Month: <span>May 2016</span>

Byumvuhore yataramiye i Gatagara

Nyanza – Byumvuhore ari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yaje cyane cyane kwitabira umunsi mukuru abamugaye n’abandi banyarwanda bazirikanaho Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana waharaniye uburenganzira bwabo mu Rwanda. Muri uyu munsi akaba yataramiye ab’i Gatagara. Uyu munsi kuri uyu wa 26 Gicurasi uri kwizihirizwa ku kigo cya HVP Gatagara mu karere ka Nyanza […]Irambuye

Kuri uyu wa gatandatu PGGSS6 ntabwo izaba

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa buri muhanzi wese aba yifuza kujyamo iyo rigiye gutangira. Kubera ibihembo biritangwamo ndetse n’uburyo begerezwa abakunzi (abafana) babo mu buryo bworoshye. Kuri uyu wa gatandatu ibitaramo by’iri rushanwa ntabwo bizakomeza. Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu, ritandukanye cyane n’andi yose yagiye aribanziriza yaba mu buryo […]Irambuye

Dore inzu Obama azimukiramo nava muri White House

Mu kwa mbere 2017 ubwo azaba avuye mu nzu ibamo Perezida wa Amerika ya White House, Obama n’umugore n’abakobwa be babiri n’imbwa zabo bazahita bimukira mu nzu bazakodesha muri ‘quartier’ y’abakire mu mujyi wa Washington. Uyu muryango mu minsi yashize wari watangaje ko utazava muri Washington mbere y’imyaka myinshi kugira ngo umukobwa wabo Shasha w’imyaka […]Irambuye

Stone Church ntibuza ubwinyagamburiro uyirimo- Green P

Ihuriro ry’abaraperi bakomeye mu Rwanda ryiswe ‘Stone Church’, ngo nta muraperi uririmo ubuzwa kuba hari indi mirimo yakora ijyanye no kuba yakwinjiza umusaruro muri iryo tsinda nkuko bivugwa. Iri tsinda ubusanzwe rigizwe na Green P, Nick Breezy, Fireman, Bull Dogg na Young Tone uherutse gutangaza ko ashaka kurivamo kubera ubwumvikane buke hagati y’abo baraperi baririmo […]Irambuye

Nirisarike ntiyitaba Telephone, ntanasubiza ubutumwa, ashobora kutitaba n’Amavubi

Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry avuga ko bishoboka ko myugariro Salomon Nirisarike atazitabira imikino y’Amavubi azakina na Senegal (kuwa gatandatu) na Mozambique (04/06/2016) kuko ataraza mu myitozo kugeza ubu kandi akaba atitaba telephone ye ntanasubize ubutumwa bamwandikira. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, Quentin Rushenguziminega, Salomon Nirisarike na Uzamukunda Elias Baby […]Irambuye

PesaChoice irafasha umunyarwanda uri mu mahanga kwishyura serivisi zo mu

PesaChoice LLC yazanye uburyo bwo gufasha abanyarwanda baba mu mahanga ndetse nabakoresha Visa cards na Master cards kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya television, inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda ku buntu. PesaChoice ni company yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Iyi kompanyi yatangiye mu mpera z’umwaka ushize (2015). Ubu ikorera mu Rwanda, Uganda no […]Irambuye

Perezida Mugabe yababariye imfungwa zirenga 2 000

Kuri uyu wa gatatu Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yababariye imfungwa 2000, ndetse 800 muri bo bari muri gereza 46 bahita barekurwa barataha. Izi mbabazi zari zatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse tariki 23 Gicurasi. Izi mbabazi ngo zahawe cyane cyane abagore bari begereje gusoza ibihano byabo, gusa ngo abakatiwe gufungwa burundu ntabwo bareba n’izi […]Irambuye

Kagitumba: Abakoresha umupaka barasaba ko ukora amasaha 24/24

Abakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, baravuga ko guhuza imipaka byoroheje ubuhahiranire n’ubuvandimwe, ariko bamwe mu bakora ubucuruzi bwagutse binubira kuba uyu mupaka udakora amasaha 24/24, bigatinza ibicuruzwa mu nzira. Uyu mupaka wa Kagitumba wubatse ku buryo uzajya unyuraho nibura 70% by’ibicuruzwa bituruka muri Uganda. Abaturiye uyu mupaka […]Irambuye

Gereza y’abagore ya Ngoma: Basabye ko bajya bagemurirwa ngo baruhuke

Abagore bafungiye muri gereza yabo iri mu karere ka Ngoma ubwo bari basuwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa gatatu bamubwiye ko bifuza ko bajya bagemurirwa nibura rimwe mu cyumweru ngo bakaruhuka ibigori n’ibishyimbo (impungure) bya buri munsi. Uyu muyobozi ariko yababwiye ko bidashoboka kuko ibyo kugemura ibiryo muri gereza biteza akajagari. […]Irambuye

en_USEnglish