Nubwo se cg nyina yaba atamwemera, ubu umwana wamumwandikishaho
Kwandikisha umwana byavuye ku kubikora mu minsi 15 avutse, ubu ni mu minsi 30. Gutinda kwandikisha umwana hariho ibihano birimo n’urubanza, ubu ni amande nayo ataravugwa ingano yayo. Byasaga n’ibigoye kandi kwandikisha umwana se cyangwa nyina atazwi neza, ubu byarorohejwe. Byose bigamije kwandikisha abana b’igihugu kubera inyungu rusange ku muryango nyarwanda n’igenamigambi ry’igihugu.
Naomie Umuhoza umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko akaba ari gukora ubushakashatsi ku burenganzira bw’umwana, avuga ko kutandikisha umwana ari igihombo kinini kuri we no ku gihugu kandi byica imibare y’igihugu ku bagituye.
Umuhoza ati “Urugero niba igiye kubaka ibyumba by’amashuri by’abana ishingira ku mibare y’abana banditswe. Iyo bije kwigwamo n’abana batanditswe niho usanga ibibazo by’ubucucike kuko abateganyijwe ari bacye ku bahari bazwi. Ibi bikagira ingaruka nyinshi.”
Kwandikisha umwana ubu byarorohejwe ku nyungu rusange, muri iki gihe iyo umubyeyi avutse ku bana batasezeranye cyangwa batabana ntibimuvanaho uburenganzira bwo kwandikwa nk’abandi bana nk’uko Umuhoza abivuga.
Ati “Mbere wasangaga hari abatandikisha umwana bavuga bati nta se cyangwa nyina uzwi, ariko ubu uyu mwana nawe afite uburenganzira bwo kwandika mu gitabo cy’irangamimerere uwo se cyangwa nyina avuga ko bamubyaranye nawe akandikwa nubwo bwose bitaba ari ihame kuko ibi byo byemezwa gusa n’urukiko.”
Thome Mulisa umuyobozi w’Ikigo gikurikirana iby’uburenganzira bwa muntu n’iterambere (GLIHD) yavuze ko nubwo bwose kwandikisha umwana byorohejwe ariko kubikora bikiri hasi mu banyarwanda.
Mulisa ati “Abenshi ntibaramenya iby’iri tegeko kandi haracyari ikibazo cyo kumenya agaciro ko kwandikisha umwana, hari abaziko Leta ibisaba kuko ari itegeko gusa ntibamenye akamaro kabyo.”
Kutamenya akamaro kabyo bituma benshi bitwaza akazi, abandi ikibazo cy’ababyeyi n’ibindi ntibajye kwandikisha abana babo.
Mulisa avuga ko abana bavuka barushijeho kwandika byatuma umuryango nyarwanda ukomera n’igihugu kikagira igenamigambi rihamye.
Indi nyungu irimo ni uko mu gihe kizaza bizaba bigoye abantu batanditswe mu irangamimerere kubona ibyangombwa bimwe na bimwe kuko batanditswe ngo bamenywe n’igihugu bakiri bato.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
UMUBYEYI AVUTSE KUBANA BATASEZERANYE CYANGWA UMWANA AVUTSE KUBABYEYI BATASEZERANYE?
NIZERE KO ARI FAUTE D’ORTHOGRAPHE!?
Niba ari ibyo ubu wasanga hari abana nk 10 banyanditseho ntabizi!!!!!
Ubu Indaya nyinzhi zirashaka abo zibandikaho wenda zinababeshyera.
MWAGIYE MWIGA IBINTU NEZA
Nanjye ntyo
Iyi miryango itegamiye kuri Leta ugirango se ntizadusenyera igihugu. Ubukoloni twirukanye, bwagarutse mu isura ya NGO locale kubera udufaranga abazungu bashukisha abazishinze.
IZi NGO nizo zirirwa zisaba ngo gukuramo inda nibyemerwe, ngo abatinganyi nibahabwe uburenganzira, ngo abana bo mu mashule yisumbuye nibashyirirwe condoms mu byumba byabo, ngo ibihano bya burundu nibiveho, ngo ubutane nibworoshywe, ngo ubusambanyi ntibugahanwe n’amategeko, ngo abakuyemo inda ntibagahanwe, ngo abanyeshule bagomba gutunga mobile phone ku ishule,…Genda Rwanda n’aho wari amabuye.
Iyi ngirwamwalimu se yatugaragariza uburyo ubucuccike dufite mu byumba by’amashule buterwa n’uko haba haje kwiga abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere !
Abakene mwese ni ukujya mubyara abana mukabandikisha kubakire cg se kubasore bibi bisaza byo ibikire!!!!
Comments are closed.