Digiqole ad

Rweru: Abimuwe Mazane bageze mu nzu z’ibitangaza barara bakanuye bagira ngo ntiburira

 Rweru: Abimuwe Mazane bageze mu nzu z’ibitangaza barara bakanuye bagira ngo ntiburira

Izi ni zimwe mu nzu aba baturage bimuriwemo bavuye mu kirwa cya Mazane

*Bizeje Perezida Paul Kagame kutazamutenguha mu iterambere

*Bakigera mu mudugudu wa Mbuganzeri aho bimuriwe baraye bakanuye bibwira ko butarira,

*Mu buzima bugoye barimo ngo iterambere ntiryashobokaga kugerwaho.

Nyiraminani Erevaniya umwe mu baturage bari batuye mu kirwa cya Mazane akaba yarimuwe ahabwa inzu irimo amashanyarazi, inka n’ikiraro, atuzwa mu mudugudu aho atazongera kwambuka amazi, nyuma yo kubwira Perezida ubuzima bubi barimo yamwijeje ko bagiye kumufasha mu rugamba rw’iterambere.

Izi ni zimwe mu nzu aba baturage bimuriwemo bavuye mu kirwa cya Mazane
Izi ni zimwe mu nzu aba baturage bimuriwemo bavuye mu kirwa cya Mazane

Uyu muturage ati “Twari tubayeho nabi, ubu ndabashimira ko mutugejeje ku iterambere, nta majyambere, nta mihanda, nta mazi meza, nta mashuri nta vuriro, iyo umuntu yatekerezaga gukora ibimuteza mbere ntabwo byamukundiraga kubera amazi (bari bakikijwe n’Akagera).”

Nyiraminani wavuze ko abyaye gatandatu ngo yagerageje kujya arangura amafi ariko bitewe n’uko yagombaga kuyacuruza hakurya y’ikirwa umunsi umwe aza kugwa mu mugezi w’Akagera ariko ku bw’amahirwe arobwa n’ingabo zirwanira mu mazi.

Yavuze ko akigera aho yubakiwe yabyinnye intsinzi ati “Njyewe nkikigera aho mwanyubakiye (Perezida Kagame) numvise ngeze ahandi hantu, nkumva ndarota. Taryamye mu gicuku twibwira ko hakiri ku manywa, abandi babanza kubigisha uko bacana amatara.”

Uyu mugore byumvikanaga ko yishimye koko, yavuze ko mu kirwa cya Mazane aho bimuwe, kugira ngo barye nijoro byabasabaga kumurikisha telefoni cyangwa gucana mu ziko igihe telefoni babaga bazihaye ujya kuzishyirishamo umuriro hakurya y’ikirwa!

Yashimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yazamuye abagore, avuga ko ibyo bahawe byose birimo inka, agakiriro n’inzu bazabifata neza bikabateza imbere.

Perezida Kagame yavuze ko umuturage adakwiye kumva ibyo akwiye kuba abona nk’ibitangaza. Yavuze ko ubuyobozi bubi bwadindizaga abaturage, bakuweho mu nzira ya mbere yo kwibohora.

Kagame avuga ijambo ryo kwibohora aho muri Rweru yagize ati “Intambwe ya mbere yo kwibohoza kwari ukuvana politiki mbi mu nzira abayishyigikiye ngo bave mu nzira si aho bari bakwiye kuba bari. Intwambwe ya kabiri ni iyo kujya mu iterambere buri wese agizemo uruhare, kandi buri wese atanga umusanzu we, niyo nzira turimo.”

Rwabuhihi Jean Chistophe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru avuga ko aba baturage bimuwe Mazane bari mu buzima buteye ubwo kubera uko bwari bubi.

Avugana na Radio Rwanda mbere y’uko Perezida ahagera, yagize ati “Ubuzima buteye ubwoba kuko bazaga ku murenge kwaka serivise bagaca mu mazi aho bahuraga n’ingona n’imvubu,  abana batsinze mu ishuri rya Sharita byabaga ari ikibazo kugira ngo baze kwiga imusozi.”

Ikindi cyari gihangayikishije ni uko i Mazane hari ikigo cy’ubuzima bw’ibanze (Post de Sante), ku buryo iyo umugore yafatwaga n’inda byamugoraga kwambuka amazi ajya ku bitaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel yavuze ko aka karere kari mu duce twakandamijwe cyane bitewe n’ubutegetsi bubi, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ngo niho hari hagenewe gutoterezwa Abatutsi kugira bicwe, bahajyanwaga nk’abaciwe.

