Digiqole ad

Rayon na APR FC zigeze kuri Final y’igikombe cy’Amahoro

 Rayon na APR FC zigeze kuri Final y’igikombe cy’Amahoro

Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga

Rayon Sports yabashije gusezerera AS Kigali bakinira i Muhanga, APR FC nayo ihigika Espoir y’i Rusizi. Ubu Rayon na APR zizahura tariki 4 Nyakanga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ni umukino witezwe na benshi.

Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga
Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga

Hagati ya Rayon na AS Kigali, umukino ubanza zari zanganyije 1 -1, uyu wo kwishyura waberaga i Muhanga ku munota wa 15 gusa Kwizera Pierrot yari amaze kubonera Rayon Sports icya mbere.

Gusa ku munota wa 21 AS Kigali yahise ikishyura gitsinzwe na Akili Jean Pierre bita Mabura ukina hagati muri AS Kigali.

Bidatinze ku munota wa 32 Justin Mico rutahizamu wa AS Kigali yashyizemo icya kabiri ariko nyuma y’iminota itanu gusa Ismaila Diarra aracyishyura ndetse mbere y’uko bajya kuruhuka Kwizera Pierrot atsinda icya gatatu cya Rayon Sports baruhuka ari 3 – 2.

Mu gice cya kabiri ntaycahindutse, amakipe yombi yasatiranye ariko birangira nta irebye mu izamu ry’indi Rayon Sports iba ikomeje kuri Final ityo.

Naho ku Kicukiro, APR FC yari yakiriye ikipe ya Espoir, amakipe yombi arasatirana APR FC irusha Espoir kugera imbere y’izamu ariko abasore ba Espoir bagahagarara neza/

Mu gice cya kabiri nibwo APR FC yabonye igitego kimwe ihita ikomeza kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yaguye miswi ubusa ku busa.

Inkuru irambuye n’amafoto mukanya….

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Murakoze ndabakurikira gatanu kuri gatanu ndimuri Kenya nkaba ndumufana was Rayon sports

  • Rayon Izagitwara!

  • Rayon ndagukunda!! Ugomba gutwara icy’amahoro n’icya championnat.

  • Igikombe byose ni icyacu.

  • Iyo mvuga ngo RAYONS yageze Final kandi nzi ko na APR yagezeyo muba mushaka kuvuga iki? nuko se itari ifite ikizere cyangwa nuko ariyo igomba kugera yo se?

  • Ni uko ariyo yumvwa na benshi,kandi itanga ikiraka mu itangazamakuru.

  • REYON izatsinda.

    • Reyon sport oye

  • murimo gusetsa imikara

Comments are closed.

en_USEnglish