Kuva uyu munsi imisoro kuri Caguwa yikubye inshuro 25
Nk’uko byari biteganyijwe, guhera saa sita z’ijoro ubwo biba bibaye tariki 02 Nyakanga 2016 imisoro ku myambaro n’inkweto bya caguwa byinjira mu gihugu irikuba inshuro 25 nk’uko byemejwe kandi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.
Ni muri gahuda ihuriweho n’ibihugu byo mu karere igamije kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu no kugira ngo abanyagihugu bagure ibikorerwa iwabo bitewe n’uko ibya caguwa (byambawe mbere) byinjira mu gihugu bigura macye bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Minisitiri w’Intebe yagaragaje mu mibare ko nko mu byatumijwe hanze mu mwaka wa 2015 byatwaye miliyoni 124$ muri ayo miliyoni 28$ zaguzwe ibintu bya caguwa.
Anastase Murekezi yavuze ko Caguwa ituma inganda zo mu Rwanda zidatera imbere.
Kugira ngo inganda zo mu Rwanda no mu karere zitere imbere ibihugu bigize akarere byiyemeje guca intege kwinjira kw’imyambaro n’inkweto bya caguwa ndetse n’imodoka zakozwe mbere y’umwaka wa 2005.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yari imbere y’Inteko Abadepite bagaragaje impungenge zimwe zirimo;
.Kuba Leta idashobora kubonera rimwe amafaranga menshi akenewe muri iri shoramari mu nganda;
.Inganda zitaragira ubushobozi bwo guhaza byibura n’isoko ry’imbere mu gihugu;
.Igiciro cy’ibikoresho by’ibanze bitumizwa mu mahanga bikaza bihenze;
.Kutagira ubumenyi n’ikoranabuhanga bihagije ku badozi bigatuma badashobora kudoda imyenda myiza kandi myinshi yahangana ku isoko;
.Amashanyarazi adahagije kandi ahenda;
.Ubushobozi bucye mu micungire n’imikorere y’inganda cyatumye inganda zigera kuri 39 zihagarika imirimo;
.Ubushobozi bucye mu gucunga inganda no gushakira amasoko ya bicye baba bakoze;
.Ibikoresho bikoreshwa mu gupfunyika bihenze bigatuma igiciro cy’igicuruzwa kizamuka;
Ibi byose ariko ngo Leta yabifatiye ingamba zirimo, ko yo ubwayo igiye kwinijira muri ubu bucuruzi no gukomeza gufatanya n’abikorera.
Anastase Murekezi yavuze izo mbogamizi zizagenda zikemuka buhoro buhoro uko umwanzuro wo kuzamura amahoro ya gasutamo ku myenda ya Caguwa itumizwa hanze uzagenda ugabanya iyi myambaro ku isoko ikorerwa mu Rwanda ihabwa agaciro.
UM– USEKE.RW
49 Comments
Izo nganda mutubwira zikora inkweto nizihe? Ariko rero niba aruko bimeze namwe bayobozi mutange urugero kumugani wa Thomas Sankara mwambare namwe izonkweto zinganda zo mu Rwanda aho bizaba ari sawa.Bitabayibyo mwaba muri kujijisha mubeshya abaturage kuko muri mucyuho kandi mwijyanyemo.
nonese yomubanza mukubaka izonga mukagenda mubigabanya buhoro buhoro?this is poor plan!!!?
nihatari bavandi
Uwapfuye yarihuse koko atabonye udushya tuba mu Rwanda.
icyi nicyo cyemezo ngaye kuva nabaho. Sha muratwishe ni mugende, ndarakaye gusa ntakindi umuntu wafashe icyi cyemezo aratwishe. HE dutabareeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee wwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, ntituzongera kubona utwenda nudukweto twa macye weeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, imyenda yabana weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, turagoweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Hhhhhhh!!! Icyo mbakundira! Ubuze aho apfunda umutwe wese ati HE tabara, HE tabara! Ese mwibeshya ko ibi byose biba aba atabizi? Mwibeshya ko umuntu yayobora igihugu ntamenye ibikiberamo?? Njye ntimukansetse. Nimushinyirize muhebere urwaje naho ibindi ni amatakirangoyi.
