyane.”

Nkimara kuyisoma nahise nibuka  byose byabaye mu gihe cy’amasaha atageze no kuri atanu, mbona Destine nubwo yaba afite urukundo,  akeneye amahugurwa y’ubumuntu, mu by’ukuri mu buzima bwanjye numvaga ntahuza amahitamo n’umukobwa utihangana, kuko nari nzi ko ari yo ntwaro yatumwe nsinda nkagera mu buzima nifuzaga kubamo.

Narakomeje ngana muri chambre yanjye ngera ku ya Destine ndayirenga ngera ku yanjye ndafungura, ngiye kwinjira Destine aba akinguye umuryango ahita ampamagara wagira ngo nari mpanyuze andeba!

Nkimukubita amaso nasanze yahinduye imyenda, yambaye agakabutura gato k’umweru n’aga singlet ka pink, ahita ambwira.

Destine – “Eddy sha umbabarire sinagutaye muri Restourant, ni uriya muswa wabiteye! Wabonye message yanjye se?”

Destine nashatse kumubwiza ukuri ko bidakwiye nk’umukobwa ariko mbona n’ubundi muri ako kanya ntacyo nafasha umutima we winangiye. Twari duhagaze ku muryango wa chambre yanjye akomeza kumbwira.

Destine – “Eddy, please  wambera umushyitsi basi nk’isaha imwe?”

Njyewe – “Waretse se ko….”

Destine ahita ansha mu ijambo.

Destine – “Nizere ko utagiye kumpakanira Eddy! Sha mbabarira!”

Numvise Destine anyinginga kandi ntakunda umuntu yanyinginga kuri service uko yaba imeze kose itagize icyo intwaye, ndamwemerera ngo numve icyo anshakira.

Twinjiye muri chambre ye, nicara ku gatebe kari gahari, na we yicara ku gitanda, dutangira kuganira, ntangira kwibagirwa byose, twagumye muri ibyo si nzi story namubwiye Destine araseka cyane, akomeza guseka, ageze aho mbona yirambitse ku gitanda atangira guhumeka cyane, mba ndikanze mpaguruka aho nari nicaye nihuta ngana aho yari ari, ndamwegera, mbona umwana w’umukobwa umwuka wamubanye muke nkuramo agapira nari nambaye ntangira kumuhungiza n’ubwoba bwinshi!

Nakomeje kumuhungiza, bigeze aho mbonye ntacyo biri gutanga, nkingura urugi ngo ngire uwo mpamagara ariko mbona nta muntu uri aho hafi, mfata icyemezo cyo kumuterura ngo musohore hanze abe ari ho nshakira ubufasha, mu gihe nkimukoraho n’akajwi gato  Destine aba arambwiye.

Destine – “Eddy, Eddy, mfatira mu gituza!”

N’ubwoba no gutitira narambitse ikiganza mu Gituza cya Destine, ariko nsenga Imana ngo inkize ikigeragezo nari mpuye na cyo. Hashize akanya gato Destine arongera arambwira.

Destine – “Eddy, Eddy, ubushyuhe  buranyishe!”

Nkibyumva nahise nongera nkuramo umupira ndahungiza, ndakomeza ndahungiza ari na ko nyuzamo nkakingura nkareba hirya no hino ko nta muntu mbona hafi, ngarutse nsanga Destine yakuyemo aga Single yari yambaye asigaranye akenda k’imbere ko hejuru, nsa n’uwikanze kubera ubwoba nari mfite n’ukuntu nabonaga Destine ahumeka, byose mbivamo negeranya imbaraga zanjye zose mba ndamuteruye ngize ngo nsohoke.

Destine – “Ahwiiiiii! Eddy!”

Njyewe – “Ihangane nkugeze hanze turebe uko wagera kwa muganga!”

Destine – “Ahwiiiii! Eddy oyaa, ndumva ntangiye koroherwa nsubiza hariya ku gitanda umbe hafi gusa!”

Namusubijeyo koko, kubera ko yari atangiye no kuvuga neza noneho ntangira kumva ubwoba havuyeho nk’ikilo! Namuryamishije ku gitanda nicara aho hafi nkomeza kumuhungiza, hashize nk’iminota itanu Destine afata ukuboko kwahungizaga ndecyera aho, nambara umupira wanjye.

