Imbeba zariye uruhinja rurinda rupfa nyina yagiye kwishimisha
Umwana w’umukobwa w’amez atatu yariwe n’imbeba ari muzima kugeza apfuye mugihe nyina yari yasohotse yagiye kunywa no kwishimisha. Uyu mugore gito w’i Johannesburg yatawe muri yombi ashinjwa uburangare.
Izi mbeba ngo ziba ari nini zari uyu mwana nyina atashye asanga ibisigazwa bye n’amaraso menshi cyane aho yamusize aryamye.
Izi mbeba ngo zanariye musaza we w’impanga witwa Lucky nawe bari kumwe ariko we ntiyapfa ubu akaba arerwa na se.
Umuturanyi watabaye nyina w’abana yumvise arira cyane ngo yasanze amaraso yakwiye hose.
Uyu muturanyi ati “Uyu mwana yapfuye urupfu ababara cyane. Imbeba zaramuriye zirya n’ururimi, amaso n’intoki byose. Uretse ibice zariye burundu n’ibice by’umubiri byasigaye byari byariweho bigaragaza amenyo y’izi mbeba.
Nyina w’aba bana akwiye kuborera muri gereza. Ntakwiye kuba umubyeyi.”
Ibi byabereye mu gace kitwa Katlehong mu mujyi wa Johannesburg muri Africa y’Epfo ari muri week end.
Abaturage bafite umujinya mwinshi bari aho igihe uyu mugore yatabwaga muri yombi na Police. Ngo yari yaraye ijoro ryose anywa inzoga yishimisha mu kabari kari hafi aho.
Uyu mugore ngo akaba asanzwe ari ‘rukerikibaye’ ukunda kurara amajoro mu birori no mu nzoga. Gusa ibyabaye ku bana be byateye benshi agahinda.
Umuturanyi ari nawe yakodeshagaho inzu avuga ko uyu mugore yatashye mu rukerera ari kumwe n’umugabo bakundanye iryo joro, ngo bagasanga yataye urufunguzo rw’inzu maze bakinjira bamennye idirishya bagakubitana n’umurambo w’umwana imbeba zariye ibice byinshi by’umubiri.
Uyu akodeshaho witwa Mama Sesi Mtshali avuga ko muri aka gace bafite imbeba nini nk’izi. Ariko uyu mugore ngo ntatinya gusiga abana ijoro ryose bakarira kugeza bahogoye bagasinzira.
Nyuma y’uko uyu mugore w’imyaka 27 afashwe se w’izi mpinja w’imyaka 28 niwe washinzwe kurera uw’umuhungu warokotse izi nkenya z’amafigi yo muri aka gace adasanzwe.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Izimbeba zankuyeho ubwo twajyaga mumarushwana ya karate muri Africa yepfo,zambuka umuhanda Ari nka 20!! Ariko biba bibyibushye kubera umwanda wabacuruza ibyo kurya,cyane cyane nazibonye ahitwa gimistini na zonkezinswe,na renizia,ahantu hatuye abahinde benshi.natwe twarazitinyaga Ari kumangwa yihangu.
Imana imwakire mubamaraika bayo,naho nkina imurimde ibiyobyambwenge.
Ahaaa!!! Ntabwo byoroshye aho imbeba zica umuntu. Gusa ntizizagere i Rwanda.
Ahubwo bazaduhe icyororo cyazo hano mu Rwanda. Ndabona zifite akaboga gatubutse! Nkiriya uriya mugabo acigatiye, urabona itadufasha guhangana na Nzaramba? Uwayimpa nkubu ngo nkwereke: nayicoma Brochettes nkayimanuza ubugari mu masegonda 2 nkakujugunyira ubugufka!!!!!!!
Tekereza,uzazirye wenyine,
Ntabwo izo ari imbeba. Nibya ra mundimi zamahanga naho imbeba isanzwe ni souri. Uwo mwana Imana imwakire mubwami bwayo.
Comments are closed.