hum Ibi bintu niba Ababishinzwe barabikoranye ubushishozi bakabona bahaza abanyarwanda mumyambaro icyenerwa yose aho tuvuge duti ni sawa ark niba niba baribeshye nagato muriyo mishinga yabo bazabona igihombo nimimpinduka bataribiteze byazaba bibabaje wumva ngo abanyarwanda babuze imyambaro , Gsa nanone uwashyizeho uwo musora wikubye 25yarasanzwe uko nugukabya ntabwo ari ingamba zihamye zo guca caguwa
MBEGAWE UB– USE TURAJYAHE MUSHAKA KO TWAMBARA IBITENGE BYO UTEXRWA.NURUHE RUGANDA RUKORA INWETO WAKORANA UBUKWE?DUSUBIYE KURI BODABODA KOKO,ABATURAGE BOMUCYARO NITWE BIKORAHO MWE MWIGARAMIYE REKA TUBITEGE AMASO
Na mutuel ya 3000 hari abo igora none ngo nibambare imyenda n’inkweto bya magasin!!!! Icyakora wenda byazashoboka mu myaka iri imbere twabonye inganda.
Ariko tuzahereza hehe kwigiza nkana no guhemukira abatagira aho bishima. Gutekinika no kubeshya nibyo abatuyobora bashyira imbere…ingero kandi bo ntibajya baduha urugero..Umushahara…Ukabona umuntu mwiganye atanakurusha ubwenge…agahembwa Hejuru ya Miliyoni buri kwezi…wowe utanahabwa na 250 000…
bakohereza abana babo mu mashuri ya secondaire hanze cg se mu yo biyubakiye…ngo ireme ry’uburezi…mwaretse tukigana wenda kuminuza byo nabyemera hari amashami tutagira mu gihugu…
imyenda ngo caguwa..nta ruganda tugira rw’inkweto cg imyenda izihari ni ugupapira…ese bazambara iyo myenda bavuga…ko badatega twegerane bakagenda na V8…ahaaa ni uko ntawe uburana n’umushyingura ariko…abategetsi bacu murabesha mukarusha SEMUHANUKA
Ariko ntabeshye mbona nukuri umuntuufata ikemezo nkicyi aba afite izindi gahunda zihihe inyuma aba adashaka kugaragaza, nonese wambwira gute ukuntu umuntu yahaguruka agakora ibintu nkibi? ese baba banyze mubaturage bakumva icyo dutekereza? ese baba bazi uburyo abaturage babaye? barabanje bakora agashya umusoro w’imodoka barawuzamura reka sinakubwira nukuvuga ko imodoka izajya igurwa n’umugabo igasiba undi, none bati caguwa? ubu koko ukora ibi ntaba afite gahunda yo kwangisha ubutegetsi buriho abaturage? niba ubutegetsi bukora munyungu zacu kuki batumva agahinda dufite kubyemezo nkibi bituma tubabara? uwaba asobanukiwe kundusha yamfasha akanzubiza.
Murakoze.
El Chapo.
Nzaba mbarirwa da!gusa bamenye ko rubanda rurakariye Leta ku byemezo bidahwitse abaherwe bategka u Rwanda bafata. birakabije da. nyoberwa n’icyo abitwa intumwa za rubanda bamaze. Inzara irayogoza abanyarwanda none namwe murafata ibyemezo bihubutse nk’ibi.
Ariko mumbwire bavandimwe Njye nshobora kuba ntasobanukiwe, ubundi izo nganda zibahe? Zikora iyihe myenda? Hagire unkorera urutonde rwazo yewe tunazimenye.
Keretse niba nababndi bandika kumyenda cg bakayitera amarangi bitwako bafite inganda zikora imyenda.
Iki cyemezo ndumva gikenewe kongera kwigwaho
Nangwa nakera twari dufite BATA ubusinzi ibyo dufite kandi zoning industriel i Gikondo twese tuyibona buri munsi.
