Pasitoro yashimye ko yari yarakatiwe urwo gupfa akaba umwere
Mu giterane mpuzamadini atandukanye kitwa Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru muri stade Amahoro i Remera, umuyobozi w’itorero Inkuru Nziza Past Elie Ugirimbabazi yashimye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubutabera by’umwihariko ngo bwabashije kubona ko ari umwere nyuma y’uko yari yakatiwe urwo gupfa (rukiriho) ashinjwa ibyaha bya Jenoside.
Past Ugirimbabazi yavuze ko ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga Jenoside we yafashwe agafungwa akekwaho gukora Jenoside, ndetse nyuma akatirwa urwo gupfa.
Icyakoze nyuma y’imyaka ibiri ngo yaje kuburana aba umwere ibintu ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwariho bwubaka ubutabera buzima.
Abayobozi b’amadini bagiye bafata umwanya muri iki giterane bagarutse ku byo Leta y’u Rwanda yagezeho, bashima cyane imiyoborere myiza, amajyambere ndetse by’umwihariko n’umutekano igihugu gifite muri rusange.
Apotre Paul Gitwaza we yavuze ko abanyarwanda ngo badakwiye kwirara ngo bahage (guhaaga) umutekano n’ibindi byiza u Rwanda rugenda rugeraho ngo ari nabyo bituma baterana bagashima Imana mu ikoraniro rinini nk’iri.
Iki giterane kitabiriwe n’abaminisitiri bane, umushyitsi mukuru muri bo yari Minisitiri Venantie Tugireyezu wo mu biro bya Perezida wa Republika wavuze ko umukuru w’igihugu ashyigikiye kandi yishimira igiterane cya Rwanda Shima Imana.
Min. Tugireyezu yavuze ko nubwo hari byinshi u Rwanda rushima Imana ariko hakiri urugendo rurerure, harimo nko gukomeza kubaka ubumwe biciye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse no guhangana n’ingaruka z’umutekano mucye hamwe na hamwe mu karere.
Iki giterane uyu munsi ntabwo kitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyabanje. Gusa kitabiriwe n’abayobozi benshi ndetse n’abanyamadini n’amatorero atandukanye.
Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Bamwe muli Prison ngo bateje urusaku abandi mu birori bashima ko ngo Bafunguwe so What is niçe ? Niyo mpanvu kititabiriwe na beshi batinyaga gufungwa nkabo bafashwe ejo
Ariko ibintu byose FPR izabigira politique no mubiterane koko? Ahaaa
impamvu tutagiyeyo se sha abanyamadini turacyabizera ko nabo bibereye abapolitician?
Bamufunze imyaka 2 yose arengana none ngo arashimira abamufunze !!! Ntushobora kunfunga undenganya ngo nongereho nokugushimira! ari ukindi gihugu kirimo demokarasi ugafungirwa ubusa urengana baguha za miliyoni ugahita uba umuherwe, naho murwanda baragufungira ubusa ukaborera mumunyururu, wavamo ukirirwa uririmba abagufunze, what the f***
Bareke nta gahora gahanze umunsi n’umwe mukabona ko Imana ikunda Abayo kimwe.Uyu lundi urarira ejo ugahozwa.Uyu lundi urica ugakiza ejo nawe bakakwica.Ingero ni nyinshi muzishakire.Imana ibane namwe mwese baba abarengana n’ababarenganya.
Byoseeeeeeeee,byabaye ibipindi
Comments are closed.