Digiqole ad

‘Truth Friends Family’ mu myiteguro yo kumurika album y’amajwi n’amashusho

 ‘Truth Friends Family’ mu myiteguro yo kumurika album y’amajwi n’amashusho

Truth Friends Family biteguye gushimisha abakunzi babo i Ruhande, mu mugi wa Butare

Itsinda ‘Truth Friends Family’ ryo mu Itorero ry’ abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bari gutegura igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zabo zihimbaza Imana, kizabera mu ntara y’Amagepfo ahazwi nk’i Ruhande mu karere ka Huye, muri Kaminuza y’u Rwanda.

Truth Friends Family biteguye gushimisha abakunzi babo i Ruhande, mu mugi wa Butare
Truth Friends Family biteguye gushimisha abakunzi babo i Ruhande, mu mugi wa Butare

Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere y’indirimbo z’amajwi n’amashusho yitwa ‘Buhungiro’, n’indi ya Gatatu y’ indirimbo z’amajwi (Audio Vol III) yitwa ‘Ni Yesu ‘.

Ntawutayavugwa Jean Baptiste uyobora iri tsinda  ‘Truth Friends Family’, avuga ko Imyiteguro irimbanyije. Ati “ Iki si igitaramo cyo gushyira ahagaragara ibihangano twakoze gusa, ahubwo ni n’umwanya wo gushima Imana ibyo yadukoreye mu minsi yose tumaze turiho.”

Akomeza avuga ko iki gitaramo giteganyijwe mu mpera z’uku kwezi, ku italiki ya 22 Ukwakira, kikazabera ku rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Truth Friends Family izaba iri kumwe na korali ‘Epee du Salut’ na Chorale ‘Yesu Araje’ zizaba ziturutse i Kigali. yashinzwe mu mwaka wa 2004 ikaba iririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Mu myaka imaze, ‘Truth Friends Family’ yamuritse album ebyiri z’indirimbo z’amajwi (Audio), imwe bamuritse mu mwaka wa 2008 n’indi bamuritse mu mwaka wa 2013.

Abagize iri tsinda, bavuga ko mu bindi bikorwa bashyize imbere muri iyi minsi, harimo kuvuga ubutumwa bw’Imana babinyujije mu bikorwa byo gufasha abafite ibibazo nk’uburwayi, n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.

Bagiye kumurika Album y'amashusho
Bagiye kumurika Album y’amashusho

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish