Month: <span>July 2016</span>

Ni byiza ko urubyiruko rutangiye kumva injyana gakondo- Jules Sentore

Mu gitaramo kiswe ‘Inganzo yaratabye’ cyabereye muri Hotel des Mille Collines kuri uyu wa mbere, Jules Sentore na Massamba Intore n’abagize gakond group bose bishimiye uburyo umubare munini waje muri icyo gitaramo wari urubyiruko. Bityo Jules Sentore akaba avuga ko ari ibyishimo kuri bo kubona injyana gakondo itangiye kugenda yumvwa n’abakiri bato mu gihe akenshi […]Irambuye

Urban Boys yatangiye guteza urwicyekwe mu bandi bahanzi

Mu gihe habura ibitaramo bitatu ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu rirangire, itsinda rya Urban Boys ryatangiye kwanikira abandi bahanzi mu bitaramo bya nyuma ari nabyo kenshi bikunze guhindura ibintu. Mu gitaramo cya gatanu cy’iri rushanwa cyabereye i Huye, aba basore bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro ari […]Irambuye

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basabiwe gufungwa burundu

Mu mezi abiri y’iburanisha ashize mu rukiko rw’i Paris umushinjacyaha Philippe Courroye yatangaje ko Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira, 65 ko ari inkingi zikomeye za Jenoside mu cyari Komine Kabarondo zatanganga amabwiriza yo gutema Abatutsi. Abasabira gufungwa burundu. Aba bagabo bo bahakana ibyaha baregwa, kimwe na Pascal Simbikangwa umunyarwanda wa mbere waburanishijwe agahamwa […]Irambuye

Musha: Bibohoye ingoyi y’umwanda bahabwa amazi meza

Gisagara – Abaturage bo  kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha  bemeza ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze baheranwe no kutagira amazi meza bikabatera umwanda  ubu ngo bamaze kwibohora umwanda kuko babonye amazi meza. Kuri uyu wa 04 Nyakanga bakiriye ivomero ry’amazi meza muri aka kagali, bavuga ko batandukanye no kuvoma ibishanga kuko ubusanzwe bitari […]Irambuye

Diarra arangije umukino w’impaka, ishyaka n’amahane Rayon 1 APR FC

Mu mukino w’impaka, amahane n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya gatatu cy’Amahoro mu mateka yayo, itsinze APR FC 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara na  Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umutoza Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga […]Irambuye

Rusizi: Abana bata ishuri bakajya kurinda inyoni mu muceri

Bugarama ni igice gifatiye runini u Rwanda mu buhinzi bw’umuceri ariko hakomeje kurangwa abana benshi bata ishuri bakajya kwirukana inyoni bagahabwa amafaranga y’intica ntikize, umwe ngo agenerwa amafaranga 3000 nk’umushahara bazahembwa igihe umuceri uzaba weze. Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bavuze ko bafite impungenge z’aba bana babo kuko ngo bakomeje guta amashuri ari benshi mu […]Irambuye

Rweru: Abimuwe Mazane bageze mu nzu z’ibitangaza barara bakanuye bagira

*Bizeje Perezida Paul Kagame kutazamutenguha mu iterambere *Bakigera mu mudugudu wa Mbuganzeri aho bimuriwe baraye bakanuye bibwira ko butarira, *Mu buzima bugoye barimo ngo iterambere ntiryashobokaga kugerwaho. Nyiraminani Erevaniya umwe mu baturage bari batuye mu kirwa cya Mazane akaba yarimuwe ahabwa inzu irimo amashanyarazi, inka n’ikiraro, atuzwa mu mudugudu aho atazongera kwambuka amazi, nyuma yo […]Irambuye

Urw’imbunda n’amasasu rwararangiye…dusigaje kwibohora ubukene – Kagame

Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Paul Kagame yavugiye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yibukije ko mu kwibihora hari urugamba rwa mbere rwaranzwe n’amasasu n’intwaro rwarangiye, ubu urugamba rusigaye rukaba ari urw’iterambere rushingiye kubyo abanyarwanda bifuza kandi bihitiyemo. Uyu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 22 […]Irambuye

en_USEnglish