Stone Church ntibuza ubwinyagamburiro uyirimo- Green P
Ihuriro ry’abaraperi bakomeye mu Rwanda ryiswe ‘Stone Church’, ngo nta muraperi uririmo ubuzwa kuba hari indi mirimo yakora ijyanye no kuba yakwinjiza umusaruro muri iryo tsinda nkuko bivugwa.
Iri tsinda ubusanzwe rigizwe na Green P, Nick Breezy, Fireman, Bull Dogg na Young Tone uherutse gutangaza ko ashaka kurivamo kubera ubwumvikane buke hagati y’abo baraperi baririmo buri wese ashaka kwerekana ko ariwe uyoboye abandi.
Green P yabwiye Umuseke ko iryo torero atari ahantu umuhanzi uririmo agomba kubura ubwinyagamburiro. Ahubwo ko bashyira hamwe banashaka icyatuma rirushaho gutera imbere.
Ibi abitangaje nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko iri tsinda rishobora kuba ritakiri kumwe. Kubera ahanini ritabashije gukora ibitaramo bizenguruka Intara zose ryateguraga byo kurihuza n’abafana baryo.
Yavuze kandi ko imwe mu mpamvu yo gutinda gukora ibyo bitaramo ari uko Bull Dogg na Fireman hari akazi bamazemo iminsi gatuma bataboneka. Ariko ko muri Kamena bishobora gusubukurwa.
Ati “Abavuga ko itorero rya Stone Church twacitsemo ibice siko bimeze. Kuko uko turirimo dushyize hamwe ku buryo byanagorana kuba twacikamo ibice. Nta muntu ubuzwa uburenganzira bwe cyangwa ngo abuzwe gukora icyatuma hari ikinjira mu itorero. Kimwe nkuko hashobora kugira uwinjira n’undi agasohoka”.
Green P akomeje avuga ko ibyo bitaramo nta muterankunga birabona. Ko aricyo kintu gisa n’imbogamizi bagize kuba batarashyize ibyo bemereye abafana babo mu ngiro.
https://www.youtube.com/watch?v=eb5HTHSMNU8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW