Ruhango: Urubyiruko rumaze imyaka 3 rutegereje ko ikigo bubakiwe gitangira gukora
Nyuma y’aho mu karere ka Ruhango hubakiwe ikigo cy’urubyiruko kikaba kimaze imyaka itatu kitarafungura imiryango, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bavuga ko kuba inzu bagenewe idakora, ngo ni imwe mu mbogamizi bagihura na yo ituma badahura ngo bungurane inama banidagadure.
Ugeze ahari inyubako yagenewe urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango izwi nka (Maison de Jeune), usanga imiryango ikinze, bigaragara ko iyo nzu idakorerwamo.
Tuganira na bamwe mu rubyiruko ruturiye iyo nzu iherereye mu murenge wa Ruhango, bamwe badutangarije ko batazi ko iyo nzu yabagenewe. Gusa, bagaragaza ko banyotewe no kubona aho bajya bidagadurira bakora sport, bakanahahurira igihe bajya inama ku cyabateza imbere.
Umwe mu rubyiruko twaganiriye ati “Ni gute usanga akarere kose urubyiruko tutagira ihuriro? Ese si twe mbaraga z’ejo? Kuki batatwitaho se si twe dukwiye kuzamura akarere?”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko inzu y’urubyiruko ihari, gusa akongeraho ko kuba itaratangira gukoreshwa ngo byatewe n’uko yabanje gukorerwamo indi mirimo, kubera ko ibibuga by’umupira byari bitararangira kubakwa.
Mayor Mbabazi arizeza uru rubyiruko ko icyo kigo cy’urubyiruko kiba gitangiye mu minsi ya vuba.
Ati “Ubu abashaka kuza kwidagadura ntitwababuza kuko inzu zo zirahari, kandi ni uburenganzira bwabo, ariko byaba byiza barindiriye ibibuga bikuzura.”
Iyi centre y’urubyiruko y’akarere ka Ruhango, igizwe n’ibibuga by’imikino inyuranye, inzu mberabyombi n’icyumba mpahabwenge, ni ukuvuga isomero ry’ibitabo na Internet.
Kuba iyi nyubako yarubatswe urubyiruko rukaba rutazi ko ihari kandi imaze imyaka igera kuri itatu, urubyiruko ruvuga ko nta cyizere gihari ko bazayihabwa kuko ngo isanzwe ikodeshwa igakorerwamo ibikorwa bitandukanye bitajyanye n’urubyiruko.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/RUHANGO