Mme Patricia Muhongerwa atorewe kuba Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali
Mme Patricia Muhongerwa niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu matora arangiye kuri aka gasusuruko mu cyumba cy’inama cy’ibiro by’Umujyi wa Kigali. Atsinze kuri uyu mwanya Dr Mfurankunda Pravda nawe wari wiyamamaje.
Amatora yakozwe n’Abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali urimo imirenge yose hamwe 35. Uwagombaga kwiyamamaza yagombaga kuba ari mu bagize Njyanama y’Umujyi.
Mbere y’amatora byanugwanugwaga ko Mme Patricia Muhongerwa ari we uhabwa amahirwe, uyu yari asanzwe ari mu bagize Njyanama y’Akarere ka Kicukiro.
Mme Muhongerwa wiyamamaje yabanje gutorerwa kwinjira mu bagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali, aratsinda ndetse ahita arahirira kwinjira muri uru rwego.
Hakurikiyeho amatora nyirizina y’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uyu akaba agomba gusimbura Mme Judith Kazayire wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Abiyamamaje ni babiri gusa, Dr Pravda Mfurankunda umwalimu muri Kaminuza akaba inzobere mu by’indimi n’ubuvanganzo na Mme Patricia Muhongerwa usanzwe ari umukozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Bombi bahise bahabwa umwanya wo kwivuga imigabo n’imigambi yabo.
Dr Mfurankunda yavuze ko azaharanira guteza imbere imibereho myiza mu baturage, akanibanda ku guteza imbere siporo mu rubyiruko no guteza imbere ikipe ya AS Kigali
Mme Muhongerwa we mubyo yavuze harimo ko azashyira imbaraga mu bijyanye na Community Policing mu gufatanya n’abaturage kwikemurira ibibazo bahura nabyo ariko ari bo bagizemo uruhare runini. Avuga ko azakomeza isuku cyane mu mujyi wa Kigali.
Inteko itora yari igizwe n’abajyanama 153. Amatora yari ayobowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ihagarariwe na Prof Kalisa Mbanda wari uhibereye.
Mme Muhongerwa yatsinze agira amajwi 114 naho Dr Mfurankunda agira amajwi 39. Ni amajwi yatangajwe na Prof Kalisa Mbanda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Yatorewe? Cyangwa yagenwe?
Nibyo nayobore kuko yabitorewe kandi arabishoboye
yatowe kandi aanabikwiye,yaharaniye ibyiza kuva acyirumwana,kujyezubu
Mu bari basanzwe muri Njyanama ya MVK basanze nta n’umwe ushoboye gusimbura Judith babanza gushaka umujyanama mushya?????!!!
Umvugiye ibintu nanjye byancanze. Iri tekinika rirakabije.
wawooo.ndamwibuka akora Faysal n’umwana mwiza akunda akazi Bravo Muhongerwa turagukunda
ababizi mwambwira,uyu mwanya wa vice mayor ushinzwe imibereho myiza, wagenewe abagore gusa cg n’abagabo bawutorerwa?
aheweeeee ngo yatowe? cyangwa yashyizweho ? ubu nukuvugako mu bajyanama 153 Bose yari yavuze usimbura uwagiye kuburyo babanje gushaka umujyanama mushya koko? umunsi yabereyeho umujyanama ninawo yatorewe ubu vice mayor! Hahahahahah erega ya systeme ya kera yo gutora icyatsi n’ikijuju ntaho yagiye.. ibyahozeho nibyo biriho nubu nuko byose byahinduriwe amazina, kamarampaka yabaye referendum naho kwiyamamaza umukandida ari umwe byabaye gutekenika , ariko nkubu Rwanda uragana he he? ibi twirirwa twirata ko twubatse tuzongera tubisenye kumugani was byumvuhore.
Muzabisenya mwebwe bande?
Ninde wibuka uyu watorewe kuba vice mayor, uziko yiganye na kazayire vice mayor wa kigali akagirwa governor wa eastern province babana mu cyumba kimwe ku buriri bumwe, none akaba amusimbuye, sha ndumiwe peee, evode niwe wavuze ngo uwakwisunga yakwisunga umugabo muzima ngo naho iyo wisunze umugabo mbwa murakubitanwa.mwirirwe da
tumwifurije akazi keza cyane cyane akazi akamenyereye kandi n’Imana izabimufashamo
Umukozi mwiza ari garagaza, kdi courage k’umirimo mishya.
congraturation uzabikore nkuko ubi dusezeranyije imana iza bigufashemo kandi tumurinyuma
azagakora ndamwemera cyane furaha
ariko mu rwanda hayobora abagore gusa,ubu ni ukuvuga ko nta mugabo numwe ugifite ubushobozi bwo kuyobora mu zindi nzego usibye abagore?
Ko utiyamamaje se?
jya ureka gushyushya imitwe, urumva?!!!
Wabonye batabishoboye se?
Mugenzi wanjye YOYO,ntabwo ari igitsina kiyobora, hayobora ubushobozi n’ubuhanga bw’umuntu kandi uzi neza ko twese (abagabo n’abagore) tubifite kurugero rumwe.
Ariko abantu biha gupinga, u Rwanda ruragana heza mutuze muyoboke mwinjoyinge
Ariko mwagiye muvugisha ukuri , mukareka gushyushya imitwe yabana b`u Rwanda, ndabaza wowe uvuze ngo uRwanda ruragana hehe ? ngo ibyakera ntaho byagiye? ubuse urakora iki? umusanzu warutanzeho nuwuhe? uraho urotsa imiteja uvuga ubusa . niba utabona ntuzanabona aho tugeze haragaragarira buri wese ndetse nutari umunyarwanda . Ahubwo ndibaza aho uba hakanyobera.