Umusirikare wa RDF yarashe yica bagenzi be 4 nawe araraswa
Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, riravuga ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu kababaro kubera umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa (MINUSCA) warashe akica bagenzi be bane agakomeretsa umunani nawe agahita araswa agapfa ngo adakomeza kwica.
Ibi byabaye mu gitondo ahagana saa 5h45 (6h45 ku isaha ya Kigali) kuri uyu wa gatandatu i Bangui ahitwa Socatel M’poko ahaba batayo y’ingabo z’abanyarwanda bari mu butumwa. Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Bangui kuvurwa.
Brigadier General Joseph Nzabamwita Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko iperereza ryahise ritangira ku mpamvu yateye uyu musirikare kurasa gutya akica bagenzi be.
Avuga ko kugeza ubu bakeka uburwayi bwo mu mutwe ko bwaba ari bwo bwabiteye.
Kugeza ubu kandi ntabwo igisirikare cyatangaje amazina n’imyirondoro y’abishwe n’uwabishe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umusirikare uri muri ubu butumwa bwa MINUSCA ukomoka muri Cameroun yaguye mu gitero bari bagabye cyo gufata bamwe mu bitwara nk’inyeshyamba mu mujyi wa Bangui barasana nabo uyu musirikare ahasiga ubuzima.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Africa kubungabunga amahoro nyuma y’intambara ihaherutse yashamiranyije abo mu mutwe wa Seleka biganjemo abasilamu wafashe ubutegetsi muri Werurwe 2013, ugatuma umutwe wa “anti-balaka” w’Abakristu ufata intwaro uvuga ko ba Seleka bari kwica abatari abasilamu. Iki gihugu ubu gisa n’igifite ituze nubwo amahoro ataragaruka muri rusange kubera ibyo kwihora hagati y’izo mpande zombi.
Ubutumwa bwa MINUSCA burimo abantu bose hamwe 10,806 barimo abasirikare 9,110 abapolisi 1,552 n’indorerezi z’abasirikare 144 bose bava mu bihugu 46.
U Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi barenga 850.
UM– USEKE.RW
21 Comments
Bashwanye bararasana.
Abanyarwanda bazikimwe “Kwicana”!
oya urabeshye ahubwo bazi gufasha abandi kwifasha
wowe uri umuki?
YAhemutse arakanyagwa abantu Yarashe bose ni benshi
Yahemutse pe, ark Imana imubabarire kubyo yakoze kd Imana ibahe iruhuko ridashira. Imiryango yabo twifatankije nayo mukababaro.
SHA REKA NI CECEKERE KUBERA NGIZE IKYO NVUGA NIKI KINYAMAKURU KYAHITA KIBISIBA….RWANDANS HAVE LOST THEIR DIGNITY OF FREEDOM OF ALL SORT.
Buriya ashobora kuba atarashyigikiye ihindurwa ry’itegekonshinga!
woe wiyise Rwanda ubwo urarebye usanga abanyarwanda nta cyindi bazi uretse kwicana??? indashima gusaa uzaze woe ubigishe ibindi
Wowe uvuga ngo Abanyarwanda bazi kwicana urabeshya. igitangaje urabivuga nawe uri umunyarwanda. Tujye twiyubaha ntitugasebye ubunyarwanda bwacu, niba bazi kwicana nawe wakagombye kuba uri umwicanyi cg se barakwishe nono uravuga usebya Abanyarwanda gusa, abo turibo. Wowe uvuga ibyo cisha make.
Nyamara abanyarwanda mube maso kuko Igihugu kirimo kugenda marche arrière gisubira mu bibi gahoro gahoro.Abatabibona mushishoze neza murabibona.Imbere h’u Rwanda Hari barrières zikaze mwitonde kabisa.
Ndashimira peace and love inyigisho atanze ! ni kuki twisiga icyasha ko nta kindi ngo tuzi uretse kwicana gusa ? ubu muri miriyoni 11 zirenga twese twemere ko turi abicanyi ? oya rwose ! ahubwo turimo intwari, nubwo hari n’ibigwari !
abapfuye bgire iruhuko ridashira
biriya ntaho bitaba mubasirikare hari impamvu nyinshi zabimutera harimo nkuburwayi bwo mumutwe cga kubabazwa nabagenzi be byamutera stress akananirwa kwihangana ndetse tutibagiwe no kuba yaba yahisemo kuba umuyoboke wabanzi b urda
ngewe mbona umuntu wese uri kurushya umutwe we yibaza kubyabaye ntagisubizo ari bwihe ntampamvu ahubwo ikiza dutegereze icyo ubuyobozi bwingabo butangaza kd kirahari kizamenyekana intelligence yigisirikare cya RDF ndacyemera abo bandi rero bavuga ubusa sinzi ibyo barimo uvugako abanyarwanda arabicanyi akabivuga mukinyarwanda kereka we niba arumunyamahanga uzi ikinyarwanda ! ibyo kutishimira ihindurwa ryitegeko nshinga umuti ntiwaba uwo kwica nokwiyica bwaruburenganzira bwe nkabandi banyarwanda kuvuga ikimubangamiye rero! Gusa ntawabuza inyombya kuyomba !!Abagamba nibagambe (mumbabarire kuba ntukanye)
Urakoze Manzi, igitekerezo cyawe ni kizima. RDF ifite umuvugizi, kandi ntacyo aratangaza, ariko hari abihaye kuvuga impamvu zidafite ishingiro. Iyo nta perereza rirakorwa, options zose zirasuzumwa kugira ngo ukuri kumenyekane. Tureke rero ababishinzwe bakore iperereza, batumenyeshe aho ukuri kuri. Inama najya ni uko mbere yo kohereza abasilikari mu butumwa bumara igihe kirekire bajya bakorerwa isuzumwa ryimbitse n’abaganga b’inzobere cyane kubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo twirinde accidents nk’iyi yabaye. Murakoze.
Excuse me!
Numvise abavuga ko uwarashe abandi ari umusilamu ngo yababazwaga nuko abasilamu bari kwicwa muri Centrafrica. Hari undi waba afite icyo abiziho?
yemwe muri iyi story haraho bavuze idini yuyu musirikare canke nasomye nabi nyabuneka ni mufashe @ananymous
Ntekereza ko ibishobora gutera umuntu gutekereza, kwitwara cyangwa gukora nabio ari byinshi. Biragoye gutanga impamvu uretse gukeka gusa. Nsabe abashyushya imitwe y’abantu kubyirinda ahubwo mutegereze ikiva mu iperereza.
Mugerageza gutekereza nk’abantu bakuru kandi bazima
yari umusilamu bidasubirwaho kuko abandi amafoto bamaze kuyabona kandi si umurwayi wo mumutwe
Nshyigikiye uyu watanze igitekerezoko rdf bashyiraho abaganga b’inzobere bapima abasirikare bagiye mu butumwa hanze y’igihugu.
Hagamijwe kurebako ntawurwaye mumitwe.
Comments are closed.