Digiqole ad

Mbarushimana: Umutangabuhamya warokotse yahuye n’ihungabana ari gushinja

 Mbarushimana: Umutangabuhamya warokotse yahuye n’ihungabana ari gushinja

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Ubwo yahungabanaga, Mbarushimana yasabye ko yamuha ‘Papier mouchoir’ akihanagura,
*Umutangabuhamya yavuze ko yiboneye uregwa ayobora ubwicanyi,
*Dr Leon Mugesera yatanzweho urugero…

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaorewe Abatutsi, kuri uyu wa 18 Ukwakira, Umutangabuhamya wacitse ku icumu yahuye n’ihungabana ubwo yashinjaga uregwa. Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye Mbarushimana ayobora ubwicanyi.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

Tharcisse Hakizumwami wari utuye mu gace kamwe n’uregwa, yanyuze mu mateka ashaririye yaciyemo we na bagenzi be bo mu bwoko bw’Abatutsi bahigwaga ubwo Jenoside yakorwaga.

Yavuze ko yiboneye uregwa (Mbarushimana) ahagarikiye abariho bashinga bariyeri yo gukumira Abatutsi kugira ngo badahungira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Ati “ Yari ari kumwe na Doniko wari sous prefet, harimo n’abapolisi.”

Uyu mutangabuhamya avuga kandi ko Mbarushimana yitabiraga inama zateguraga ubwicanyi, akavuga ko yari no mu bateguye umugambi wo kurimbura impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Huye (na we yari yahungiye kuri aka gasozi).

Agaruka ku nzira y’umusaraba banyuzemo, uyu mutangabuhamya yavuze ko bahungiye I Gisagara nyuma bakaza gusabwa kujya i Kabuye bizezwa kubona umutekano ariko ntibawubona.

Mbarushimana Emmanuel wahise ahabwa umwanya wo guhata ibibazo uyu mutangabuhamya wari wazindukiye kumushinja, yamubajije ibibazo bisa nk’ibimusubiza mu bihe bya Jenoside, birimo kumubaza uko yamubonye yambaye ubwo yamubonaga mu bikorwa by’ubwicanyi.

Uyu mutangabuhamya wageragezaga gusubiza ibibazo, yageze hagati ahura n’ikibazo cy’ihungabana, atangira gusa nk’urira ari nako yihanagura mu mazi, anavugana ikiniga.

Mbarushimana wahise ashaka kumushyira agapapuro ko kwihanagura (papier mouchoir) yasabwe kugashyikiriza umwanditsi w’urukiko aba ari we ukamuhereza arihanagura.

Uyu mutangabuhamya yasabwe n’Urukiko kwihangana akarufasha kumenya ukuri, na we akomeza ubuhamya bwe.

 

Dr Leon Mugesera yabaye Intangarugero muri uru rubanza

Muri uru rubanza rutamaze umwanya munini dore ko Umutangabuhamya yahageze atinze akanasaba ko yafashwa gusubirayo kare kuko afite gahunda, urukiko rwari rusubitse iburanisha rya none, rwasabye ababuranyi kuzubahiriza gahunda y’andi maburanisha arimo iyo ku italiki ya 25.

Mbarushimana Emmanuel wavugaga ko ku Italiki ya 24 afite urundi rubanza mu rukiko rw’Ikirenga, yasabye ko iri buranisha ryo kuwa 25 Ukwakira ryasubikwa kuko atabona umwanya wo kuritegura.

Umucamanza wahise atera utwatsi iki kifuzo, yagize ati “ Uzabaze Mugesera akiburana hari ubwo twaheraga kuwa mbere tukageza kuwa Gatanu twumva abatangabuhamya batandukanye, nkaswe wowe dushyizemo icyumweru cyose. Akomeza agira ati “ Keretse iyo uhuza italiki n’iyo twaguhamagariye.”

Mbarushimana Emmanuel akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, by’umwihariko akaba akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’impunzi z’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Iburanisha ritaha riteganyijwe ku italiki ya 25 Ukwakira, Urukiko rukomeza kumva ubuhamya bw’Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Mujye mwibuka amarira yabavandimwe ba yozefu,igihe bamutanga murwobo rwamazi,bajyeze imbere yase bararira cyaneeeeee Ngo ibirura byamuriye,bafata nikanzuye basiga amaraso,kugirango berekana gihamya,
    ariko mubyukuri Bari,abanyabinyoma,
    bacamanza namwe mujye muba maso
    ntimwishinge amarira,yabatangabuhamya,nibiba nangobwa namwe mubahate nibibazo,ibyo bavuga aho Bari bihishe?nuburyo bababonaga?
    yesu yarabamwe Amina,yesu numwana wimana Amina,yesu yaradupfiriye Amina,yesu yesu yesu yesu,!!!!! Be careful.harabatanga buhamya babanyabinyoma.