Didi Inganda nanjye ntago nzizi ariko buriya iyo batumiye abashoramari bakaganira bagasanga imbogamizi ituma bataza ari caguwa niba igiye nzera ko inganda igiye kuza zigaha abantu akazi n’imyambaro. kandi Mu karere ho zisanzwe zihari. ubwo dukomeze kwihangana bisaba kwizirika umukanda kugirango igihugu gitere imbere kandi ntago bihita biba umunsi umwe. biza gahoro gahoro ndabizi uwambaraga n’ubundi azambara
arikose abobayobozi bobazatanga urugero rwogukoresha ibyirwanda. ibiro byaba minisitiri byose ndeste na Kanimba ushinzwe iyogahunda hiberamo ahubwo anabivuga yicaye kuntebe za Dubayi. Nimuduhe urugero guturuka Murugwiro kugera mutugari, Mwicare kuntebe zakorewe irwanda mwambare imyenda nikweto byirwanda ahotuzamenya komuvuga ukuli.
Ibyuvuze nibyo Intwari Sankara Thomas yabwiye bagenzi be munama ya OUA muri za 1980.Ati mwese hano mwambaye imyenda yakorewe i burayi, murya ibiryo byinshi bikomoka i burayi, ati muzigenga gute, mubuhe buryo? U Rwanda rufite icyuho aho rutumiza hanze ibiruta ibyo rwohereza.Ngayo nguko.Nizereko nta Rwanda day nzogera kumva buri kwezi USA, nahandi.
Ibi byemezo byihuse, bitanasesenguye, biraba nk’ibyabongereza bihutiye kuva muri EU none bakaba bari kugerwaho ningaruka. Ese murwanda baca caguwa nkande ko ntaho turagera kweri! Njye nagiriwe ubuntu ubu ndi kwiga mubudage igihugu cya kane kw’isi mubukungu. Ariko iyo myenda ya caguwa cg 2rd hand hano iracuruzwa rwose kuburyo bweruye. Kukibazo cy’amasashi urwanda ruca, hano muma super marche uragenda wagura utuntu tworoheje, ugafaga agasashe cg ako twitaga (manyuwa) ugapfunyika utuntu twawe ukitahira. Ariko iyo mbonye reta yacu ifata ibyemezo biremereye abaturage bacu ntanubushobozi bindrya ahantu rwose.
Abo batureberera wagira ngo ntangendo shuri bagira ngo barebe uko ahandi bakora!igihugu cyose kirataka inzara, namenye ubwenge ikiro k’ibirayi kigura 3frws, fanta igura 25frws. nonese ko fanta yageze kuri 300frws none nkaba numva ngo n’ibirayi I Kigali byageze kuri 300frw, ese n’ubukungu bw’umunyarwanda bwarazamutse koko? Njye mbona dukabya mukwipasa muremure.
Ariko uzi gukama izo utaragira! Nibyo ndi kubona reta yacu iri kudukorera
Murakoze.
Kalisa we erega ibyo si ikibazo kuba byarazamutse, ubu se ko Papa yahembwaga Rwf 1,000 sinsigaye mpembwa 400,000 urumva ko aho nta kibazo kirimo. hanyuma kandi mu buryo buri indirecte caguwa nizicika amafaranga azazmura agaciro. kuko yagataga kubera ko tuyagurisha tukagura amadollars tujya kurangura. umushoramari rero nawe azaba oblige yo kugura amanyarwanda aze gucuruza ino hano.
Kamanayo, Igitekerezo cyawe kiracuramye.Ariko nibyizako wavuze wowe wowe ubwawe wowe wenyine.Dixit Padiri Kagame Alexis.
Icyi nicyo cyemezo mbonye gihubutse kabisa;
1. Kwiyongera kwabashomeri.
2. kwiyongera Kwabajura
3. Kwiyongera kwimfungwa zabajura muri za gereza.
4. Kwiyongera kwinzara mugihugu.
5. Kwiyongera kwimfu zabana bishwe nimirire mibi bitewe namikoro make.
Harya dufite inganda zingahe z’imyambaro n’inkweto??zubatse he?
Ibi simbikunze kbs! UWIZE UYU MUSHINGA WASANGA YARAWUTECHNITSE AKEMEZA KO UZASHOBOKA UB– USE KO MWURIJE CAGUWA NTA NGANDA MURATWEREKA NGO TUGUREMO IBYOBINDI DUKENEYE HARIMO INKWETO N’IYO MYENDA UBWO AMAHEREZO AZABA AYAHE? NJYE KUGITEKEREZO CYANJYE NUMVAGA MWARI KUZAMURA CAGUWA MWAMAZE GUSHYIRAHO AHO UMUNTU YAGURA IBYO BYO MUGIHU NATWE NTITWANZE GUTEZiMBERE IGIHUGU CYACU. Naho ubundi mwarebye kuruhande rumwe rw’umushinga ntimwareba kubo wigirwa. Murakoze
Muhame ziturye nitwe “twabishyiriyeho”, ahubwo n’abashinzwe umutekano baraza guhabwa itegeko ryo gufata no guhana umuntu wese wambaya caguwa. Harahagazwe!!”
Ikibazo si ikijyanye numubare winganda zaba zimora eza u rwanda ahubwo ni ikijyanye nubushibizu bwabanyarwanda mu kugura (pouvoir d’achat). Aba bayobozi bacu bikunze kugaragara ko bafata ibyemezo batitaye ku bushobozi bw’umuturage wo hasi ibyo byemezo buzagira ho ingaruka. Ese ba nyakubahwa , niba mwe muhembwa frw arenga miliyoni ku kwezi, mukaba mushobora guhangana nibindagurika iryo ari ryo ryose ku isoko kabone niyo rya ba mpuzamahanga, kuki mwibwira ko umuturage utabona na 10,ooofrw ku kwezi azabona ubushobizi bwo kurihira umwana amafranga yishuri (mwarabeshye ngo ni ubuntu nyamara amake umubyeyi atanga ku gihembwe agera kuri 5000frw mur primaires zose, mushyireho ayo kurya, kwambara tutaretse kwivuza kuko byamaze kuboneka ko mitweli zitanga gusa paracetamol kuburwayi bwose ku bigo byinshi nderabuzima. None ngo muzamuye igiciro cya caguwa ari nayo umuturage yabonaga umwenda wa 300frw!! Murumva azashobora kujya mu iduka koko? Ubwo ibyemezo bitsindagira umuturage hasi bimaze iki? Ninde witaye kuri wa mwana utishoboye ufite ababyeyi bakennye? Ahubwo iturufu ririmo ni rimwe: inganda nyinshi ni izabayobozi bashyizemo igishoro baragira ngo bunguke menshi ashoboka si kubwinyungu zababturage ngo aha bazarwara kuko imyaka ishize yise nta cyabaye. Murakora business si social actikns mukora. Ibi bimeze neza neza na rya zamurwa ry’ibiciro bya za transport mu mujyi wa kigali nahandi. Aho taxi zose na agencies ari ibyabayobizi kugera kuri 80%.
Ibintu byose iyo bitangira birabasharirira, ariko umunsi byagiye kumurongo muzi/tuzishima. dufate urugero iyo wabanaga na so na nyoko warangiza ukajya kwibana bigutonda bingana gute?. Kuki nibindi mutabigereranya gutyo ubundi se amafaranga mwaguraga chagua mwayakuraga hehe? hanyuma se imyenda yo muruganda chagusa yo ikorwa nintoki mwagiye mureka kwiriza kubera impinduka. impinduka zizahoraho rero niba mutabyibaza hari ikibazo mufite.
@Dube reka kwigiza nkana kuko nawe ubizi ko inganda zikora imyenda zitahaza abanyarwanda, ntabwo twese tuzambara ibitenge nya itexrwa pe ngo bishoboke. Kandi urabizi imyenda mizima iri mu maduka reka nvuge ikigali uko iba igira. Niba umupira w Umwana wa cotton 100% mwiduka ugura 15 000 frw ko najyaga kumurindi nkagura uwambawe wigihumbi ra kandi mwiza. Urunva uwo wa 15 000 frw umwana wanjye azambara ingahe? I advice you to get the infos muri za magazin zimwenda uko igura, ariko sinkubwira imwe ya basabose yingande ndakubwira ngo urebe za magazin zicuruza imyenda imeze nkiyo twaguraga muri za caguwa.
Ese nkibi perezida Kagame arabishyigikiye?
Cyane rwose.
