Month: <span>July 2016</span>

Rweru: Abaturage bonesherezwa imirima bakanakorerwa urugomo n’abashumba

Abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru mu kagari Batima baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure ku kibazo cy’uko bonesherezwa ndetse bagakorerwa n’urugomo n’abashumba, iki kibazo cyo konesherezwa ngo cyateje inzara yo kutagira imyumbati, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iki kibazo kigeze kubaho ariko ngo akarere kagikemuye gahuza abanesherejwe n’abonesha. Muri uyu murenge […]Irambuye

Gahunda y’ubukwe bwa Knowless yashyizwe ahagaragara

Ku cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2016 nibwo inshuti za Knowless zamukoreye ibyo bita ‘Bridal Shower’ akaba ari igikorwa kitabirwa n’abakobwa cyanwga abagore kikaba gikorerwa umukobwa uba ugiye kurushinga aho ahabwa inama zitandukanye z’uko agomba kuzitwara mu rugo rushya aba agiye kujyamo. Nyuma y’icyo gikorwa cyakozwe mu bwiru bukomeye cyane amakuru y’uko ubukwe bwe akaba […]Irambuye

Uruzinduko rw’amateka rwa Netanyahu yarukomereje muri Kenya

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yamaze kugera mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw’iminsi itatu rw’Amateka arimo ku mugabane wa Africa. Netanyahu ari muri Kenya nyuma y’uko kuri uyu wa mbere yari muri Uganda aho yabonanye n’Abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, […]Irambuye

Wari uzi ko Bakame yatwaye igikombe yaraye mu bitaro?

Nyuma y’amasaha make avuye mu bitaro, Eric Ndayishimiye bita Bakame yari mu bakinnyi bahesheje Rayon Sports igikombe cy’amahoro batsinze APR FC. Avuga ko yabifashijwe no kumenya icyo ashaka ku rugamba. Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, kuri stade Amahoro habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na Rayon sports Bakame abereye kapiteni, itsinze […]Irambuye

Mzee Léonidas waririmbye ‘Mukandori’ yapfuye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2016 nibwo Mzee Mutabaruka Léonidas waririmbye indirimbo yise ‘Mukandori, Mukagacinya ,Monika, Kanguka burakeye, n’izindi yitabye Imana azize indwara y’umwijima ‘Hépatite’. Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Mzee Mutabaruka wari ufite imyaka 61 yari amaze igihe arwaye iyo ndwara nyuma yaje kwiyongeramo na diyabete bityo umubiri ucikira rimwe […]Irambuye

Ahahoze Alpha Palace Hotel hagiye kujya Kaminuza

Amakuru Umuseke akesha bamwe mu bari gukora imirimo yo kuvugurura ahahoze hakorera Alpha Palace Hotel ku muhanda wa Kicukiro –  Remera – Giporoso aremeza ko iyi nyubako iri kuvugururwa ngo ikoreremo ishami ry’imwe muri Kaminuza zo muri Africa y’Epfo rishaga gutangira serivisi zayo mu Rwanda. Aha, ngo hazajya hatangirwa amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza […]Irambuye

Ndera: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arapfa

Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi, yabereye mu mudugudu wa Gisura mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, ihitana umwana w’imyaka itatu witeguraga kuzuzuza imyaka ine muri Nzeri. Inzu yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbili za nijoro kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, abaturage baza kurangiza kuyizimya mu masaha ya saa […]Irambuye

Nyaruguru: Yaguye muri WC arapfa akurikiyeyo ibihumbi 100

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 04 Nyakanga umusore witwa Bucyayungura yapfiriye mu mwobo w’umusarani yagiyemo ashaka gukuramo amafaranga 100 000 y’uwitwa Muhirwa yari yaguyemo ku bw’impanuka agiye kwiherera. Byabereye mu mudugudu wa Sheke Akagali ka Bitare mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru aho uriya musore ukomoka mu murenge wa Rusenge ngo akimara […]Irambuye

Kitabi: Umugore ubyaye 4, araregwa kubyara akajugunya uruhinja mu Akanyaru

Bijya bivugwa ku bakobwa b’inkumi batewe inda batateganyije aho bamwe bajugunya abo babyaye, mu murenge wa Kitabi Akagali ka Shaba mu karereka Nyamagabe haravugwa umugore ubyaye kane wabyaye uwa gatanu akamujugunya mu mugezi w’Akanyaru. Umurambo w’uruhinja watoraguwe ureremba ku mugezi w’Akanyaru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2016, uruhinja ngo bigaragara ko rwavutse uwo munsi, gusa […]Irambuye

Ahantu ha kabiri hatagatifu h’idini ya Islam haturikiye igisasu kica

Abantu bane mu bashinzwe umutekano nibo kuri uyu wa mbere nimugoroba bahitanywe n’igisasu cyaturikiye ku musigiti wa Madina muri Arabia Saoudite, ni mu bitero bitatu byagabwe muri iki gihugu ku munsi umwe mbere gato y’uko Abasilamu basoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuwa gatatu. Umusigiti wa Madina ubundi witwa Al-Masjid an-Nabawī uherereye mu mujyi wa Madina, […]Irambuye

en_USEnglish