Imbeba ubu zigiye kwifashishwa mu gusuzuma igituntu muri Africa
Ubundi bimenyerewe ko imbeba aberaho kurya iby’abantu bafite cyangwa basigaje ubundi ikanangiza ibikoresho byo mu rugo no mu mirima rimwe na rimwe, gusa muri iki gihe ubuvuzi buteye imbere buri kuzifashisha mu gusuzuma igituntu.
BBC ivuga ko muri Tanzania, Mizambique na Colombia batangiye korora imbeba hagamijwe kuzifashisha mu buvuzi.
Izi za rufigi zikoresha kwihumuriza n’umazuru yazo adasanzwe kuko afite utugirangingo 1 000 mu gihe umuntu we afite mu mazuru ye utugirangingo hagati ya 100 na 200 gusa.
Kaminuza ya Eduardo Mondlane University y’i Maputo, Mozambique yemeje ko ubu bushobozi bw’imbeba bwo kwihumuriza butuma zibasha kugaragaza amatembabuzi arimo “Mycobacterium tuberculosis” bacterie itera igituntu.
Patrick MAHIRWE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Biratangaje pe.
Comments are closed.