Digiqole ad

Yvan Buravani ari mu bahanzi Andy Bumuntu yanezezwa no gukorana nabo

 Yvan Buravani ari mu bahanzi Andy Bumuntu yanezezwa no gukorana nabo

Yvan Buravani na Andy Bumuntu ni abahanzi barimo kwigaragaraza cyane

Ku ndirimbo imwe gusa yitwa ‘Ndashaje’ yatumye amenyekana cyane, Andy avuga ko mu bahanzi ashobora gukorana nabo bikamunyura Yvan Buravani ari muri abo.

Yvan Buravani na Andy Bumuntu ni abahanzi barimo kwigaragaraza cyane

Ibi ngo si uko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, ahubwo icyatuma yifuza gukorana nawe ni uburyo bw’imiririmbire ye yamworohera guhuza nawe.

Mu minsi ishize aba bahanzi bombi bakaba barahawe buruse na Kaminuza ya Mahatma Gandhi nk’ingororano y’impano zabo.

Andy yabwiye Umuseke ko kuba indirimbo imwe gusa irimo kumukorera ibyo abafite 50 batari bageraho, ari ihurizo kuri rimukomereye.

Kuko ngo atarusha abandi ubuhanga ahubwo amahirwe afite agomba kumenya uko atazapfisha ubusa. Kuko hari abayagira bakirara bityo akabapfira ubusa.

Ati “Ubu umuhanzi wese ufite impano ntibimugora kuba yakwigaragaza. Bitandukanye cyane na mbere ahi wasangaga abahanzi bavugwa ari bamwe gusaaaa!!!Yvan Buravani ari mu bahanzi nkunda ubuhanga bwe ku buryo umuntu wese yakwifuza gukorana nawe indirimbo”.

Avuga ko undi muhanzi akunda ndetse yifuza kuba nawe bakorana indirimbo ari Mako Nikoshwa. Imwe mu mpamvu bakorana indirimbo akanyurwa n’izina rikomeye afite mu muziki rizanahoraho ibihe byose kubera indirimbo ze zakanyujijeho.

Andy yakomeje abwira Umuseke ko indirimbo ye ya kabiri irimo gutunganywa na Producer Bob kandi yizera neza ko nayo ishobora kugira urwego runaka imugezaho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish