Uyu munsi Jeannette Kagame yujuje imyaka 53
Madame Jeannette Kagame, yavutse tariki nk’iyi Kanama 1962, uyu munsi yujuje imyaka 53 y’amavuko. Jeannette ntabwo azwi gusa nk’umugore wa Perezida Kagame ahubwo nk’umuntu uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, uharanira kurwanya SIDA ndetse ufasha guteza imbere imibereho y’abapfakazi n’impfubyi.
Kuva tariki 24 Werurwe 2000 ni “première dame” nyuma y’uko umugabo we Paul Kagame, bashakanye mu 1989, abaye President wa Gatandatu w’u Rwanda.
Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa, rigamije gukora byinshi muri biriya bikorwa twavuze haruguru, hiyongereyeho kurwanya icyorezo cya SIDA.
Yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije kurwanya SIDA muri Africa.
Mu mwaka wa 2002 yashinze umushinga wa IMBUTO Foundation anabereye umuyobozi mukuru. Imbuto Foundation ishyira imbaraga mu burezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.
Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro kugeza mu 1994, yize amashuri ye i Burundi no muri Kenya. Abamuzi bavuga ko ari umugore uvuga macye ariko ukunda kwishimana n’abantu.
Mu 2010, Mme Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu mategeko (Doctor of Laws Honoris Causa) na Oklahoma Christian University kubera umuhate we mu kurwanya SIDA no kurwanya ubukene.
Ubusanzwe yize iby’ubucuruzi n’icungamari.
UM– USEKE.RW
25 Comments
Tumwifurije isabukuru nziza Mpinganzima. Imana ikomeze kumuha imigisha hamwe n’Umuryango we.
Mwavuze ko akunda kuvuga make kuki mutavuze ko akunda no Kwifotoza nabyo ko aribimwe mu bimuranga bikonze kwandikwa mu binyamakuru bya hano i wacu i Rwanda
Happy Birthday to our First Lady!
Maman Jeannette Kagame Yesu aragukunda natwe abana bawe ipfura z’u Rwanda tukwifurije isabukuru nziza y’imyaka 53. Imana y’U Rwanda n’abanyarwanda izabane nawe igihe cyose. Tukwifurije guhorana ubuzima buzira umuze. HAPPY BIRTHDAY FIRST LADY.
Tukwifurije isabukuru nziza y’amavuko maman wacu. IMANA ikomeze ikongerere iminsi yo kubaho,ikomeze kukunezeza n’umuryango wawe wose,uzabone abuzukuru,abuzukuruza n’ubuvivi. Uri intangarugero,uri mwiza, turagukunda.
HBD our First Lady
Happy birthday Mama wa taifa
mubyeyi jye nkumwana wumuntu ngiye ku kwifuriza byishi haraho ntageza ariko ngusabiye imigisha itagira uko ingana ngushimiye uko wita kucike ndetse nuko uteza imbere umwana wumukobwa mbuze icyo kwifuriza kiruta ibindi ariko ikindi kumutima nukukwifuriza kuzagira iherezo ryiza.
Happy birthday MAMA wa taifa umutima w urukundo ugira ukomeze ukurange kandi Uwiteka akomeze akugende imbere
Happy birthday, first lady….
HAPPY BIRTH DAY FIRST LADY ,GOD STILL BLESSING YOU AND YOUR FAMILY
Maman w’abanyarwanda .nkwifurije isabukuru nziza kandi ndagukunda cyaneeeeee,nubwo utanzi wenda utazanamenya ariko ndagukunda.icyazampa ngo nzicarane nawe face to face.ariko nzabiharanira.Much love our first lady kandi na his excellence agukorere surprise ishyushye wishime.HBD.
HBD
Nkwifurije kurushaho kuramba wishimiwe n,Uwiteka hamwe n,umuryango wawe ,Uwiteka ajye arwana kdi abatsindire ubarwanya wese kdi azabahe iherezo ryiza!
Nagukundaga cyane ntaramenya Ko turimpanga. ndagukunda cyane. nsaba imana ngo nzakubone amaso ku maso. ndagukunda.
Happy birthday Mummy ni ukuri ndagukundaaaaa!ibaze muri 2007 narose turi kumwe na none 2014 inzozi ziragaruka ariko mbabazwa nuko nta occasion nimwe yo kukubona face to face.inzozi weeee!
Imana ikomeze ikurinde turagukunda ni ukuri
Komera Mubyeyi! Yewe uri na mwiza!
isabukuru nziza mubyeyi, IMANA ishobora byose ihe umugisha kurama kwawe.
Mbabazwa n’uko mukunda cyane atanzi nkaba nkeka ko nzanasaza atamenye! Ariko nta kibazo ni akomere uyu Mubyeyi.
Tumwifurije Isabukuri nziza,Uwiteka akomeze amwongere igihe cyo kubaho no kwisihimira ibyiza by’igihugu,turacyamukeneye n’umusaza wacu,
Muragahorana Imana
Muragahorana Rwanda
Muragahorana Amata ku Ruhimbi
Uri mwiza ufite familke nziza mukora byiza.
Imana ibahe ibyiza bisaaaa ikunezeze ku sabukuru yawe mubyeyi w’i Rwanda
utakunda uyu mubyeyi ntiyaba akunda urwatwibarutse mama ayaza kuba ariho nzinezako ariwewakamushimye kubera ko umuryango we ari intanga rugero mwibukeko umugore ari umutima wurugo uyu numutima wingo zurwada niwe imuhira imana ikujye imbere turagukunda
oooooh.ma mere!:nari ngufitiye impano.ariko se yakugeraho gute?
Imana yo mwijuru ikomeze ikurinda,tukwifurije isabukuru nziza hamwe numuryango wose.
KURUJYEJURU MAMA.,IVAN,ANGE,NA CYOMORO.URUMUTIMA WURUGO URI UMUTIMA WA NYAKUBAHWA BIVUZE ,KUBUMUTIMA .WU URWNDA
Comments are closed.