Digiqole ad

Karongi: Abayobozi b’Imirenge 4 beguye ku mirimo yabo

 Karongi: Abayobozi b’Imirenge 4 beguye ku mirimo yabo

Ibirengerazuba – Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu karere ka Karongi baraye bashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere inyandiko z’ubwegure bwabo. Aba bayobozi bayoboraga imirenge ya Mutuntu, Rubengera, Bwishyura na Rugabano.

Mu karere ka Karongi
Mu karere ka Karongi

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yabwiye Umuseke ko ntacyo arabimenyaho kuko ngo yari amaze iminsi muri kiruhuko.

Gusa amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bayobozi b’Imirenge amabaruwa yo kwegura kwabo bayagejeje ku buyobozi bw’Akarere ku mugoroba wo kuwa mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Emmanuel Muhire we yabwiye Umuseke muri iki gitondo ko ari kuyobora inama bityo atatuvugisha, adusaba kwandika ubutumwa ariko atarasubiza kugeza ubu.

Umwe mu bakozi ku karere utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko hari andi makuru ko n’abandi ba gitifu bashobora kuzegura mu gihe kiri imbere kubera imikorere idahwitse.

Abeguye bose hamwe ni;

Ngendambizi Gedeon wayoboraga Umurenge wa Rubengera, uyu yaje muri uyu murenge avuye kuyobora Umurenge wa Murundi, mbere yari yaravuzweho imicungire mibi muri gahunda ya VUP.

 

Mutuyimana Emmanuel wayoboraga Umurenge wa Bwishyura nawe yeguye, yagiye muri uyu murenge avuye mu murenge wa Rubengera.

 

Libert Mukama yari amaze umwaka umwe avuye ku buyobozi mu karere agirwa umuyobozi w’Umurenge wa Rugabano. Uyu murenge wo ubu ukaba usigaye utanafite ‘etat civil’ kuko uwahoze muri uyu mwanya witwa Nyagapfizi yagiye ahunze ashinjwa kwiba amafaranga ya FARG akaba yari atarasimburwa.

 

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutuntu Emmanuel Ruziga, amakuru avuga ko yahoraga yitaba akanama gashinzwe imyitwarire kubera kutaba mu murenge ayobora n’andi makosa y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta cyane cyane amashyamba ya Leta mu murenge wa Mutuntu.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Mutuntu mu cyumweru gishize babwiye Umuseke ko bari barabuze mu biro uyu muyobozi wabo.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge igera kuri irindwi  mu turere twa Nyamasheke (5) na Rusizi(2) beguye ku mirimo yabo.

Bukeye kuwa kane abandi bayobozi b’Imirenge ya Kanzenze, Kanama, Rubavu na Nyamyumba muri Rubavu, ab’imirenge ya Mukamira, Jenda, Rurembo, Shyira na Rambura muri Nyabihu, uw’Umurenge wa Nyange muri Ngororero, n’uwayoboraga Umurenge wa Murunda muri Rutsiro nabo bahise begura

Abayoboraga imirenge ya Bwishyura Mutuntu Rubengera na Rugabano beguye
Abayoboraga imirenge ya Bwishyura Mutuntu Rubengera na Rugabano beguye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • mukosore aho kwandika “ye” mwandike “jwe”

  • Bategurase kobaba bashyizwemo ku kimenyane no kugiceri, abo muba mwumva bakora akazi, Karongi iyo ejobundi abatsinze ntibabimye akazi bakabatekinika none ntimwumva!! Ntagihombo ariko nabo bari bwinjizemo barinjiza nadi kandi abo ayobatanze ntibayassubizwa!!! AHUBWO MURIKI GIHUGU NDABONA HAZABAMO BUSISNESS YO GUCURUZA AKAZI UMWANYUMWE UKISHYURA NKABANTU 10 MU MWAKA UMWE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko aba bantu niba koko bakora nabi kuki batirukanwa ku mirimo uko amategeko abiteganya, aho kumva buri gihe ngo beguye mu kivunge, nabwo tukabyumva mu binyamakuru? Ko batatowe ngo hakenewe inama za Njyanama guterana, habura iki ngo basezererwe ku mirimo niba koko batuzuza inshingano? Ese bose bananiriwe rimwe mu gihugu hose cyangwa hari izindi mpamvu batatubwira? Birimo urujijo!

  • Iyegura ryaba bayobozi ntirisobanutse kabisa!!! Hari hakwiye kubanza kwegura abatarabirukanye kandi wumva bakora nabi!!. Buriya nibaza iyo inzego ziriho zibwira aba bayobozi kwegura kubushake niba zo zumva ntapfunwe!niba umuntu akora nabi kuki utamuhana???
    Ariko menya ba gitifu baragowe koko nkuko bijya bivugwa! Harabura kweguzwa aba ba visimeya birirwa bateretse amaso gusaaaoo!! nizereko aribo batahiwe.

  • Iyi Serwakira y’abayobozi begura ihatse iki? Birakabije! Biragaragara ko atari kwegura ahubwo ni ukweguzwa. Ariko uriya w’i Bwishyura yari afite n’agasuzuguro nta kubaha abaturage, yari akwiye kwirukanwa.

