Month: <span>December 2016</span>

Rayon yatomboye iyo muri S.Sudan, APR itombora iyo muri Zambia

Amakipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup na CAF Champions League) yamaze gutombora ayo azakina na yo ku mikino yayo ya mbere. APR FC izahura na Zanaco yo muri Zambia naho Rayon Sport ihure na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo. APR FC yamaze […]Irambuye

Huye: Min Gashumba ngo abayobozi b’ibitaro bamanuke bajye guhangana na

Mu bukangurambaga bwo kurwanya no guhangana na Malaria, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yasabye abayobozi b’ibitaro n’abandi baganga kumanuka bakegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha guhangana n’indwara ya Malaria ikomeje kuzahaza ubuzima bwa benshi mu karere ka Huye no mu bindi bice by’igihugu. Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu karere ka […]Irambuye

Volkswagen nizana uruganda mu Rwanda, izazana uburyo bwo gusangira imodoka

*RDB na Volkswagen bumvikanye ko mu mpera z’umwaka utaha uruganda ruzaba rwatangiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Francis Gatare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere-RDB na Thomas Schaefer, umuyobozi w’uruganda rw’imodoka ‘Volkswagen’ muri Africa y’Epfo bashyize umukono ku masezerano agamije kuzazana uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda. […]Irambuye

Abadepite ntibumva ukuntu hashyirwaho ikigo kigahabwa inshingano zidafite isano

*Basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RICA cy’ubuzanenge n’ihiganwa mu bucuruzi, *Hon Ignacienne avuga ko nta handi ku Isi  bahuje ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi… Kuri uyu wa 21 Ukuboza, Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo ‘RICA’ kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa ry’ubucuruzi no kurengera abaguzi. Aba badepite bagize […]Irambuye

Uwicishije abantu ikamyo i Berlin uri guhigwa ni umunya-TUNISIA

Police mu Budage iri guhiga mu buryo budasanzwe umugabo ukomoka muri Tunisia ngo basanze kimwe mu byangombwa bye mu ntebe y’ikamyo yagongesheje abantu akica 12 agakomeretsa 45 bariho bahaha ibya Noheli mu isoko kuwa mbere nijoro mu mujyi wa Berlin. Ibyangombwa babonye byanditseho uwitwa Anis Amri wavukiye mu mujyi wa Tataouine muri Tunisia mu 1992 […]Irambuye

Gor Mahia yo muri Kenya yaba ishaka Mugiraneza J.B. Migi

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ngo yaba ishaka gusinyisha Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’  akajya kuyifasha mu kibuga hagati. Migi ubu nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri AZAM muri Tanzania. Ikunyamakuru Nairobi News iravuga ko nyuma y’uko umunya-Uganda Khalid Aucho avuye muri Gor Mahia, bari gushaka undi mukinnyi ukina hagati ariko yugarira, umwe mu […]Irambuye

Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’

Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’, bakavuga ko kubita iri zina ari ukubandagaza no guhonyora uburenganzira bwabo bwo kubavangura n’abandi bantu basanzwe. Ubushakashatsi bwakozwe  na Never Again Rwanda muri 2014 bwagaragaje ko 38% by’abaryamana bahuje ibitsina bahura n’ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi byo kwimwa serivisi zitandukanye harimo n’iz’ubuvuzi kubera imyitwarire yabo […]Irambuye

Imbeba zariye uruhinja rurinda rupfa nyina yagiye kwishimisha

Umwana w’umukobwa w’amez atatu yariwe n’imbeba ari muzima kugeza apfuye mugihe nyina yari yasohotse yagiye kunywa no kwishimisha. Uyu mugore gito w’i Johannesburg yatawe muri yombi ashinjwa uburangare. Izi mbeba ngo ziba ari nini zari uyu mwana nyina atashye asanga ibisigazwa bye n’amaraso menshi cyane aho yamusize aryamye. Izi mbeba ngo zanariye musaza we w’impanga […]Irambuye

Ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivire kirashaka kuba ikigo kigenga

Ubusanzwe imikorere yacyo igengwa na Minisitiri w’intebe nubwo ngo amasezerano mpuzamahanga agena ko ibigo nkacyo bigomba kuba byigenga bitagengwa na za Leta z’ibihugu. Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko uyu munsi ikaba yasuzumye umushinga w’itegeko rigenga iki kigo. Ikigo cy’ikigihugu cy’indege za gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority, RCAA) mubyo gikora habamo ubucuruzi bw’ibya serivisi z’indege mu […]Irambuye

Ndi mu gihe nifuza kwegera Imana kurenza uko nigeze kuyegera-

Hashize ukwezi kumwe umuhanzikazi Liza Kamikazi wari usanzwe aririmba indirimbo zisanzwe (Secular) ashyize hanze indirimbo y’Imana yise ‘Ndaje Data’. Avuga ko iyi ndirimbo ijyanye n’ibihe arimo byo kwegera Imana kurusha uko yabikoraga mu bihe byatambutse. Uyu muhanzi ushishikariza abandi kwiragiza Imana, asaba abantu kuzumva iyi ndirimo kuko ikubiyemo ubutumwa bwabafasha kumenya ibanga ryo kwegera Imana. […]Irambuye

en_USEnglish