Njyewe – “Desti, urumva umeze ute?”

Destine – “Ndi kumera neza sha!”

Njyewe – “None se byari bisanzwe bikubaho?”

Destine – “Si cya wowe se!”

Njyewe – “Basi ntabwo nari mbizi mbabarira!”

Destine – “Oya Eddy, ahubwo urakoze cyane kuntabara, igira hino ngushimire!”

Njyewe – “Imana ishimwe ahubwo, njye nari nabuze icyo nkora ni Imana ibikoze!”

Destine – “Nyine yakoreye muri wowe, ahubwo yambiii!”

Destine yarampobeye cyane na njye ndamuhobera, ngize ngo mvemo numva akomeje kumfata hashize umwanya muto mba ndamubwiye.

Njyewe – “Desti, birahagije ngaho ambara nkureke uryame uruhuke dore uvuye ahantu habi!”

Destine – “Uuuuh, Eddy, maze unsize nshobora kongera nkamera nabi, iyo byaje biba byaje ahubwo igumire hano nk’uku ngufasheho ndumva bigenda buhoro buhoro!”

Njyewe – “Eeeeh Desti, ese ubundi urwara iyihe ndwara?”

Destine – “Ni umwuka muke sha, nyine iyo ntari kumwe n’umuntu nshobora kuba nanapfa maze!”

Njyewe – “Noneho reka njye kukurebera wa Mwana nakubwiye twiganye aze mujye murarana!”

Destine – “Oyaaa Eddy, uriya ntabwo mushaka. Ubwo se wowe urabona yankorera nk’ibyo wowe wankorera, ubu se ko wari unteruye we yanshobora, mureke nyine nawe urahari!”

Njyewe – “Desti, ndumva ibyo aka kanya bitashoboka, hari igihe wenda bizaza mu gihe kiri imbere, ahubwo ubwo umeze neza noneho nagenda!”

Destine – “Eddy, umenye ko ari wowe watumye ngira ikibazo, nunsiga uraba utaye ubuzima bwanjye mu kaga!”

Nikije umutima ndeba ibigeragezo niteje, nicuza impamvu nemeye kuza muri chambre ya Destine, mu gihe nkibura igisubizo numva telephone yanjye irasonnye nkura mu mufuka, ndebye nsanga ni nimero ntazi.

Njyewe – “Desti, reka nitabe telephone gato!”

Destine – “Uuuuuh ese ubwo wayikupye ntabwo ubona ko  meze nabi?”

Ibyo Destine yabimbwiye natangiye kumwiyaka mba nkanze yes nshyira ku gutwi.

Njyewe-“ Hello!”

We – “Allooooo!!! Ni, Boss tuvugana ? Njye ndi Kadogo ye!”

Njyewe – “Eeeeh bite Sha Kado, ko umpamagaye bwije se ugize ikihe kibazo?”

Kadogo – “Eeh Boss  ntacyo nagiraga ngo numve ko icamo!”

Njyewe – “Hahhhhh, humura sha, icamo rwose!”

Kadogo – “Sawa rero ama Unites aranshiranye!”

Njyewe – “Sawa Sha!”

Nakuye telephone ku gutwi n’ibitwenge byinshi, Destine yigira hino acisha ukuboko hejuru amfata ku rutugu.

Destine – “Mbwira sha, ni iki kigusekeje?”

Njyewe – “Uuuuuuh aka kanya se wiyibagije icyari kiguteye ibibazo? Ahubwo reka ngende Desti ni ahejo!”

Nahise mpaguruka, nkigera ku rugi ngo mubwire muramuke.

Destine – “Uuuuuh, Eddy uremeye unsize hano!”

Njyewe – “Ihangane ntacyo uba Desti, nugira icyo uba turabimenya!”

Destine – “Ahwiiiiii! Erega na njye ntabwo ari njye, iyaba wari uzi ibindimo!?”

Numvise iryo Jambo rivuze byinshi, ndahindukira ndeba Destine.

