Gisagara: Abahinzi baratabaza kuko umusaruro wabo waguzwe ariko ntibishyurwe
Abahinzi bo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara bavuga ko muri Mutarama uyu mwaka umusaruro wabo w’ibigori waguzwe n’ikigo RAB ariko kugeza ubu ngo ntibarishyurwa ndetse byabateje inzara no kubura uko bongera guhinga mu gice cy’iginga gishize.
Evariste Nshimiyimana umuhinzi utuye aha mu murenge wa Mamba ubarizwa muri Koperative JYE MBERE MUHINZI avuga ko kugira ngo bahinge ibigori bitanze cyane ndetse bamwe bakanagurisha amatungo yabo.
Ati “Ariko abo muri RAB baraje batwara umusaruro wacu mu rwego rwo kuwutugurira kugeza n’ubu ntibaratwishyura. Twananiwe kongera guhinga kandi inzara itumereye nabi, ubu utarahinze n’uwahinze twese tumeze kimwe.”
Augustin Maniraho wo muri iriya Koperative yabwiye Umuseke ko babeshywa kenshi ko amafaranga agiye kubageraho ariko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza ubu batarabishyura.
Ati “Urabibona turi abahinzi gusa, twaragurishije umusaruro wacu wose dusigarana bicye byo kurya twizeye kubona ifaranga rya Leta mu gihe gito, ubu amaso yaheze mu kirere, inzara yaratwishe ndetse twananiwe no guhinga nanone kuko nta mbuto twabashije kugura.”
Iki kibazo ngo cyateye abaturage bamwe gusuhukira mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza kandi nyamara bari barahinze nk’uko byemezwa n’umwe mu banyamuryango b’iriya Koperative Michel Gatabazi.
Onesphore Rudakubana umuyobozi wa Koperative JYA MBERE MUHINZI avuga ko kudahemba aba baturage byabazwa RAB yo itwara umusaruro ntisige amafaranga yabo, ahubwo ngo ikizeza Koperative ko amafaranga azabageraho vuba.
Ati “Ubu abaturage urabona ko bahinga mu gishanga cy’Akanyaru, bagiye kujya mu ihinga rindi nta mbuto kandi babaye cyane.”
Inshuro zose Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa RAB kuri iki kibazo kugeza ubu ntibirashoboka.
NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iyi nkuru uyisomye uko yanditse, irababaje. ariko byakabaye byiza, amakuru atanzwe uko ari. Nibyo koko Koperative yatubuye imbuto kandi igice kimwe kingana na 216,850Kg kigaragazwa ko cyujuje ubuziranenge bw’imbuto nziza, mu kwezi kwa GICURASI na KAMENA 2015 zigezwa muri RAB. Inyemezabuguzi (Invoice) yakozwe barangije kuzana umusaruro (mu Kwa gatandatu 2015) ijya muri Process yo kubishyura mbere yo gusoza Umwaka (Fiscal year 2014/2015). Ibi bikaba byarakozwe. Nyuma y’uko abaturanyi babo bo muri COAMANYA (Ntyazo/ Nyanza) baboneye amafaranga y’imbuto nabo bazaniye rimwe n’iyi Koperative KOJYAMUGI, twasabye Manager wa KOJYAMUGI gukurikirana muri Banki bakorana bakareba ko amafaranga yabo nabo yahageze. uretse ubutumwa bugufi bwogaragaje ko bo ntamafaranga yari yakabagezeho (reba SMS ya Manager yo kuwa 09/07/2015 saa 10:11AM), Umwanzuro mwiza waba ko Ubuyobozi bwa Koperative KOJYAMUGI bwakwegera Serivisi y’Imari ya RAb bagahabwa inyandiko zigaragaza ko bishyuwe, bagakurikirana muri Banki bakorana nayo aho kwicecekera. Mu gusoza igitekerezo cyanjye, ndasanga Ubuyobozi bwafasha abahinzi kubona amakuru nyayo:
1) ku gihe nyacyo umusaruro watangiwe muri RAB (mu kwa 5 no mu kwa 6/2015) kimwe n’igihe inyemezabwishyu yatangiwe;
2) gukurikirana kugira ngo ibyo kwishyurwa birangire, n’aho bipfira hamenyekane
aho gukoresha amataliki ataliyo no kutihutira gukora icyo basabwe n’Umukozi wa RAB ushinzwe imikoranire n’abatubuzi, kugira ngo bakurikirane ko nabo ubwishyu bwabo bwaba bwarageze kuri Konti yabo.
Comments are closed.