Jah Bone D agiye gusohora indirimbo ivuga ubutwari bwa President Kagame
Umuhanzi Jah Bone D ukora umuziki we munjyana ya Reggae ubarizwa mu gihugu cya Switzerland agiye gusohora indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame. Uyu muhanzi yatangarije Umuseke ko mu minsi mike aza gushyira hanze indirimbo “LET THEM TALK”.
Yasabye abakunzi b’injyana ya reggae n’abandi kuba bihanganye kuko ngo indirimbo iri busohorwe bidatinze.
Jah Bone D ati: “Muri iyi ndirimbo nzagaruka ku bigwi bya President Paul Kagame, nkaba mpamagarira abanyarwanda bose bakunda u Rwanda baba ababa mu mahanga cyangwa mu gihugu kurushaho kumugirira icyizere no kumushyigikira.”
Yasabye abanyarwanda aho baba hose kwima amatwi amabwiriza y’abanyamahanga bafite ikizere cyo kwigarurira Africa.
Ati: “Yezu yibukije intumwa kwitondera umusemburo w’Abafarisayi…natwe twitondere inyigisho z’abashaka kutugabiza ba gashakabuhake”.
Uyu muhanzi usanzwe aba mu Busuwisi yavuze ko umuntu ariwe wihesha AGACIRO.
Mu gusoza ubutumwa bwe asoza avuga ko ababajwe no kuba atazashobora kujya kwifatanya n’izindi ntore kwakira Paul Kagame muri “Rwanda Day” ariko ko yifatanyije nabo mu rukundo rwa kivandimwe.
Ati “Imana ihe umugisha Abanyarwanda bakunda u Rwanda”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abarasta bose baba baririmba ibintu bitagenda neza, Rweru,Mitiweli,Abantu bafungirwa ubusa barimo nabahanzi. iyo Rastafarisme wowe rero urikuyivangira mu nyungu zawe.Ubwo ugiye babiloni rero.
wowe nturumuhanzi ahubwo uru umunywa rumogi
haaaaaa
Comments are closed.