
Urubyiruko 395 rwasoje amahugurwa mu gukumira ibyaha

Biyemeje kuba ijisho rya Police aho itari
Nyakinama – – Ku bufatanye na Police y’u Rwanda, urubyiruko 395 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu rwashije amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gukumira no kurwanya ibyaha hagamijwe kubumbatira umutekano u Rwanda rufite.

Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafatanyije na Police y’u Rwanda aho rwiyemeza kuba ijisho rya Police aho itari mu guhanahana amakuru no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fadhil Harerimana washoje aya mahugurwa yabwiye uru rubyiruko ko umutekano utarindwa n’abapolisi gusa ahubwo urindwa ukagerwaho ku bw’ubufatanye n’abaturage.
Ati “Umutekano ntabwo twawurya, ntabwo twawambara ariko nicyo kintu cy’ibanze cyatugeza kuri ibyo byose. Dufatanye kuwubumbatira rero ariko tunakore, muvuge muti muti tiri ijisho, turi amatwi ariko turi n’amaboko.”
Yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe umutekano uhari rugomba kuvana amaboko mu mifuka rugakora rukiteza imbere kuko ruri mu gihugu gitekanye kandi babigizemo uruhare ngo uwo mutekano ubeho.
Gukumira abanyabyaha ndetse no kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda ahabi n’abarufata nk’insina ngufi ngo uru rubyiruko rugomba kubihagurukira.
Sheikh Musa Fazil yasabye uru rubyiruko kwimakaza ubunyarwanda bakarwanya uw’ariwe wese wagerageza kubambura ubunyarwanda ngo abambike indi ndangamuntu.
Ati “Ubunyarwanda nibwo ngabo yacu, iyo ubutwambuye dutakaza ubuvandimwe tugahangana, ntimuzifatanye n’uwashaka kubambura ubunyarwanda.”


Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW