Digiqole ad

Nyanza: Umunyeshuri wigaga imyuga yarohamye mu cyuzi arapfa

 Nyanza: Umunyeshuri wigaga imyuga yarohamye mu cyuzi arapfa

Umunyeshuri yigaga ku kigo Nyanza Technical School

Placide Niyitegeka w’imyaka 18, ni mwene Bigizimana Prospere na Umugwaneza Francoise iwabo batuye mu mujyi wa Kigali, yaraye arohamye mu cyuzi ubwo yarimo yogana na bagenzi be batanu na n’ubu umurambo we nturaboneka.

Umunyeshuri yigaga ku kigo Nyanza Technical School
Umunyeshuri yigaga ku kigo Nyanza Technical School

Uyu munyeshuri wigaga muri Nyanza Technical School mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi yagiye koga mu cyuzi cya Nyesonga mu murenge wa Kigoma aho iryo shuri riri aromamamo ndetse arapfa.

Amakuru Umuseke ufite ni uko abanyeshuri batandatu n’uyu Niyitegeka arimo bajyanye koga mu cyuzi ku mugorba mu masaha ya saa kumi n’imwe, igihe barimo boga ngo bakuke, bakabona umwe muri bagenzi babo yananiwe arimo aribira.

Aba batunu ngo bagerageje kumurwanaho ngo bamutabare ariko birabananira bo ariko babasha kuva muri icyo cyuzi niko gutabaza.

Abantu badafite ubuzobere batabajwe barahageze muri uwo mugoroba ariko inzego z’umutekano za Polisi na zo zari zabomenye ayo makuru zibabuza kujya mu mazi ngo na bo batarohama, zivuga ko ingabo zirwanira mu mazi (Marine Forces) arizo zigomba kubatabara zigakura mu mazi umurambo w’uwo mwana na n’ubu utaraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mjyepfo CIP Andre Hakizimana yabwiye Umuseke ko bagitegereje ingabo zirwanira mu mazi (Marines) ngo zize zimurohore.

Ati “Marines banarohoye undi muntu ejo wari waguye mu musarani wa m 15 nibategereze n’ubu mukanya baba bahageze.”

MUHIZI Elize
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ok

  • Two muryango watakaje umwana ukomeze wihangane muli ako kaga.
    Nanone aliko birakwiye ko izo mpanuka zifatirwa gahunda yo kuzilinda. Aho bogera hose hashyirwe umutabazi wo mubyo koga, ahandi ho ni umwuga utunze benshi. No Rwanda rero, abihangira imilimo babyitabire, kuko gutegereza ko aba marines alibo bazajya babikora gusa, si byo.

  • Mbega ibyago, ubwo se uwo murambo uravanwamo umeze ute?

  • Twihanganishi umuryango wabuze

  • sorry

  • Ariko rwose abanyeshuri bamaze kurohama mu mazi ni benshi rwose ! Nihashyirwemo ingufu zidasanzwe mukubuza abanyeshuri koga rwose cyane ko ataricyo kiba cyarabajyanye. Uko bagabanyije impanuka mu mihanda abe ari nako abayobozi b’ibigo barushaho guhagurukira iki kibazo gikomeje guhekura ababyeyi.Simpakanye ko impanuka zo mumazi zitabaho ariko rwose nibihagurukirwe pe ! Ikibabaje n’uko n’abarohamye bagenzi babo babimenya ariko ntibibahe isomo ugasanga impande zose mu gihugu barakomeje bayagiyemo !Biteye agahinda rwose! Ubwisanzure mu banyeshuri nibuhagurukirwe ibintu by’imyidagaduro itateguwe n’ubuyobozi bw’ikigo bihagarikwe kuko nabyo bisigaye bikabije ku buryo hari ibigo ujya gusura abanyeshuri ugasanga bataraye umwana bakagomba kujya ku mushaka kandi ukabona ababashinzwe ntacyo bibabwiye !

Comments are closed.

en_USEnglish