Ni byiza ko urubyiruko rutangiye kumva injyana gakondo- Jules Sentore
Mu gitaramo kiswe ‘Inganzo yaratabye’ cyabereye muri Hotel des Mille Collines kuri uyu wa mbere, Jules Sentore na Massamba Intore n’abagize gakond group bose bishimiye uburyo umubare munini waje muri icyo gitaramo wari urubyiruko.
Bityo Jules Sentore akaba avuga ko ari ibyishimo kuri bo kubona injyana gakondo itangiye kugenda yumvwa n’abakiri bato mu gihe akenshi wasangaga abakuze aribo baza mu bitaramo byabo kurusha abato.
Icyo gitaramo cyateguwe mu buryo bwo gukomeza kwishimira umunsi mukuru wo kwibohoza ku nshuro ya 22 waraye ubaye ku itari ya 4 Nyakanga 2016.
Jules Sentore yabwiye Umuseke ko ubusanzwe umuhanzi adapfa kumenya icyo abantu bashaka kumwumvaho keretse icyo iyo abari imbere aririmba nibwo agenda yiga ku byo ari bubakorere bakishima kurushaho.
Avuga ko mu bitaramo byagiye bikorwa n’iri tsinda rya Gakondo wasangaga umubare munini aria bantu bakuze. Ariko kuba noneho hatangiye no kugaragara urubyiruko rwinshi ibintu noneho bishobora kujya mu buryo.
Ati “Mu bihugu byinshi bitandukanye kimwe no mu Rwanda urubyiruko nirwo rufite umubare munini mu batuye mu gihugu.
Icyo bakunze barakimenyekanisha ndetse n’icyo banze ubwo baba bacyanze biragorana kuba cyabona aho kimenera. Kuba twakoze igitaramo kikazamo urubyiruko rwinshi byampaye ikizere ko ejo cyangwa ejo bundi injyana gakondo iza gufata indi ntera”.
Jules Sentore uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kenshi usanga umubare munini w’urubyiruko utumva neza ubutumwa aririmba mu ndirimbo ze kubera ko buba bufite ikinyarwanda kizimije.
Bityo ugasanga bamuteze amatwi kubera kuryoherwa n’ubuhanga bw’ijwi rye ariko badashobora kuba basimbuka ngo babyine indirimbo ze.
Kuba abona amanota menshi mu kugira ijwi ryiza ariko mu kugira umubare utari munini cyane mu berekana ko bamushyigikiye, asanga vuba cyane nabyo biza guhinduka.
Ko icyari gikomeye byari ukubanza bakamenyekanisha injyana gakondo ariko bimaze kugaragara ko igihe cyose urubyiruko rushobora gusanga rwamaze kuyikunda bityo nawe mu marushanwa yandi akajya aza imbere mu bafite abafana benshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Biri kure nkijuru ku rubyiruko rwose. Uzashakire mu bantu bakuze wenda naho.hano.ho uribeshya cyane
Ivugire wowe kugiti cyawe ko utayikunda, abamaze gusobanukirwa kuba umurwanda icyo aricyo ijyana gakondo turayemera, niyo mpavu ibitaramo byayo tutakibiharira abakuze gusa.
Abumva iyo njyana turahari kandi turibenshi! Ahubwo abayihanga ni bacye cyane.
Uzajye aho baririmbira uzahasanga ba biensur cyane cyane keretse njba aribo wita gutyo
Nabonye byarabaye nka bya bindi kera twarebaga panafrica ahubwo hahahahah
Comments are closed.