Burera: Batanu babuze umwuka ubwo binjiraga ahacukurwa amabuye y’agaciro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abacukuzi b’amabuye y’agaciro batanu bo mu muryango umwe mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera bahitanywe n’ikirombe ubwo bageragamo imbere bakabura umwuka.
Ubuyobozi bw’isosiyete NBM ikora ubucukuzi muri iki kirombe cya Bugarama bwemeza ko bwari bwarabonye ko muri iki kirombe harimo ikibazo cy’umwuka wo guhumeka muke buhitamo kuba buhagaritse ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko bwababajwe ndetse butangazwa no kumva ko hari abantu barenze kuri ibyo bakinjiramo none bikaba byabaviriyemo gupfa.
Nk’uko abari bahari babisobanuye ngo byatangiye ubwo bari bamaze gucukura umucanga ubamo amabuye y’agaciro bagiye kuwuronga, aha ngo nibwo umwe muri bo yigiriye inama yo kujya kureba uko iki kirombe gisigaye kimeze aherayo abandi nabo bagiye kureba uko byagendekeye bagenzi babo nabo baherayo.
Nubwo abaturage bemeza ko abapfuye aribo bishyiriye urupfu, ku rundi ruhande bibaza impamvu iriya sosiyete itagira ibikoresho bituma abacukuzi babona umwuka wo guhumeka.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwemeza ko ikibazo cyo kuba muri iki kirombe nta mwuka urimo cyari cyaragaragaye mbere hanyuma bafata ingamba zo kugifunga kuva mu muri Gashyantare bityo bakibaza icyatumye abaturage batinyuka kwinjira ahantu bari babujijwe kwinjira .
Janvier Ndabananiye uyobora ibikorwa by’ubucukuzi muri iki kirombe cya Bugarama yemeza ko hakwiriye gushakishwa ubundi buryo bufite umutekano.
Guhera 2009 kugera 2014 nta mpanuka yigeze iba muri kiriya kirombe keretse iyi ibaye muri uyu mwaka wa 2015.
Si iyi mpanuka gusa ihabaye ihitanye ubuzima bw’abantu kuko no muri Gashyantare uyu umwaka hari uwagwiriwe n’ibuye ndetse muri Gicurasi undi akagwirwaho n’ibitaka byinshi kandi bose bitabye Imana.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW
2 Comments
Birababaje.napfuye nka Twadushwiriri
Tujye tujya gucukura muri Kongo ibi tubivemo.
Comments are closed.