    • Basi KC wowe wagiye ukabutanga ,ko uvuga ngo ntibishinge amarira yabatangabuhamya?ndagirango nkumenyeshe ko bamwe mubishe abantu ijwi ry’Imana ryabagezeho bakihana bakicuza bakababazwa nibyo bakoze ,nawe ukiri aho ucyandika nkibi?None se barriere ntishobora gushingwa hafi yaho yihishe ,bwamara kwira wenda akimuka ariko yiriwe areba ibikorwa byuwo munsi?Imitima mibi mugira niyo itazatuma ubumwe nubwiyunge bishoboka.

  • munyumve neza basomyi bavandimwe, ntihagire untera amabuye nta mpamvu: ngo uyu mutangabuhamya yabonye uregwa ahagarikiye ishingwa rya bariyeri kdi ngo harimo umusirikari ufite ipeti rya S/L hari n’abapolisi benshi, mumbwire, umusivili murumva yahagarikira abasirikari n’abapolisi mu gikorwa nk’icyo?

    • Niba utabikorera kwirengagiza no gushinyagura izo logique ushyiramo muri genocide nta zari zihari kuko ibintu byose byari byari byahinduye isura. Icyo gihe uwarushaga abandi ubugome n’urwango rwinshi ku batutsi niwe wayoboraga gahunda z’ubwicanyi. Shimira Imana niba utarabibonye. Naho gushinyagura abaza abicwaga imyenda yari yambaye nawe arabizi neza ko batayibuka. Nawe ubwe umubajije icyo yari yambaye ku munsi uyu n’uyu mu mwaka ushize ntiyayimenya nka nswe kubaza ibara ry’umwenda yambaye mu myaka 22 ishize!!! Waba utegereje urupfu ukajya kwitegereza amabara y’imyenda ugiye kukwica yambaye koko? Barishe barikura bajye bareka gushinyagura.

  • None uyu mutangabuhamya yarahahagaze aho kuri barierre Kandi anahigwa.well trained
    Yesu ajye aca izi manza nahubundi munyangire izajya igakora

    • Oroha disi we!
      Nonese wari uziko abayigezeho bose bashize? Twararokotse wangu Imana yarayiturengeje, Yesu muvane mu manza z’abicanyi kuko ibyo bakoze ntiyari yabibatumye kandi n’izo bariyeri uvuga niba wari uziko abazigezeho bose bashize uribeshya cyane. Twe twazigezeho tubona ibyazikoreweho kandi turanarokoka, reka rero abafite ubuhamya babutange ugabanye agahinda

      • @ Mireille,
        Murikiriyagihe uwarokonse nuko yariyihishe cyangwa afite umuhishe. Abandi njyanunva nabatutsi abihindura abahutu bakajya kuri barriere bakica abatutsi benewabo nkokwigura cyangwa kwerekanako atarabatutsi. Naho umuntu wahigwaga murikiriyagihe akajya kuri barriere??? Icyo kiranyagisha. Kandi niba koko yarabaye kuri izo barriere nawe ubucamanza bumuhanire ko yahagaze kuri izo barriere nkuko hari nabahutu bahaniwe gusa ko bagaragaye kuri barriere.

  • Yewe Imana niyo izajya ica Imanza pee! Umuntu baramuhata ibibazo yabona asebye,ngo arahungabanye!!! ubwose niki yaravuze cyari kimukomerekeje??? Gusa Imana niyo izajya ica imanza zitabera!!Kidumu yararirimbye ati “Yaramenje…uwishe,uwihora! uwikinga mukiza agatoteza abandi,uwahoye abadi ubwoko…uwahoye abandi umugambe…!!!Gusa Gashi analyse zawe nizo 100%! Ahantu hari aba sous lieutenant na police, umucivile afata icyemezo gute kd arikibazo cyumutekanobariho? ubwose baba bashinzwe uwuhe mutekano??

  • Muri kiriya gihe byari bikomeye,cyeretse nawe nba yari interahamwe kuko no mubatusi zarimo zarayobewe uko bizagenda.

  • Ngaho abahutu mwe mwari ahagaragara ni mutubwire uko mwishe abatutsi? No nese ko mwanze kubivuga muhishira abo bene wanyu muraherahe muvuguruza ibyo uwo avuga muhereye kuki? Abatutsi barishwe ngaho ni mugaragaze ukuri kuri bene wanyu mureke kuvuga ubusa mujye mwibuka ko hari Imana itabeshywa izababaza ibyo byose ubumwe nubwiyunge ntibikuraho kuvuga ukuri kandi muzahorana ipfunwe ry’amaraso y’abatutsimwamennye kugeza mu pfuye.

    • ufite ingengabitekerezo mumagambo yawe ukeneye kwigishwa wananirana ukazakanirwa urugukwiye nkuko amategeko abiteganya

  • Ndabona ubumwe n’ubwiyunge birengeje igipimo cya 90%.

  • ndumiwe!!! ntakindi nakongeraho. ubwiyunge birihe?

Comments are closed.

en_USEnglish