Njyewe – “Desti, ariko ubundi wa mugani ndakeka atari iki wari wampamagariye, ahubwo ushatse wambwira.”

Destine – “Eddy mbwira, utambeshya ufite amatsiko y’ibiri kuba umunota ku wundi?”

Njyewe – “Desti, mbwira kuko nawe urabibona ko amatsiko nyafite!”

Destine – “Urakeka ari iki nshaka kukubwira?”

Njyewe – “Desti, ihangane niba ari njye bigenewe umbwire, ndakeka ari  ibitaguteye ipfunwe!”

Destine yahise ahaguruka aza ansanga aho nari mpagaze ku rugi, yitsa umutima ubugira kabiri, ubundi arambwira.

Destine – “………………………………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 62 hamwe na Eddy muri My Day of Surprise ………………………………

UM– USEKE.RW

35 Comments

  • no1

  • Ahaaaa ndumva Destine ari fille wa kabiri mbega gushira isoni no mu bantu ntiyihe akabanga koko? Mama se Djalia yaba yarabonye undi mu Cheri? Amatsiko atangiye kunyica naho Eddy we afite akazi katoroshye ko gutanga amasomo Destine we ndabona arenze. Umuseke murakoze cyane bigeze aharyoshye abantu ntitugisinzira kubera iyi nkuru pe.

  • Destine agiye kumubera nka Mignone Jane a.k.a Kabebe yabuze uko biri kose kumwikura imbere biramugora. But Eddy it’s your time to shine. Abavuga ngo muraba mbere uwantanze ambwire ndakugurira????????

    • Ariko gakabije kuba akamini peee… nibura mwongere kamanuke kagere mu mavi..hahaha..

    • me

  • Eddy, rekana n’uyu rwose!! Hato atavaho aguteza ibibaza!!!

  • N1 uyu mukobwa ko numva ari gatumwa , niba atazi ko amahugurwa ariyo yamuzanye yaretse eddy we Uzi impamvu yaje akareka kumutesha umwanya. ikiganiro hagati ya Jane na Eddy please

  • Number 1

  • rugiye guhana inkoyoyo

  • Mbaye uwa 1.Eddy namugira inama yo kurekana nuyu mukobwa Destine umeze nkutararezwe kandi akarushaho kumwirinda aho bari bonyine atazamugwisha mu mutego. Eddy umukobwa uhubuka kuriya buongeye n’amagambo ashariye kuriya muruhame yazagutera agahinda mumaze kubana nawe akubashye kuko agutegerejeho ijambo ryiza, aya mahugurwa wasanga ari inzira Imana yashyizeho ngo umumenye wese atazakwihishamo.

  • Eddy iyi nyaga arauikizwa niki? Imana imurinde iryanone.

  • Ahwiii,Destine amusebereje imbere yabantu, ariko Eddie abyitwayemo neza

  • Number 1.destine kombona atoroshye la.

  • Destine ndumva agiye kuzaba aka fille. gusa eddy arye arimenge, ndi uwa kwanza mukugasoma.

  • Oh lala amatsiko ngo mutahe .he kombona wagira Destine haricyo aphana na fille la mutugarurire Djalia disi

  • Turabemera kabisa

  • mbabajwe n uko eddy akorana na Destine wa fake urabona qtqzamupangira koko? Imana ishimwe ko nta muntu wagusanze kuri iriya room ye cg ngo ugire uwo ubona igihe warebaga hanze eddy uziko byari kuba scandale. ubundi wowe wagirango turavukana neza neza! komereza aho bro!

    • NARIHANGANYE NKURIKIRA IBIGANIRO BYANYU NCECETSE ARIKO AHO BIGEZE SIMBASHA KWIHANGANIRA KO EDDY YONGERA KUGERAGEZWA KANDI NDABONA SEKIBI ASHAKA KUMWIGABIZA IMANA NITABARE! NGIYE KU MAVI NSABIRA EDDY NGO IMANA IMWEREKE NEZA JANE AMASO YE Y’UMUTIMA ATAMUGUSHA MU BISHUKO BYA DESTINE. MWESE MBASABYE AMASENGESHO! UBUKWE BWA EDDY NA JANE TUZABUTAHE DUSHIMA IMANA YAKOZE IBIKOMEYE, YO SE W’IMFUBYI NKA EDDY N’ABANDI!

