Nirisarike ntiyitaba Telephone, ntanasubiza ubutumwa, ashobora kutitaba n’Amavubi
Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry avuga ko bishoboka ko myugariro Salomon Nirisarike atazitabira imikino y’Amavubi azakina na Senegal (kuwa gatandatu) na Mozambique (04/06/2016) kuko ataraza mu myitozo kugeza ubu kandi akaba atitaba telephone ye ntanasubize ubutumwa bamwandikira.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, Quentin Rushenguziminega, Salomon Nirisarike na Uzamukunda Elias Baby baba barabwiwe nabi na Team Manager w’Amavubi nyuma y’imikino ibiri y’Amavubi na Iles Maurices.
Ku mukino ubanza ubwo u Rwanda rwatsindwaga (1 – 0) muri Iles Maurices, aba bakinnyi uko ari batatu bari bakinishijwe. Mu mukino wakurikiyeho i Kigalli aba batatu bashyizwe ku ruhande ntihagira ukina, Amavubi iki gihe yatsinze bitanu Iles Maurices.
Mu gihe cyo kwaka agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi b’Amavubi, amakuru agera k’Umuseke avuga ko Team Manager w’Amavubi yaba yarababwiye ko ‘nta bu professionals bwabo’ (kuko umukino bakinnye u Rwanda rwawutsinzwe). Ndetse no kubaha agahimbazamusyi kabo ngo barabagoye kuko basabwe gufunguza konti mu Rwanda n’ubwo baba mu mahanga. Uzamukunda Elias we iyo Konti ntayo yafunguje.
Mu ikipe Amavubi yongeye guhamagarwa mu cyumweru gishize biravugwa ko Quentin Rushenguziminega we yaba yarabwiye umutoza mbere ko yaba amwihoreye ntamuhamagare, nubwo bwose uyu mukinnyi ameze neza mu ikipe ye iherutse no kuzamuka mu kiciro cya mbere.
Salomon Nirisarike wahamagawe, we yagomba kugera mu Rwanda tariki 24 Gicurasi nk’uko Umuseke wari wabitangarijwe na ‘Team Manager’ w’Amavubi, Bonny Mugabe. Ariko ntiyigeze aza kugeza ubu. Umutoza Johnathan McKinstry we avuga ko kugeza ubu ari mu rujijo kuri iki kibazo.
Avuga ku kibazo cya Nirisarike ukina muri Saint-Truiden yo mu Bubiigi, McKinstry yagize ati ““Bonny (Team Manager) yabanje kumbwira ko Salomon azaza ku cyumweru cyashize. Nyuma ambwira ko byahindutse, ko azaza kuwa kabiri. Nabwo ntiyaza. Nagerageje kumuvugisha ambwira ko afite ikibazo cya ‘passport’ ye yarangiye. Bonny yakomeje kubikurikirana, haboneka uburyo yaza ‘passport’ ye ikongererwa hano mu Rwnada, ariko ubu ntabwo akitaba telefoni, ntabwo asubiza ubutumwa tumwoherereza. Ntituzi ikibazo afite. Gusa nataboneka, nzakoresha abandi mfite.”
Umuseke wagerageje kenshi kuvugana na Salomon Nirisarike ariko kugeza ubu ntibyashobotse.
Elias Uzamukunda Baby we azagera mu Rwanda tariki 30 Gicurasi, umukino wa Senegal uzaba wararangiye, uw’Amavubi na Mozambique nawo uzaba ubura iminsi ine ngo ube.
Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko aba basore bagize ikibazo cy’uko bafashwe mu ikipe y’igihugu muri kiriya gihe twavuze ruguru.
Ba myugariro bo hagati Amavubi ubu afite ni; Bayisenge Emery, Kayumba Soter, Rwatubyaye Abdoul na Manzi Thierry.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ese nkuwo wababwiye nabi muramuhishira iki ko mwakabaye mumuvuga, arababwira nabise niwe uyatanga none se na ronaldo bo ntibajya barangiza match badatsinze ibyo nikibazo azakina mumwanya wabo se, abo bavangira umutoza baba bashaka iki koko?
Aba bakinnyi njyewe nsanga bari mukuri, gusuzugurwa, gushyirwaho amananiza najye sinabyihanganira.
ariko nkubwo baby baba bamutumiza kumariki.
Ariko se niba umukino wa Iles Maurice baradutsindishije, twahindura ikipe tugatsinda 5 ubwo hari ikindi cyemezo cyari gufatwa ikipe itsinda ntawe uyuhindura. Nibagume iyo bari, tumenyereze n’abari mu Rwanda.
Jye nafata Emery na Rwatubyaye Abdul. N’ubundi baraziranye.
Comments are closed.