Digiqole ad

Israel yarakajwe n’uko Iran yakuriweho ibihano

 Israel yarakajwe n’uko Iran yakuriweho ibihano

Minisitiri Netanyahu yemeza ko Iran bayihaye rugari ngo ‘yice’ abo ishaka

Nyuma y’ibiganiro birebire hagati ya UN, USA, n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi na Iran bemeranyijwe ko Iran ikurirwaho ibihano by’ubukungu yari yarafatiwe ariko uyu mwanzuro warakaje Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wavuze ko Iran bayihaye uburenganzira bwo koreka imbaga.

Minisitiri Netanyahu yemeza ko Iran bayihaye rugari ngo 'yice' abo ishaka
Minisitiri Netanyahu yemeza ko Iran bayihaye rugari ngo ‘yice’ abo ishaka

Ibi biganiro byari bimaze igihe bibera Geneva mu Busuwisi muri imwe mu nzu za UN, yari itegerejweho na benshi kureba uko abayobozi bayobora Isi baza kwemeranywa ku bibazo bya Iran na gahunda bavuga ko ifite yo kwigwizaho ibisasu bya kirimbuzi.

Israel yemeje ko ubu amahanga ahaye rugari Iran ngo ikore ibisasu bya kirimbuzi bityo ko nayo(Israel) izakomeza kuryamira amajanja.

Muri aya masezerano, amahanga yemeje ko akuriyeho Iran ibihano by’ubukungu ariko nayo igaharika burundu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Abakurikirana imibanire y’ibihugu by’ibihangange na Iran bemeza ko ibi bikozwe mu rwego rwo korohereza Iran gucukura, gutunganya no kohereza petelori n’ibiyikomokaho mu mahanga bityo icyuho cyari gihari kikagabanyuka.

Vuba aha mu Rwanda igiciro cyibikomoka kuri Petelori giherutse kuzamukaho amafaranga 95 Rwf kuri Litiro, abahanga bakavuga ko byatewe n’uko ari nke ku Isi ndetse n’ibindi bibazo biri mu bihugu bicukura Peteroli nka Nigeria, Yemen, Arabie Saoudite, Iran, Irak, Misiri n’ahandi.

Mu magambo yumvikanamo umujinya Netanyahu yagize ati: “Ubu Iran ihawe rugari! Igiye kujya yinjiza amamiliyari y’amadolari menshi azayifasha gukomeza kugirira amahanga urugomo ndetse na Israel by’umwihariko.”

Umunyamabanga wa U.S John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga  wari umaze iminsi 19 ahuza abarebwa n’iki kibazo, John Kerry, yavuze ko yishimira ibyo bagezeho, avuga ko ari ‘ibintu bishishikaje kandi bashakaga’.

Igihugu cya Syria cyashimiye Iran kubyo yagezeho kandi Syria isanzwe idacana uwaka na Israel.

Bimaze iminsi byandikwa ko Iran ariyo ifasha umutwe w’abarwanyi b’aba Houtis barwanya ubutegetsi bwa Yemen nayo ifashwa n’ibihugu by’abarabu byishyize hamwe biyobowe na Arabie Saoudite.

Ikinyamakuru Dailymail cyemeza ko aya masezerano abaye intsinzi ikomeye kuri Perezida Obama wa USA na Perezida Ruhani wa Iran umaze hafi imyaka ibiri ategeka Iran nyuma yo gusimbura Muhamoudu  Ahamadinejad.

Iran ituwe n’abaturage miliyoni 77 iri mu bihano by’ubukungu yafatiwe n’abakuru b’ibihugu bikize guhera muri 2002.

Kerry niwe wari umaze iminsi 19 ayoboye ibiganiro
Kerry niwe wari umaze iminsi 19 ayoboye ibiganiro
Kuri we ngo ni igisubizo cyiza ku bibazo bya Iran, USA, UN, na EU
Kuri we ngo ni igisubizo cyiza ku bibazo bya Iran, USA, UN, na EU
John Kerry birasa naho byamusabye imihati myinshi
John Kerry birasa naho byamusabye imihati myinshi
Muri iki gihe John Kerry agendera ku mbago, ariko ntibimubuza gukomeza akazi ke k'ubuhuza
Muri iki gihe John Kerry agendera ku mbago, ariko ntibimubuza gukomeza akazi ke k’ubuhuza
Abakuru b'ibihugu bari mu nama
Abakuru b’ibihugu bari mu nama

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ya ntambara ya gatatu y’Isi iri hafi.

  • Aha Iran iragitsinze!!!Igiye kubona cash itubutse ibone uko yongera ubushobozi bwo gukora ibitwaro bya kirimbuzi!!!!!!

    • @Gatsinzi nawe wagirango uri kuvugira Israel, Iran yavuzeko itazakora intwaro za kirimbuzi nka Israeli.Ikindi kandi izo cash nizayo usibyeko bari barazifungiye iwabo ahubwo ntegerejeko Iran ibona ingufu zihagije maze igahashya IS doreko abandi byabananiye.

  • Why ? Why you guys always think Iran will prioritize bombs and … you need to understand that they had struggles from this past, they need to come out from economy issues and survive. Please leave them in peace. Israel mustn’t drive the world as per his own benefit. That’s not fair. This Israel is killing palestinians every accasions and no one had speech on it. Hey Man , we all have right to exercice our freedom in this world… not only for some people…Eish…

Comments are closed.

en_USEnglish