Abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba baratunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bahishira abenga ndetse bakanacuruza inzoga ya kanyanga, itemewe n’amategeko y’u Rwanda, gusa aba bayobozi baravuga ko baba barinda agahanga kabo batinya ko aba benga kanyanga bashobora kubahohotera ku buryo ngo bashobora no […]Irambuye
Ku munsi w’umuganura tariki ya 07 Kanama 2015, mu Kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, abaturage bamuritse ibyagezweho maze baboneraho umwanya wo kuziturira abatishoboye inka eshanu zikomoka kuri gahunda ya Perezida Paul Kagame ya ‘Girinka Munyarwanda’. Muri iki gitondo abaturage batuye mu midugudu 12 igize akagari ka Murama bahuriye ku biro […]Irambuye
Bamwe mu banyamuryango b’umwarimu Sacco baturuka mu turere icumi tw’u Rwanda, baratangaza ko banki yabo imaze gufasha umubare munini w’abarimu gutera imbere. Mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango b’umwarimu Sacco, bavuze ko kuba leta yarabashyiriyeho banki ibitirirwa, byatumye benshi muri bo babasha kwiga amashuri makuru na Kaminuza. […]Irambuye
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye
Mu nama yateraniye ku wa kane tariki 06, Kanama, 2015 igizwe n’abayobozi b’uturere twose tw’igihugu ndetse n’ abagenzuzi b’Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA berebeye hamwe uburyo baziba icyuho cyatewe n’uko Global Fund yabahagarikiye inkunga ku kigero cya 50%. Twaganiriye na Uwuyezu Andre uyobora Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA bita RRP+ adutangariza ko kuva inkunga yahagarikwa […]Irambuye
Umugabo Mbarushimana ubu yaburiwe irengero nyuma yo kumenya ko nyina Marguerite Mukaremera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azize icupa yamukubise muri nyiramivumbi. Aba ni abo mu mudugudu wa Musanganya mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera i Karongi. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru […]Irambuye
Ku cyumweru tariki 16 Kanama 2015 nibwo ubukwe buzataha umugeni agahekerwa Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman. Ubu bukwe bwabo Umuseke wabuvuze mbere tariki 11/06/2015 igihe ba nyirabwo bari bakibugize ibanga ndetse banahakanaga ibyabwo. Gusa nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Riderman yemeje iby’ubukwe bwe, ahakana ko umugore we atwite, ariko yemeza ko ubukwe bwo buhari. […]Irambuye
Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko byatangaje ko kuwa mbere tariki 10 Kanama 2015 imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izaterana icya rimwe ariko buri umwe mu cyumba cyawo mu rwego rwo gusuzuma raporo y’ibiganiro bagiranye n’abaturage mu gihugu cyose ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo yaryo y’101. Bacye cyane mu baturage nibo batanze […]Irambuye
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) kuri uyu wa 06 Kanma 2015 i Kigali mu nama n’abayobozi b’uturere bashinzwe ubukungu yatangaje ko kubaka amasoko atajyanye n’igihe kandi mu kajagari bituma ubucuruzi bw’igihugu budatera imbere uko bikwiye, kimwe nuko bitubahiriza uburenganzira bw’abanyarwandakazi kandi bikanatera igohombo Leta. Minisitiri Francois Kanimba muri MINICOM yavuze ko Leta ishora amafaranga menshi mu kubaka […]Irambuye
Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye