Month: <span>July 2016</span>

Urubyiruko 395 rwasoje amahugurwa mu gukumira ibyaha

Nyakinama –  – Ku bufatanye na Police y’u Rwanda, urubyiruko 395 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu rwashije amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gukumira no kurwanya ibyaha hagamijwe kubumbatira umutekano u Rwanda rufite. Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafatanyije na Police y’u Rwanda aho rwiyemeza kuba ijisho rya Police aho itari mu guhanahana amakuru no […]Irambuye

Kirehe: Amaze imyaka 7 mu bitaro arwajwe na nyina; yinjiyemo

Alphonse Tomorrow yinjiye mu bitaro bya Kirehe mu 2009 ari umwana w’ingimbi w’imyaka 17, ubu amaze kuba umusore w’imyaka 24. Umunsi ku munsi imyaka irindwi irashize arwaye imitsi y’ijosi bitewe n’impanuka. Arwajwe na nyina wenyine watanze ibye byose ngo umwana we akire bikanga kugeza ubu… Umuseke wasanze Alphonse Tomorrow ubu ari kubasha kuvuga buhoro, ngo […]Irambuye

Musanze: Abapolisi bakuru 31 bo muri Africa barangije amasomo bamazemo

Ni abapolisi bakuru bo mu bihugu binyuranye bya Africa bamaze umwaka mu masomo yok u rwego rw’ikirenga azatuma bagira uruhare rukomeye mu bufatanye bw’ibihugu mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga. Barangije aya masomo kuwa gatandatu. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko amasomo aba bapolisi barangije ari amahirwe kuri Africa mu […]Irambuye

Nyanza: Umunyeshuri wigaga imyuga yarohamye mu cyuzi arapfa

Placide Niyitegeka w’imyaka 18, ni mwene Bigizimana Prospere na Umugwaneza Francoise iwabo batuye mu mujyi wa Kigali, yaraye arohamye mu cyuzi ubwo yarimo yogana na bagenzi be batanu na n’ubu umurambo we nturaboneka. Uyu munyeshuri wigaga muri Nyanza Technical School mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi yagiye koga mu cyuzi cya Nyesonga mu murenge […]Irambuye

PGGSS6: i Huye uko byari byifashe (Amafoto)

Saa 14h 18′ nibwo igitaramo cy’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye. Ni igitaramo cya gatanu mu bitaramo umunani bigomba kuzaba. Inyuma ya stade nshya ya Huye yahoze yitwa imbehe ya Mukura, niho iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’ibitaramo byagiye bibera muri aka Karere. Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, mu […]Irambuye

AERG ifitiye impungenge imibiri ishyinguye i Murambi

*Barifuza ko hashyirwaho icyumba kihariye kigaragaza uruhare rw’Abafaransa Ubwo abayobozi n’abakozi b’umuryango wa AERG bunamiraga inzirakarengane ibihumbi 50 zishyinguye mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, bavuze ko batewe impungenge n’uburyo iyi mibiri yaruhukijwemo bityo ko hakwiye impinduka kugira ngo izabashe kumara igihe kinini. Muri uyu muhango wabaye kuwa Kane w’iki cyumweru, aba bakozi […]Irambuye

Hotel Chez Lando yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi. Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) […]Irambuye

Kirehe: Ngo udafite 10 000 Frw ntahabwa inka yo muri

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye

Rayon na APR FC zigeze kuri Final y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yabashije gusezerera AS Kigali bakinira i Muhanga, APR FC nayo ihigika Espoir y’i Rusizi. Ubu Rayon na APR zizahura tariki 4 Nyakanga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ni umukino witezwe na benshi. Hagati ya Rayon na AS Kigali, umukino ubanza zari zanganyije 1 -1, uyu wo kwishyura waberaga i Muhanga ku munota […]Irambuye

Kuva uyu munsi imisoro kuri Caguwa yikubye inshuro 25

Nk’uko byari biteganyijwe, guhera saa sita z’ijoro ubwo biba bibaye tariki 02 Nyakanga 2016 imisoro ku myambaro n’inkweto bya caguwa byinjira mu gihugu irikuba inshuro 25 nk’uko byemejwe kandi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Ni muri gahuda ihuriweho n’ibihugu byo mu karere igamije kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu no kugira ngo abanyagihugu bagure ibikorerwa iwabo bitewe […]Irambuye

en_USEnglish