Digiqole ad

Kigali: Abatabona banenga ko badahabwa amahirwe yo kwigaragaza

 Kigali: Abatabona banenga ko badahabwa amahirwe yo kwigaragaza

Mugiraneza Jean Bosco, ufite ubumuga bwo kutareba.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye muri NUDOR(National Union of Disabilities Organisations of Rwanda) babwiye abanyamakuru ibyiza byo gukoresha icyumba kihariye kirimo umwijima mwinshi  aho bahokera ibiganiro bifasha gutekereza bita Dialogue in the Dark. Baboneyeho akanya ko kwibutsa ba rwiyemezamirimo ko nabo bashoboye, ko bagomba guhabwa amahirwe yo gukora nk’abandi.

Mugiraneza Jean Bosco, ufite ubumuga bwo kutareba.
Mugiraneza Jean Bosco, ufite ubumuga bwo kutabona

Aba bafite ubu bumuga barahura bagakoranira mu cyumba cyuje umwijima, bakaganira bakungurana ibitekerezo bw’uko batera imbere. Iki cyumba cyabugenewe mu mujyi wa Kigali kiri gusa muri Hotel Umubano ku Kacyiru.

‘Dialogue  in the Dark'(DID) yatangiye muri 1988 i Frankfurt, mu Budage, ariko ubu bumaze kugera mu bihugu 32 no mu mijyi 118 yo muri ibyo bihugu.

Kuva bwatangizwa, ubu buryo bumaze gukoreshwa no gusurwa n’abantu bagera kuri miliyoni umunani.

Mugiraneza Jean Bosco umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yavuze ko impamvu  bifashisha ubu buryo ari ukugira ngo barebere hamwe uko banoza ibikorwa byabo kuko bamwe mu bafite ubu bumuga bafite ubushobozi bwo gukora ariko bakababazwa n’uko badahabwa amahirwe ngo bigaragaze.

Ati: Birababaje kubona umuntu arangiza kwiga afite amanota meza kimwe n’abandi  ariko mu ipiganwa hanze ugasanga ntuhawe amahirwe yo kubona akazi”.

Mugiraneza yabwiye abanyamakuru ko ‘Dialogue in the Dark’ yabaye urubuga berekeramo abashyitsi babo (badafite ubu bumuga) ko nabo bashoboye gusa ko icyo bakeneye ari uguhabwa amahirwe yo gukora binyuze guhabwa akazi cyangwa se uburyo bwo kugapiganirwa.

Dominic Bizimana uyobora NUDOR yavuze ko bazagenda bageza ku banyarwanba baba hirya no hino ibyiza by’iriya gahunda yihariye ifasha abantu kuganira no gutekereza  gusa ngo intera iracyari ndende kuko abenshi batarayimenya.

Dominic Bizimana yemeje ko kugira ngo ibi byose bikunde bizasaba abanyarwanda gusura ahakorerwa iriya gahunda bakerekwa akamaro kacyo ndetse n’icyo abafite ubumuga bwo kutabona, bashobora kugeraho bahawe amahirwe..

 

Abantu badafite buriya bumuga basura biriya byumba bituma biyemeza kugira icyo bakora nyuma yo kubona ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo kutabona, ubu abafite ubu bumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi birindwi ku isi yose bamaze gufashwa kubera ‘Dialogue in the Dark’

Bizimana Dominic umuyobozi wa NUDOR
Bizimana Dominic umuyobozi wa NUDOR
Icyumba  nk'iki gifasha abantu gutekereza neza
Icyumba nk’iki gifasha abantu gutekereza neza

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish