Samputu arataramira abakunzi be mu Busuwisi
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2016, umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Samputu Jean Paul arataramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe ‘SAMPUTU Live Concert’ cyateguwe n’ikitwa ‘Club Antidote’ ya Neuchâtel mu Busuwisi ifatanyije na ‘Darius Rourou Music’ mu rwego rwo kwegereza Samputu abakunzi be baba muri kiriya gihugu.
Muri iki gitaramo Samputu azaba ari kumwe na mugenzi we w’umunyarwanda usanzwe ukorera umuziki we mu Busuwisi Jah Bone D. Aba bahanzi bombi kandi barimo no gukorana indirimbo.
Igitaramo ‘Samputu Live Concert’ kizabera muri Club Antidote iherereye muri Gare 1 ya Neuchâtel mu Busuwisi, kizatangira isa tatu z’ijoro (21:00) kigeze isaa kumi za mugitondo (04:00), ni ukuvuga ku munsi ukurikiyeho.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko iki gitaramo kiri no mu rwego rwo kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga.
Samputu ufite na album nshyashya yakoreye i Burayi iriho indirimbo nka ‘Nkundira ugaruke’ na ‘Mundeke nyiririmbire’ azamara kuririmbira abo mu Busuwisi, ahite ajya mu Bubiligi kuko azaririmbira ab’i Buruseri kuwa gatandatu tariki 28 Gicurasi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW