PesaChoice irafasha umunyarwanda uri mu mahanga kwishyura serivisi zo mu Rwanda
PesaChoice LLC yazanye uburyo bwo gufasha abanyarwanda baba mu mahanga ndetse nabakoresha Visa cards na Master cards kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya television, inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda ku buntu.
PesaChoice ni company yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Iyi kompanyi yatangiye mu mpera z’umwaka ushize (2015). Ubu ikorera mu Rwanda, Uganda no muri Nigeria.
Umuyobozi wa PesaChoice (CEO), Davis Nteziryayo asubiza ibibazo bimwe na bimwe kuri serivisi batanga.
Davis Kayonga Nteziryayo, amaze imyaka irenga kuri 15 aba muri USA, atuye mu mujyi wa Los Angeles.
Avuga ko kuva yagera muri Amerika, akunze gukora serivisi zifasha abanyarwanda n’abanyafrika muri rusange baba mu mahanga.
Yatangiye company yitwa Kivutel Technologies itanga services zo guhamagara hagati y’Amerika na Afurika.
Uko yakoranaga na diaspora, byatumye abona bimwe mu bibazo bahura nabyo, birimo kwishyura amafaranga menshi iyo umuntu yohereza amafaranga inshuti n’abavandimwe baba muri Afrika, no kutagira uburyo bworohereza diaspora gufasha imiryango yabo mu buzima bwa buri munsi.
Avuga ko yaje kwisunga bagenzi be, Odilon Senyana na Pacifique Mahoro, bagatangira PesaChoice, bihaye inshingano zo gutanga servisi zifasha abanyafrika kwishyurira serivisi zimwe na zimwe abavandimwe n’unshuti bari mu bihugu byabo.
Pesachoice yaboneka he?
Davis: PesaChoice ifite porogaramu zikoreshwa kuri telefone zigendanwa. Telefone zose zishobora kuyikoresha. Wayikura kuri website yacu, www.pesachoice.com . Iyo umaze gushyiramo application ya PesaChoice, mu gihe kitarenze umunota uba watangiye kuyikoresha. Iyo wishyuye serivisi, nyirayo ahitwa abimenyeshwa hakoreshejwe SMS.
PesaChoice irusha iki izindi kompanyi zitanga izo serivisi?
Davis: Icyambere, serivisi za PesaChoice ni ubuntu, kuko dushaka ko abantu bamenya kandi bakazikoresha. Ikindi ubu tumaze kugera mu bihugu bitatu. Ikindi abakiriya bacu bakunze kutubwira nuko application yacu ari nziza kandi yoroshye gukoresha aho waba uri hose.
Kuva mwatangira PesaChoice, ubu mukorera mu bihe bihugu?
Davis: Twatangiye PesaChoice umwaka ushize, dutangira dufasha abagande baba hanze, cyane cyane muri Amerika n’i Burayi, kwishyura servisi imiryango yabo iri muri Uganda. Kuva twatangira ntiduhwema kubona abakiriya kandi bose ugasanga bishimiye serivisi dutanga. Muri uku kwezi twaguye serivisi zacu tukazigeza no ku banyarwanda baba hanze.
Hari izindi serivisi muteganya kwongeraho vuba ha?
Davis: Yego; Ubu muri iyi minsi dushaka kwongeraho uburyo umuntu ashobora guhamagara mu Rwanda ari hanze ukoresheje application yacu (international calls). Ubu buryo buzaba buhendutse cyane ugereranyije n’uko abantu bari hanze babikora ubungubu. Turi no gukora ku buryo twakorohereza abantu kwohereza amafaranga kuri conti za mobile money.
Mu minsi iri imbere izi serivisi zanyu zazanakoreshwa mu Rwanda?
Davis: Yego; ariko mugutangira turashaka kubanza tukorohereza abari hanze y’u Rwanda. Ariko nyuma dufatanyije na ba partners(abafatanyabikorwa) dukorana hano mu Rwanda, turashaka no kuzazigeza ku banyarwanda bari mu gihugu. Kuko nkuko abantu batunze smartphones bagenda biyongera, application nk’iyi yacu, irushaho kworoshya uko abantu bishyura amaserivisi kuri telephone bidasabye kugira aho bajya.
*******
3 Comments
Amashuri ya nine nayo arimo?
Ibi nukuvugako abanyarwanda bakennye niba ugomba kubagurira umuriro n’amazi ahubwo bazarebe nukuntu bakorerwa ifatabuguzi kumangazini acuruza ibijumba ibirayi nibishyimbo kuko bose batagira umuriro namazi.
uri bigoli koko,ikoranabuhanga riraza ngo abantu barakennye???ubundi wowe niba udakennye,ufasha bangahe?
Comments are closed.