Ati “Ni akarere gafite Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere.”

Yavuze ko mu bushakashatsi bugaragaza imibereho y’ingo bwo mu 2010, aka karere kari aka 19 mu bukungu, aho abari munsi y’umurongo w’ubukene bari 48%, ariko mu bushakshatsi buheruka aka karere ngo ni aka cyenda aho abakene cyane ari  34%.

Yagize ati “Dufatanyije n’abaturage uyu mubare w’abakene uzagenda ugabanuka.”

Bugesera y’ubu amateka yarahindutse, abaturage bashima Perezida Paul Kagame ko yabahaye umuhanda wa kaburimbo wa Kigali – Nemba, ahantu h’inganda (Industrial Park), kandi hari umushinga w’Ikibuga cy’indege i Rilima, ndetse ngo hatewe amashyamba yagabanyije amapfa, kandi hari imishinga yo kuhira imyaka, urwuri rwa Gako n’ibagiro kijyambere.

Mayor Nsanzumuhire yavuze ko abari batuye muri Rweru, mu kirwa cya Mazane na Sharita bitari byoroshye kubagezaho ibikorwa by’iterambere. Ubu imiryango 104 ifite abantu 451 bimuwe mu cyiciro cya mbere, bahawe matelas n’ibiringiti, n’ibindi byangombwa ngo “Basanze bari muri Paradizo”.

Mayor yasabye Perezida Kagame kubafasha bakazimura indi miryango 309 isigaye mu manegeka yo mu kirwa cya Mazane na Sharita.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe asa n’uwasubije Mayor, ati “Ibikorwa byamuritswe bikozwe mu gihe cy’amezi abiri gusa bitewe n’ubufatanye, ibi bikorwa byakozwe n’ingabo bizakomereza n’ahandi mbizeza ubufatanye mu iterambere kuko niko kwibohora nyakuri.”

Uyu mudugudu ni uw'icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 104
Uyu mudugudu ni uw’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 104

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Viva Paul Kagame, Viva RDF and Viva FPR, nzabagwa inyuma.

    • Urihafi kubazgwa inyuma rero shikama cyane.

      • inyunga ayitanze se sibyo byiza kugirango nabandi babayeho nabi ibyiza yakorewe bibagereho?erego ntimugakunde ibyubuntu gusa,uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo tugere kwiterambere twifuza.duhindure imyumvire nibwo tuzatera imbere.mugire ibihe byiza byo kwibohora.

      • wowe wiyita mirage kimwe nabandi mwamugaye kimwe mumitwe murambabaza cyane.iyo uvuga ngo ari hafi kumugwa inyuma, ni ryari mutabyifuje??mujye mumenya ko abanyarwanda tutabayeho kubwimbabazi zanyu, muzarinda muva mumubiri mugifite intuntu kumutima.cyokora jyewe iyo numvise amagambo nkaya bintera ingufu kuko nibuka ko tugifite abanzi bikanyibutsa kandi bikanankumbuza kubarwanya.abanyarwanda bamaze kubona urumuri imbere yabo naho mwebwe mugifite ingengasi muzahora mumwijima.erega nutemera urukwavu yemera ko rwamusiga!!!!

      • Ndashikamye rwose!!!! Niyo mpamvu natwe duhora twibonera ibyiza gusa mu gihe wowe uba ubirebera mu yindi ndorerwamo.

  • Haaaaaaaahhaahaaaa!!ariko namwe mratwenza kweli,yaco munyica kagene aho. Nibyiza iterambere hose H.niyirambire muvyiza caneeeeeew

  • Ariko ubu muri 2016, kuvuga ko abantu batuye Mazane na Shalita bazize ubutegetsi bubi bwa mbere ya 1994, kandi uburiho bumaze imyaka 22, buriya nta kibazo kiba kirimo? Kuki amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwavuye mu nzira atangira gukosorwa nyuma y’imyaka 22? Ari uguhindura imyumvire y’abantu byo byashoboka bifata igihe. Ariko se no kugeza ku bantu ibikorwa remezo by’ibanze biba byarananiranye gute, kandi amikoro ya ngombwa yaratanzwe? Mu myaka 22 FPR imaze ku butegetsi, yabonye inkunga z’amahanga zikubye inshuro zirenga 6 izo ingoma zombi zayibanjirije zabonye mu myaka 32. Amakosa y’abandi ntashobora kuba igisobanuro cy’ibitagenda byose mu gihugu. Buri wese agomba kwemera kwikorera umuzigo we.

Comments are closed.

en_USEnglish