  • Destine ko abaye nka Fille Eddy arabigira ate? ariko Eddy n’umuntu wumugabo aramwigobotora nkuko yabigenje kuri Mignone. Akandi kaze vuba dufite amatsiko.

  • ngaho komerezaho! ark ikiyago eddy na jane kitugereho vuba

  • Ariko Mana tabara eddy naracecetse none birananiye kbs umuntu watekereje kuzana iyi nkuru hano numuntu wumugabo cyaneeee

  • Ariko ubundi ninde wabwiye abakobwa ko iyo bakunze umuhungu bibujijwe kubimubwira? ubwose guteka imitwe nkiyo ikanapfuba nibyo bihesha umuntu agaciro? Jye nabivuga zigakamwa ayo zitahanye. Cyakora Eddy ndamwemera afite uburere buhwanye n’amateka ye kabisa ntaho buhuriye n’ubw’ababyeyi baha abana babo

  • Ndumiwe koko???????? ikinyabupfura cya Destine kiragerwa ku mashyi.. mbenga amanyanga ye ngo ararwaye. Ark nanone arawaye da maladie imaginnaire???????????? Eddy igendere naremba atabaze abaganga cg apfe bamushyingure. Ahubwo Eddy shaka ukuntu wiganiririza Jane urekane na Destine

  • Eddy azakomeze abe umusore wirinda bizibutse abasoma iyi nkuru ko bishoboka ko umusore cg inkumi yatura mu mujyi akarinda yubaka urugo agifite kwifata no kwirinda ibigusha byose biba mu mujyi

  • Uyu mukobwa nari namubonye rugikubita!

  • Eddy ubundi uwo mutetsi wimitwe wirwaza izitabaho uracyavugana iki nawe arikukumarira umwanya ahubwo Jane afite irungu arashaka ko umusetsa next episode turashaka ikiganiro cyawe nundi mwana. turakwizeye uzabyitwaramo neza

  • Ego destine uziko ari impanga ya fille na Mignone,gusa ndumiwe Eddy witonde dore kabebe wawe ndumva impumuro ye hafi,mpera destine isomo rero ahasigaye ukomeze ubuzima,ese djalia yaba ariwe yoooo,nibura agiye atamenyeko ari ukubateranya ko byaba bibabaje?gusa kabaye kagufi pe umuseke ndabashimiye cyane rimwe muzatwemeze muduhe nkatubiri

  • Sha ibi ntago bibaho nta Mu type wabona umeze gutya keretse niba ari za nkuru za yozefu Destine namufasha byageza mugitondo nkimufasha yashaka n’amahugurwa ntituyakore arararrrra uranyumvira ntashyukwa se? Ngaho mbwira uko Johnny wamukaruma have have ndumva uwampa Destine ndanamushushanya nkumva Mu nkumi zose zanyuze muri iyi nkuru ariwe wambere kbsa iyaba ari fcbk mba mberetse uko nkeka isura ye.

  • Djalia aragiye koko James afite ingorane p

  • Ubundi imbazi nyinci nicyaha

  • Ahubwo wagurango haricyo apfana na mignone

  • Destine nishitani pe. ariko ntakibazo, eddy ndamwizeye azakoresha ikinyabupfura yatojwe na mama Sandra yikureho destine. jani arihe weeeeeeee?

  • Mana wee Destine nta kigenda nta mukobwa umurimo ubuse Umuntu uri kumwe n’umuntu yakunze ataranabimubwira ntiyiha akabanga ngo ashinyirize koko! Eddy mwumvire ubusa ariko mu bwenge nkuko tukwizera ubundi usanganire urukundo rwawe Kabebe Jane, tuzabatahire ubukwe twishimiye ubutore bwanyu kuko na Kabebe agira ikinyabupfura. Amahirwe masa.

  • iyindi muyiduhe,ndavuga episode.

  • Ndabasuhuj,nigute nabona previous episode?
    Naracikanywe mubyumweru bishize i mean guhera nk 46?murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish