Digiqole ad

Ireme ry’Uburezi: Kiliziya Gatulika ivuga ko inzira ikiri ndende

 Ireme ry’Uburezi: Kiliziya Gatulika ivuga ko inzira ikiri ndende

Hari aho abana bicara ari bane ku ntebe imwe. Aha ni ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa batarubakirwa. Photo/Umuseke

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe uburezi muri kiliziya Gatulika mu Rwanda, Padiri Janvier Nduwayezu avuga ko inzira ikiri ndende mu kugera ku ntego z’ireme ry’uburezi kuko bukirimo ibibazo byinshi bishingiye ku bumenyi butangwa, n’ibikorwa remezo by’amashuri.

Hari aho abana bicara ari bane ku ntebe imwe. Aha ni ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa batarubakirwa. Photo/Umuseke
Hari aho abana bicara ari bane ku ntebe imwe. Aha ni ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa batarubakirwa. Photo/Umuseke

Kuri uyu wa Gatatu, abayobozi b’amashuri ya kiliziya Gatulika barahurira hamwe kugira ngo biyibutse uruhare rwa Kiliziya mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Muri ibi biganiro kandi, aba bayobozi b’amashuri Gatulika bazanarebera hamwe uruhare bagira mu gukuraho ibibazo bikomeje kuzitira uburezi.

Padiri Janvier Nduwayezu uyobora ibiro bishinzwe uburezi muri kiliziya Gatulika, avuga ko ireme ry’uburezi rihora rivugwa ritagerwaho mu gihe ibibazo biri muri uru rwego rw’uburezi bitavugutiwe umuti.

Nduwayezu uvuga ko ibi bibazo biri mu bwoko butandukanye, avuga ko umusaruro abanyeshuri bakura mu mashuri ukigerwa ku mashyi.

Avuga kandi ko ibikorwa remezo by’amashuri bikiri hasi ugereranyije n’uburezi bukenewe, akavuga ko ibi byose bigira ingaruka mbi ku bahabwa ubu burezi kuko ku isoko ry’umurimo baba badafite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ukenewe.

Ati ” Uburezi bwacu buracyafite imbogamizi mu gutanga umusaruro, kuko  ni ikibazo gikomeye kiliziya yatangiye kukigaho.”

Akomeza agaragaza ibizambya uburezi bwo mu Rwanda, agira ati “ Mu bituma hataboneka umusaruro uhagije mu burezi  harimo kureba aho abanyeshuri bigira, no kureba uburyo biga.”

Padiri Nduwayezu avuga ko uburezi budakwiye kunyuranya n’ugushaka ku Imana, akavuga ko umuntu yiga kugira ngo abashe kubaho neza anabesheho abe, ndetse agire n’icyo amarira Isi, bityo akabaho afite umutuzo muri we.

Uyu muyobozi muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, avuga ko ibi biganiro bizahuza abayobozi b’amashuri Gatulika bigamije gukuraho bimwe mu bibazo byugarije uburezi.

Kiliziya Gatulika ivuga ko ababyeyi baza ku isonga mu bantu bakwiye kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi, akavuga ko bakwiye gukurikirana abana babo, bakamenya ibyo biga ndetse bakanamenya n’abarimu babigishiriza abana kugira ngo buzuzanye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Haracyari akazi gakomeye pe!!

  • Intebe imwe abana 4, mw’ishuri nta cement irimo, amadirishya si shyashya! Amafaranga yose bavuga ashyirwa mu burezi ajya he?

  • Iyo nta reme ry’uburezi, byangiza izindi nzego zose:ubukungu, ubuzima, ubuhinzi,… kuko ababikora baba batibisobanukiwe. Bityo iterambere rikadindira. Uburezi bufite ireme ni wo musingi wa byose!!

Comments are closed.

en_USEnglish