Digiqole ad

Dore inzu Obama azimukiramo nava muri White House

 Dore inzu Obama azimukiramo nava muri White House

Mu kwa mbere 2017 ubwo azaba avuye mu nzu ibamo Perezida wa Amerika ya White House, Obama n’umugore n’abakobwa be babiri n’imbwa zabo bazahita bimukira mu nzu bazakodesha muri ‘quartier’ y’abakire mu mujyi wa Washington.

Aha niho Obama azimukira mu kwa mbere
Aha niho Obama azimukira mu kwa mbere

Uyu muryango mu minsi yashize wari watangaje ko utazava muri Washington mbere y’imyaka myinshi kugira ngo umukobwa wabo Shasha w’imyaka 14 abanze arangize amashuri yisumbuye yigamo muri Sidwell Friends School, ishuri ryigenga.

Mukuru we Malia Obama w’imyaka 17 we azarangiza ayisumbuye mu mpera z’umwaka w’amashuri nawe muri iri shuri rya murumuna we. Malia ngo azakomereza muri Kaminuza ya Harvard mu 2017.

Igitangazamakuru Politico cyatangaje kuwa gatatu ko uyu muryango uzwi cyane ku isi wahisemo kuzaguma i Washington nyuma ya Mutarama 2017 usohotse muri White House, ukajya muri iyi ‘quartier’ ya Kalorama mu nzu Obama azakodesha.

Muri iyi ‘quartier’ umuryango wa Bill na Hilary Clinton nawo uhafite urugo.

Iyi nzu yubatse ku buso bwa 760m², ifite ibyumba icyenda kandi yubatswe mu 1928 .

Obama azaba akodesha iyi nzu n’uwahoze ari umuvugizi wa White House (kubwa Perezida Clinton) witwa  Joe Lockhart n’umugore we Giovanna Gray.

Barack Obama azaba ari we Perezida wa mbere wa USA ugumye i Washington nyuma yo kurangiza manda ye kuva nyuma ya Woodrow Wilson mu 1921. Abandi bose bakunze guhita bajya mu nzu zabo baba bafite mu zindi Leta za USA.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NINZIZA GUSA.REBA IGISENGE CYAYO

  • Mudushirireho iya Museveni, Robert Mugabe, Albashir, na mister kugira ngo nabo turebe aho bazruhukira

  • ngo bazakodesha?????goko!!!

  • Obama azaze muri Zigama CSS bamugurize yubake iye nzu ateganyiriza abo yabyaye, nawese koko mumbwire ko bucya bwitwa ejo, abaye atakiriho abana n’umugore yaabasiga muri iryo cumbi(Ubukode)? byaba bigayitse kandi burya iw’abandi harahanda !!!!!!

  • Ariko umuseke murantengushye kuva mwabera.agafoto kamwe koko?mushake amafoto yose yimbere muyo nzu kuko aruzuye kumbuga nyinshi nka za daily mail

  • Wagirango ni kiliziya ntagatifu si inzu yo kubamo

Comments are closed.

en_USEnglish