Niba abishyigikiye nawe yanga abanyarwanda.
Mwabantu mwe ibi ni ibiki kweli? ariko abadepite mwe, ubundi jye ndibaza iyo mutora itegeko nkiri muba mwunva koko mwarebeye abaturage? mubwire ahantu tuzakura imyenda yo kwambara pe, niyabana kweli. Ohh Ndbabaye! jye ndumiwe nanjyaga nunva babivuga nkagirango barikinira, ohhhhhhhhhhh my God, this is too bad. Bayobozi mureke gufata ibyemezo bihubutse ibi bintu birabangamira abaturage, kuko nzi neza ko ntamuturage ushyigikiye guca caguwa. niba se batabishyigikiye kuki mubikora kandi aribo mukorera? what is this??? ohhhhhhhhhhhhhh ubu mutegereje ko HE azababaza impanvu? simpanya ko kuvuga kwe ngo dushyigikire made in Rwanda ari ugukora ibintu huti huti huti nkibi. Made in Rwanda najye ndi mubayishyigikiye 100% but ntabwo yakagombye gushyirwa mubikorwa uku nukuri. Ndumiwe pe!
Ejo essence yageze hejuru ya 900 ivuye muri 800 kuri litiro! Ubukungu ntibuba bwiyongereye…None ngo imyenda yikubye incuro 25…Wagira ngo ni imisoro y’itabi. Ariko kuki abayobozi b’afurika badakunda iterambere ry’umuturage koko…Erega development n’igihe uha accessibility ku bintu byose shingiro umuturage. Naho kubaka amazu mu mijyi ndetse no kuzamura imisoro, umuturage yikeneye ni growth gusa…Plz, be realistic and think far, you will see that your leadership is very worse…Nkamwe muba mwarize hehe koko muri iyi si ya rurema. Mwagiye byibura munagereranya iyo mwirirwa mugenda mu bihugu by’amahanga…Nimurebere abaturage aho kwireba ubwanyu kuko inda icyo wayiha cyose ntishima! plz, igitekerezo cyange gitambuke.
Ibi byitwa “KUBYINA MBERE Y’UMUZIKI” mba mbaroga. Ariko muhumure abafashe iki cyemezo ntibazatinda kubona ko bahubutse.
Abakire nimukire abakene dukomeze dutindahare, ariko nta mahoro namwe abakire muzagire kuko mutazahwema guhora muterwa n’abasuma!
igitekeezo bagoze ni cyiza, ariko ntikirimo ubushoshozi buhagije. iyo myenda ubu igiye kuba fraude ikomeye, abantu bafungwe kahave, imiryango izahare, gutera ibiremo ku myenda byiyongere.
iyi monde capitaliste iradukoraho. umuntu ahimba umushinga ku nyungu ze bwite akahumvisha gouvernement ikawemera. nyamara ntazashobora kwishyura imisoro yavaga muri bihubi by’abantu bayicuruzaga basora kandi batunze imiryango yabo neza.
bagombaga kongera imisor mike uko inganda zo murwanda zigenda zirushaho kongera ibyo zikora ku masoko, nabo bagakenda bongera iyo iyo misoro kugeza ubwo bazayica burundu. Mutegereze hari byazagenda nk’utunozasuku tw’abamotari.
Mwirebe mutarebye abandi kuko ntiwagira impuwe kurusha nyina wumwana w’ umwana ubwo abacyene muzihangana cyagwa bazane abahanga bahugure ibanga rya Business nabandi babashe kubaho naho ubundi nta terambere mbonye mugihe urukweto ryaguraga 4000frw ruguze 30,000frw birakabije babyigeho bitonze ubundi sinzi iyo twaba tugana
Umujinya mfite weeeee !!!!! uwanyereka uwazanye iki gitekerezo?
bamwe barye abandi bapfe , kuvukira dobandi sinari nanze polyclinic
Uwambaye yarambaye utarambaye yarasibye PE.nange ibi ndabigaye PE,ariko magazin kweri Sinaï KO harinuwaguha umugeni
Haaaa!!!!!! Ndibaza? Mutuelle ivuye 1000 ibaye 3000
Ibirayi bivuye ku 80 bigiye 300. Minerval urugero aho mperukira muri secondary byari 28000 ubu ararenga 60000 mu kagarama.
Jye mbaze abayobozi, ese munezezwa niyo umunyarwanda agura kugiciro kinini cyane maze isanduku ya leta igasendera umuturage akaburara?
Nyamara ibyo bi million umuntu umwe ayanyereza mwisogonda rimwe.
Abanyarwanda barababaye mwabantu mwe, ejo umwe ati mbazaniye wireless muri bus, ubwo igiciro baba barakizamuye,
Mbabaze abanyarwanda bangahe bafite smartphones?
Ese iyumugenzi yinjiye muri bus ajya cg ava urugero mumugi amara igihe kinganiki cyatuma akenera wireless muriyo minota.
Mwabayobozimwe rwose ibyo ntagaba aribyo
Uwatekereje guca caguwa rwose jye kubwange numva bidashoboka nabusa ahubwo mugiye gukurura ikibazo nabaturage. Ibyo byenda byibushashi byo munganda jye sinabyambara
Uti nzakora iki?
Kujya ibugande nta passport bisaba, nzajya nemera ntege nge ibugande nagakapu kange ngureyo iyo nshaka maze nze nkuvuye mumahugurwa nanayimeshe idahumura kwakundi nayiteye umubavu nitera uzansoresha ninde.
Ahubwo mugiye guteza imbere abanya uganda, burundi, tanzania kuko bo ndabizi ntibayica.
Mwihangane mvuze byinshi cyane
mwashyizeho kubuza abaturage guhinga ibyo bashaka,murebe ingaruka zabyo(inzara) none caguwa muraziciye kandi zitunze hafi 1/2 cyabanyarwanda,ubwo se murunva bazabaho bate?????? mwitege ikigiye kubikurikira.
muridogera iki kandi mufise ubuyobozi bwiza bukunda abaturage? uko ni ukwivuguruza kubyo twumva mwama mutangaza mu binyamakuru.
Abavuga neza muvuga, abavuga nabi nabone mwihangane gtukana,. Egome sinase iciyumvir c’umuntu uko yyumvira Mai gusa nibaza Leta impamvu yakoze ivyo nibazako yariyabireguy. Reka tuvyitege Made in Rwanda trabe” tubihe amaso kko nibaza na Leta nayone ntiyokwemera ibona itabishoboy. Abene gihugu turakwneye kubona ibisha tuuuu!! Bonne chance!!!!!
Biragayitse gusa . !
Mwari mwabona se ! Aho twaziranguraga nabo baradufatira ibindi byemezo ndabarahiye ! tugire kwambara ubusa dukubitireho gukomatanyirizwa kuko batakaje isoko kuko kuri bo zari incomes.ngayo amanegeka ,amakarita y’ingendo kuko convoyeur n’abe baratashye,ngayo amapfa n’ibiza ! Sha muhame hamwe mwicwe n’ibyuririzi by’izi ngamba ! ngo imodoka zishaje,reforme mu kazi(demobolization) ! Yeweweeeeeeeeee!
Umurengwe usiga inzara ndabarahiye.Where is the provision of these issues ! I am telling you ! Soyez prêt pour voir mais veuillez patienter si possible ! C’est à Dieu pour juger sinon nous mourrons de…….
ibi byerekana ubuyobozi bunaniwe, mba mu mahanga ariko iyo caguwa muca naho barayicuruza. Harya wa mugani ingana bashaka guteza imbere ni izihe?
Muhumure amatora nazaba yegereje , iki cyemezo kizavanwaho nyuma yayo…., Ibyo nsigaye mbona ahaaaa! reka mbitege amaso pe!
nikibazo gikomeye ese abadepite twatoye batumariye iki koko, nkurugero, umuturage wajyanaga ibihumbi 20 akaba yakwambika abana be batatu azabijyana kugura ishati imwe ko nabyo abibona rimwe mumwaka??? ni dange pe u should think far mugatekereza nabo mubyaro ntimurebe abo mumigi gusa. mwibaze uko bazambara ese bayobozi muzishimira kuza mubyaro mukakirwa nabantu bambaye ubusa?????
Comments are closed.