Digiqole ad

Urban Boys yatangiye guteza urwicyekwe mu bandi bahanzi

 Urban Boys yatangiye guteza urwicyekwe mu bandi bahanzi

Urban Boys yashimangiye ko igikombe ari icyayo kubera ubwinshi bw’umubare w’abafana bagaragaye i Huye

Mu gihe habura ibitaramo bitatu ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu rirangire, itsinda rya Urban Boys ryatangiye kwanikira abandi bahanzi mu bitaramo bya nyuma ari nabyo kenshi bikunze guhindura ibintu.

Urban Boys yashimangiye ko igikombe ari icyayo kubera ubwinshi bw'umubare w'abafana bagaragaye i Huye
Urban Boys yashimangiye ko igikombe ari icyayo kubera ubwinshi bw’umubare w’abafana bagaragaye i Huye

Mu gitaramo cya gatanu cy’iri rushanwa cyabereye i Huye, aba basore bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro ari nako abafana babagaragariza urukundo mu rusaku rwinshi basubiranamo indirimbo zabo za kera.

Kuva iri rushanwa ryatangira uyu mwaka, nta gitaramo na kimwe kigeze kitabirwa n’abantu bari i Huye. Nta n’umuhanzi wigeze agira abafana nk’abari bahari bagaragariza Urban Boys ko ikwiye guhabwa igikombe.

Imwe mu mpamvu yagiye ivugwa n’abahanzi bari muri iri rushanwa yatumye Urban Boys yitwara neza kubarusha, ni uko ariho bakomoka.

Bityo bikaba byarabaye iturufu rikomeye ryo kwanikira abandi bahanzi byaje no gutuma batekereza ku bindi bitaramo bisigaye uko bishobora kuzagenda.

Ibitaramo bya mbere byabanjirije iri rushanwa, abahanzi barimo Bruce Melodie, Christopher, Jules Sentore na Urban Boys nibo bahabwaga amahirwe yo kwitwara neza ugereranyije n’abandi.

Ariko kugeza ubu uko bigenda bigana ku musozo ni nako bamwe basubira inyuma ahubwo abandi bakagenda barushaho kugaragaza imbaraga.

Mu bahanzi batashatse ko amazina yabo ajya hanze baganiriye na Umuseke nyuma y’icyo gitaramo, bagize bati “Ubu kweli hari ikindi dutegereje? Reka tuzarebe i Musanze uko bizagenda”.

Biteganyijwe ko hasigaye igitaramo kizabera i Musanze, Rubavu n’icya nyuma kizabera i Kigali ari nabwo bahita batangaza umuhanzi wegukanye iri rushanwa rya Guma Guma.

Aba ni abafana ba Urban Boys i Huye
Aba ni abafana ba Urban Boys i Huye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • IRITA GROUP MUBIGARAGARA IRAKAZE PE!!!!!SINZI NIBATABIBONA. ARKO IRAGIKWIYE PE

  • nundi wese yabibona pe,
    nabastar, bafite imbaga yabafana (swagger family), nibindi byinshiiiiii…
    nta gushidikanya igikombe nicyabo p

  • nibyo ntagushidikanya kumuntu uzegukana iri rushanwa. kuko byararangiye niyo wagendera kwizina ryirushanwa birahagije kugirango Urban Boyz irihabwe.

  • ntakaraba too bayibahe barabikwiye

    • Ntaba mbere bakibahe

  • Biragaragara ubibona udahengereje #Urban boys ifite abafana benshi kdi nizo mbaraga zabo kko ibyo basabwa barabirangije niyo mpamvu nabo batabatenguha ntagushidikanya rero igikombe nicyabo

  • Utabibona nuko adashaka kureba nahubundi igikombe nicyabo baragikoreye nibakibahe baragikwiye

  • mubigagara ababasore batatu ibyo bakora barabizi kd bibarimo rino rushanwa rya PGGSS 6 niryabo bararikwiriye kuko barabyerekanye kontawe bahanganyemo

  • Uruban turabashaka Toronto, Montreal,na Calgary

Comments are closed.

en_USEnglish