Ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivire kirashaka kuba ikigo kigenga
Ubusanzwe imikorere yacyo igengwa na Minisitiri w’intebe nubwo ngo amasezerano mpuzamahanga agena ko ibigo nkacyo bigomba kuba byigenga bitagengwa na za Leta z’ibihugu. Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko uyu munsi ikaba yasuzumye umushinga w’itegeko rigenga iki kigo.
Ikigo cy’ikigihugu cy’indege za gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority, RCAA) mubyo gikora habamo ubucuruzi bw’ibya serivisi z’indege mu gihugu no gushyiraho amabwiriza agenga indege za gisirivire.
Umuyobozi w’iriya Komisiyo mu Nteko Hon Adolphe Bazatoha avuga ko RCAA yasabye ko amategeko yatandukanya ibyo gushyiraho amabwiriza agenga indege n’ibyo gucuruza kuko ngo bitemewe mu masezerano mpuzamahanga ko ikigo nka RCAA kibikora byombi.
Hon Bazatoha ati « natwe nibyo turi gusuzuma nka Komisiyo ngo turebe uko bitandukanywa. »
Itegeko ryari ririho ngo ryateraga ingorane mu mikoranire y’iki kigo RCAA n’ibindi bigo nka cyo byo mu bindi bihugu no kutarebwa neza n’ibigo mpuzamahanga by’igenzura mu by’indege.
Komisiyo ikaba ngo igendeye ku Itegeko Ngenga rigenga ibigo bya Leta bazabonana na Minisitieri y’abakozi ba Leta bakareba uko iki kigo kigira imikorere yihariye yigenga ariko kinakomeza gukorana n’abakozi ba Leta kugira ngo iki kigo gikore uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu myaka micye ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi mu kirere. Kompanyi y’igihugu y’indege (Rwandair) ubu ijya mu byerekezo 19 muri Africa na Aziya.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
1 Comment
M MMM … HUMBLE.
Comments are closed.