Month: <span>July 2015</span>

Urubyiruko rwiga mu mahanga rwasabwe kunyomoza abasebya u Rwanda

Gabiro – Minisitiri w’Uburezi atangiza ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga kuri uyu wa 14 Nyakanga yababwiye ko urubyiruko rwakoreshejwe byinshi bibi mu mateka y’u Rwanda bityo narwo ubu rugomba gukora byinshi mu kubaka u Rwanda gusa ko rudashingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubumenyi ruhabwa rwaba rwubatse ku musenyi. Aba banyeshuri bateraniye i Gabiro […]Irambuye

Ubukwe nibube ubukwe na comédie ibe comédie – Min.w’Umuco

*Minisiteri y’Umuco igiye gukora ubushakashatsi maze izatangaze imigendekere y’ubukwe yemewe *Minisitiri w’Umuco yanenze ‘aba-star’ bambara nabi, badasokoza… *Yanenze imiryango ifata abakobwa nk’ibicuruzwa mu gukosha *Umuco ngo nubwo watira cyangwa ugakura ntugomba guta umwimerere Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Julienne Uwacu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagasigasira umuco wabo ngo udata […]Irambuye

Martin Kobler aricuza igihe cyose gishize batari kurwanya FDLR

Akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye kateraniye i New York kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi (mu masaha y’umugoroba i Kigali) kiga ku kibazo cy’umutekano muri Congo Kinshasa hamwe n’ingabo ziherejweyo mu butumwa bwo kuwubungabunga. Martin Kobler uhagarariye ubu butumwa bwiswe MONUSCO yavuze ko yicuza amezi yose ashize badakora ibikorwa byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR. […]Irambuye

Urwego rw’Umuvunyi ruraburira Abaturage kwitondera ababizeza ibitangaza

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Umuvunyi; kuri uyu wa 14 Nyakanga uru rwego rurakangurira abaturage kudaha agaciro abantu babasaba amafaranga babizeza kuzabakemurira ibibazo kuko akenshi baba ari “Abatekamutwe”. Muri iri tangazo; urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko mu karere ka Rubavu hari umuturage wiyitiriye ko ari Umucamanza akifashisha telefoni yaka abandi baturage amafaranga abizeza kuzabafasha […]Irambuye

Israel yarakajwe n’uko Iran yakuriweho ibihano

Nyuma y’ibiganiro birebire hagati ya UN, USA, n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi na Iran bemeranyijwe ko Iran ikurirwaho ibihano by’ubukungu yari yarafatiwe ariko uyu mwanzuro warakaje Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wavuze ko Iran bayihaye uburenganzira bwo koreka imbaga. Ibi biganiro byari bimaze igihe bibera Geneva mu Busuwisi muri imwe mu nzu za UN, yari itegerejweho […]Irambuye

N’ibitekerezo byo kudahindura Itegeko Nshinga byasomwe – Hon Mukabalisa

*Igitekerezo cy’uwanditse atifuza ko Itegeko Nshinga rikorwa cyasomwe *Ikifuzo cya Green Party nacyo cyasomwe. *Mukabarisa avuga ko bitatinzweho kuko demokarasi ireba ibyifuzo bya benshi *Harakurikiraho iki? *Urugero rwa Bamporiki rwatigishije Inteko n’amashyi y’urufaya Nyuma yo kwemeza ko ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bufite ishingiro Hon Donatille Mukabarisa yabwiye abanyamakuru ko ibyakozwe byakurikije amahame ya Demokarasi […]Irambuye

Kicukiro: Yambuwe ikibanza n’uwo akeka ko ari umukozi w’Akarere

Benengagi Cyprien amaze imyaka itanu mu kibazo cy’ikibanza avuga ko yariganyijwe n’umukozi w’Akarere ka Kicukiro utaramenyekana wandikaga inzandiko mu izina ry’umuyobozi w’Akarere akitirira icyo kibanza undi muturage. Uyu muturage yashakishijwe na Police arabura, naho Benengagi avuga ko kuko nta mbaraga n’amafaranga afite ikibazo cye aho kigeze hose kititabwaho. Benengagi avuga ko mu Ugushyingo 2010 ikibanza […]Irambuye

Uganda: Umuhungu wa Obote arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu

Bishop Edward Stanley Engena-Maitum wabyawe n’uwahoze ayobora Uganda, John Milton Obote yabwiye Daily Monitor ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha. Uyu mugabo uba hanze ya Uganda yirinze gutangaza ishyaka rya Politike aziyamamarizamo. Yagize ati: “Baturage ba Uganda, murumva mwiteguye ko nza nkababera umukuru w’igihugu?” Yabasabye kwibuka ko Se yari intwari yayoboye […]Irambuye

en_USEnglish