Ingabo za AMISOM zimaze amezi atanu nta mushahara
Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia ubutumwa bwiswe AMISOM zimaze amezi atanu zitabona ibyo zigenewe. Ibi ngo ni ingaruka zo kugabanya inkunga yatangwaga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU).
Kuwa mbere w’iki cyumweru, EU yemeje ko itarekuye amafaranga yegeneraga ubutumwa bwa AMISOM kubera urusobe rw’ibijyanye no kwemeza ko asohoka rwatewe n’ibibazo byaje mu ngengo y’imari isanzwe.
Gary Quince intumwa nkuru ya EU mu muryango w’Ubumwe bwa Africa yabwiye ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya ko igabanuka ry’amafaranga ariryo ryatumye abasirikare batabona ibyo bemerewe.
Yatangaje ko gufata umwanzuro wo kohereza amafaranga ya AMISOM byatinze cyane ariko ngo yizeye ko uzageraho ugafatwa vuba.
EU niyo itanga amafaranga menshi mu butumwa bwa AMISOM, yemeye kuzatanga agera kuri miliyari 1,2€ kuva mu 2007
Hafi 1/2 cy’aya mafaranga gikoreshwa mu guhemba abasirikare, abappolisi n’abasivili bari muri ubu butumwa muri Somalia bavuye mu bihugu binyuranye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, EU yagabanyije 20% kuri iriya nkunga yemeye ivuga ko ari impamvu z’ingorane mu ngengo y’imari n’ibindi bikorwa by’umutekano.
Iri gabanuka ryagombaga gutangira guhera muri uku kwezi, ariko nagabanyije nayo ntaraza.
Gary Quince avuga ko bizeye ko abagize EU bazafata umwanzuro bitarenze ukwezi kwa cyenda ubundi bakishyura n’ibirarane byo guhera mu kwa mbere.
BBC yo kuwa mbere yatangaje ko kubura umucyo mu gukoresha amafaranga ya EU muri AMISOM aribyo byatumye agabanywa.
AMISOM irimo ingabo zo mu bihugu bya Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya na Uganda.
UM– USEKE.RW