  • Njye hari ibyo ndeba bikambabaza,ese niba umunyarwanda yaravuze ngo “Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose kuki ibi ntaco bitubwira? Uwari wumva hari urutonde rw’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu baba bavugwa ho kwigwiza ho imitungo ni nde? Nuko ntabahari!!!Ubwo rero abayobozi bo mu nzego zibanze bagombye gucunga neza ibya rubanda cyane VUP ndetse no kurinda cyane imitungo ya Leta nk’amashyamba niba ahubwo atari bo baba bari inyuma y’abaturage bakoreshwa mu kwiba no kungiza amashyamba ya Leta!!Niba hari uhakana ko nta babijyamwo azanerekane correspondances zigaragaza ko yaba yaragiye yiyambaza inzeo z’umutekano cyane nka Police zikamutererana.

  • KWEGUZWA NO KWEGURA HARYA UBU BYABAYE SYNONYME BAVANDI!!!! NDEMERANWA NABASESENGUYE BAGASANGA AKAZI KARABAYE UBUCURUZI MU RWANDA KO ARIBYO BITERA IRI YEGUZWA/YEGURA!! WAGIYEMO UTANZE PAR EX 100MILLE KDI WAMAZE NOKUYATANGA NTANASUBIZWA, NONE HABONETSE UNDI UTANGA NKAYO CG WANARENGEJE AKAGIRA 200MILLE, NIGUTE NTAKWEGUZA NGO NINJIZE IZO CASH KOKO!!! AHAAAAA NAKONGO TWIRIRWA TWIRUKANKA DUKORA IBIZAMINI DA!! SHA ABIZE DUSIGAYE ARITWE NJIJI KOKO BYARAVUZWE KWELI!! MU MATORA AZAKORWA NABANTU IGIHUMBI TURATEGEKA KO RUNAKA ADATORWA HAGOMBA RUNAKA TUKABITEKINIKA BIGAKUNDA, TWARANGIZA NGO IKIZAMINI KIZAKORESHWA NABANTU BABIRI NGO NICYO KITAZATEKINIKWA HAGATSINDA UWO DUSHAKA KOKO!! IKIBABAJE BAMWE BATEKINIKA BAGATORESHA ABABANTU IGIHUMBI UWATEGETSWE NINATWE TWIRUKANKA TUJYA GUKORA BYABIZAMINI NAMWE MUNYUMVIRE UBWO BWENGE NIBA MUZI KUREBA KURE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Murabazi se sha! Aba Meya babikiriyemo kugira ngo babone ayo bishyura za modoka.

  • AHA BYABAYE INTERO.
    UBUNDI SE KO ABATURAGE BABA BASHAKUJE MBERE Y’ IGIHE KUKI BATAVANWAHO MBERE NKUKO ITEGEKO RIBITEGANYA. UWA GITESI /KARONGI WE SE ASIGAYEMO AKORA IKI N’ UKUNTU BAHERANYE AMAFARANGA Y’ ABATURAGE BAKOZE MU MATERRASSE WE N’ UWARUBISHINZWE MU KARERE NONE ABATURAGE TUKABA TWARABIRENGANIYEMO.NIBIRIRE NOHERIN’ UBUNANI BANEZEREWE MUYABATAGIRA KIRENGERA NTA KUNDI

  • Mubyukuri biteye agahinda,kumva Ngo ba gitifu 4 beguriye rimwe cg ba gitifu umunani Bose beguye.
    cg Ngo abayobozi bimirenge beguriye cgarimwe Ari 10,, birabanaje,bavandi.
    ariko nakoze iperereza ryimbitse nsanga baba bafite ukuri,kubwegure bwabo. Ngaho nawe mbwira iyo habaye inama yisoko runaka,hagomba kuba hari umusirikare ukureye iyo nama,kd ntaho bihuriye nabasirikare,iyamashuri nuko,iyabacuruzi nuko,niyabaaaaaaaa nuko,ntiyompamvu abayobozi begura kuko ntajambo bagira,mubuyobozi.
    ababa barifite nabakuru bingabo mumiyoborere yose,noneho bigatuma abayobozi binzego zibanze begura kubwinshi,banga gufungwa.

  • Bwishyura mutugarurire syliaque wacu we niwe dutegereje Asante

  • Ese ko numva muri aba bivugwa ko beguye bose muri iyi nkuru muvuga ko batari shyashya mu mikorere yabo baba beguye cg begujwe??? Ndumva ari agahumamunwa muri iyi minsi iyegura niba atari iyeguzwa rirakaze kbsa.

  • GUSA MURIYE UBUNANI NABI, MWIHANGANE. MUKAMA LIBERT MBONA RWOSE UTAGAKWIYE KWEGURA KUKO NZINEZA KO USHOBOYE ARIKO IHANGANE BIBAHO, NI IMINSI Y’IMPERUKA, ABANTU BAZABA BIKUNDA BAKUNDA IMIYA KDI BARENGANYA ABANDI!

  • Ariko umuntu ni gute azira kwambara neza, ngo Gitifu wa BWISHYURA ahora ari SMART, nzinezako ntamakosa yakagombye kumweguza, nigute baruharwa mu makosa mubasiga abobose bagiye bafatirwa muri hotel basambana nabandi nabandi ntarondoye ariko muti MUKAMA na MUTUYIMANA batigeze barangwa nubusambanyi ndetse nubusinzi no kunyereza ibyarubanda akaba aribo mugira abambere mukweguzwa??? nyamara………..

  • Nibihangane tubakiriye mumubare w’abashomeri

Comments are closed.

en_USEnglish