Month: <span>December 2016</span>

Mugabo Gabriel amaze gusinyira Rayon Sports FC

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa kabiri, myugariro Mugabo Gabriel wahoze akinira Police FC ,yasinyiye Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka ibiri. Mugabo Gabriel wubatse izina cyane ari muri Mukura VS, yasinyanye amasezerano na Perezida wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis. Yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS, aba umwe muri ba myugariro […]Irambuye

Ruhango: Umushinga FH urwanya inzara wahagaritse ibikorwa byawo i Mbuye

*Ngo abo wafashije hari aho bavuye n’aho bageze Umushinga w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya inzara (Food For The Hungry) wahagaritse ibikorwa wakoreraga mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango birimo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene. Uyu mushinga wa FH watangiye gukorera mu murenge wa Mbuye kuva mu mwaka wa 2006, ufasha abaturage kwivana mu bukene. Abayobozi […]Irambuye

Ruhango: Batashye inyubako ya ‘SACCO-Bweramana’ basabwa kutayambura

Kuri uyu wa 20 Ukuboza, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu gutaha inyubako izajya ikoreramo ikigo cy’imari cya ‘Sacco Jyambere Bweramana’ yasabye abanyamuryango bayo kwirinda umuco wo kuyambura. Abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuzuza iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni […]Irambuye

Nyaruguru: i Kiyonza ngo bipakuruye ubukene bwo mu mutwe n’ubw’ibintu

Kwibumbira muri Koperative bise TWITEZIMBERE Kiyonza abayigize bavuga ka byabagiriye akamaro kuko bivanye mu bukene cyane cyane bwo mu mutwe bakabona ubumenyi bigatuma banabona umusaruro ufatika mu bikorwa byabo cyane cyane by’ubuhinzi. TWITEZIMBERE Kiyonza ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru abayigize bamaranye imyaka 10 bari kumwe ari abanyamuryango 238, […]Irambuye

Rwinkwavu: Igishanga cyagenewe guhingamo Umuceri barifuza kugihingamo Ibigori 

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza barifuza guhinga ibigori mu gishanga baherutse gutungayirizwa ngo bagihingemo umuceri. Bavuga ko iki gishanga kitagira amazi ahagije ku buryo cyakwihanganira umuceri usanzwe usaba amazi menshi. Mu minsi ishize, uyu murenge wa Rwinkwavu wavuzwemo ikibazo cy’inzara cyanatumye bamwe mu batuye muri aka gace basuhuka. […]Irambuye

Ubuyobozi bwa Zigama CSS bwahakaniye abanyamuryango ibyo kumanura inyungu ku

Nk’uko biteganywa n’amategeko, kuri uyu wa kabiri abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abasirikare, abapolisi n’abacunga gereza “Zigama CSS” bahuriye mu nama rusange, bamurikirwa aho Zigama CSS igeze ndetse n’ibyo itegura kuzakora mu mwaka wa 2016-2017. Gusa, ubuyobozi bwanze icyifuzo cyo kongera kugabanya inyungu ku nguzanyo zihabwa abanyamuryango. Mu nama rusange iheruka y’abanyamuryango ba […]Irambuye

Gutanga ruswa byigisha abana ko ari bwo buryo bwo kubaho

* Ruswa ngo igomba kujya mu byaha bidasaza   Mu bukangurambaga bugamije kurwanya akarengane na ruswa Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri rwari mu karere ka Nyamagabe aho rwakiriye bimwe mu bibazo by’abaturage, Umuvunyi wungurije akanatanga ubutumwa ko iyo umuntu mukuru atanga ruswa aba yigisha abana ko ari buryo bwo kubaho. Ubu bukangurambaga bumaze kugera […]Irambuye

Ally Niyonzima yahagaritswe ukwezi adakinira Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahagaritse umukinnyi wayo wo hagati Ally Niyonzima bamushinja imyitwarire mibi no guta akazi. Azamara ukwezi adakora imyitozo atanakina muri Mukura VS. Tariki 5 Ugushyingo 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Mukura Victory Sport et Loisir Ally Niyonzima yavunitse mu mukino bakinnye na Kiyovu sports ku munsi wa kane wa shampiyona. Nyuma […]Irambuye

Muri Centrafrique ngo havutse umutwe witwa ‘3 R’

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Human Rights Watch uremeza ko muri iyi minsi hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bakorana na Anti Baraka wiswe  ‘3 R’ (Retour, Réclamation et Réhabilitation) ukorera mu Majyaruguru ya Centrafrique. Ngo umaze kwica abaturage 50, abandi benshi barawuhunze. Uyu mutwe ngo ugamije gukomeza gahunda y’uko ibintu byahoze […]Irambuye

Gambia: Ba Ambasaderi 11 basabye Jammeh kurekura ubutegetsi

Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora. Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko […]Irambuye

en_USEnglish