Month: <span>December 2016</span>

Nubwo se cg nyina yaba atamwemera, ubu umwana wamumwandikishaho

Kwandikisha umwana byavuye ku kubikora mu minsi 15 avutse, ubu ni  mu minsi 30. Gutinda kwandikisha umwana hariho ibihano birimo n’urubanza, ubu ni amande nayo ataravugwa ingano yayo. Byasaga n’ibigoye kandi kwandikisha umwana se cyangwa nyina atazwi neza, ubu byarorohejwe. Byose bigamije kwandikisha abana b’igihugu kubera inyungu rusange ku muryango nyarwanda n’igenamigambi ry’igihugu. Naomie Umuhoza […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntitwiteguye kuzimarana igihe nk’icyo tumaranye AbanyeCongo-Mukantabana

*Nta gihugu kiragaragaza ubushake bwo kwimurirwamo Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, *Ngo n’ubwo Abanya-DRC bose ‘batakwimena’ mu Rwanda ariko hagize abahunga bakwakirwa, Agaragaza ishusho y’ikibazo cy’Impunzi mu Rwanda, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, Mukantabana Seraphine avuga ko Leta y’u Rwanda ititeguye kumarana impunzi z’Abarundi igihe kinini nk’icyo iz’Abanye-Congo zimaze mu Rwanda kuko kuva Abarundi batangira guhungira […]Irambuye

Mme Patricia Muhongerwa atorewe kuba Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali

Mme Patricia Muhongerwa niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu matora arangiye kuri aka gasusuruko mu cyumba cy’inama cy’ibiro by’Umujyi wa Kigali. Atsinze kuri uyu mwanya Dr Mfurankunda Pravda nawe wari wiyamamaje. Amatora yakozwe n’Abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali urimo imirenge yose hamwe 35. Uwagombaga kwiyamamaza yagombaga kuba […]Irambuye

Yvan Buravani ari mu bahanzi Andy Bumuntu yanezezwa no gukorana

Ku ndirimbo imwe gusa yitwa ‘Ndashaje’ yatumye amenyekana cyane, Andy avuga ko mu bahanzi ashobora gukorana nabo bikamunyura Yvan Buravani ari muri abo. Ibi ngo si uko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, ahubwo icyatuma yifuza gukorana nawe ni uburyo bw’imiririmbire ye yamworohera guhuza nawe. Mu minsi ishize aba bahanzi bombi bakaba […]Irambuye

Senyange yabuze ibyangombwa ntakijyanye na Muhire na Onesme muri Maroc

Kuri uyu wa kabiri Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizeriamana wa APR FC barajya kwivuriza muri Maroc. Bagombaga kujyana na Senyange Yvan wa Rayon Sports ariko we yabuze ibyangombwa by’inzira byatumye atagenda. Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Senyange Yvan afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye atarakinira Rayon sports aherutse gusinyira umukino n’umwe […]Irambuye

DRC: Hatangajwe Guverinoma nshya, Lambert Mende yagumye ku mwanya we

Minisitiri w’Intebe Mushya, Samy Badibanga yatangaje urutonde rw’abagize Guverinoma, bose hamwe ni 67, hari abinjiye muri Guverinoma bashya, abandi baguma ku myanya bariho muri bo Lambert Mende Omalanga Tshaku National usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta. Iyi Guverinoma yaraye itangajwe ku wa mbere, igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe batatu, ba Minisitiri ba Leta […]Irambuye

Mu Rwanda Uburenganzira bwa muntu ntiburagera ku rwego Komisiyo ibushinzwe

Emeritha Mutuyemariya, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubureganzira bwa muntu, avuga ko nubwo uburenganzira bwa muntu butarubahirizwa neza,  ngo u Rwanda hari intambwe rwateye mu burenganzira bwa muntu ku bagore, abana n’abafite ubumuga nk’ibyiciro byitabwaho cyane. Mu mahugurwa iyi Komisiyo irimo guha abanyamakuru mu bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, bavuga ko bukwiye kubahirizwa mu byiciro byose by’umuryango nyarwanda. […]Irambuye

Salax Awards NTIKIBAYE kuwa gatanu

Ubuyobozi bw’Ikirezi Group butegura ibihembo by’abanyamuzika bitwaye neza bya Salax Awards bwatangaje ko ibi bihembo bitagitanzwe kuwa gatanu nk’uko byari biteganyijwe. Indi tariki bizaberaho ngo izamenyeshwa. Mike Karangwa umwe mu bayobozi ba Ikirezi Group yabwiye Umuseke ko bagize ikibazo cy’aho ibi birori byari kuzabera bari bategereje ko babona ariko batabonye kugeza ubu kuko aho bari […]Irambuye

Karongi: Abayobozi b’Imirenge 4 beguye ku mirimo yabo

Ibirengerazuba – Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu karere ka Karongi baraye bashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere inyandiko z’ubwegure bwabo. Aba bayobozi bayoboraga imirenge ya Mutuntu, Rubengera, Bwishyura na Rugabano. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yabwiye Umuseke ko ntacyo arabimenyaho kuko ngo yari amaze iminsi muri kiruhuko. Gusa amakuru agera k’Umuseke aremeza ko […]Irambuye

en_USEnglish