We Are One Summer Beach Party Festival igiye kubera ku Gisenyi
We Are One Summer Beach Party Festival ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitaganyijwe kuba mu mwaka wa 2015 gihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no ku isi.
Ku nshuro ya gatatu biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera ku Gisenyi ku Kivu Serena Hotel Beach. Ni nyuma y’aho iki gitaramo cyatangiye kuba mu mwaka wa 2013.
Yve Ishema umwe mu bagize itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo, yatangarije Umuseke ko imyiteguro yo kuzakira abantu bose bazaza imaze kugera ku musozo.
Yagize ati “Imwe mu mapmvu twatekereje gutegura iki gitaramo, ni uko akenshi usanga mu mwekzi kwa rindwi hari abantu benshi baba baraje mu Rwanda mu biruhuko.
Bityo akaba ari n’umwanya mwiza kuri bow o gutembera igihugu kugirango barusheho kumenya ubwiza gifite.
Indi mpamvu ni uko muri icyo gitaramo hazaza abandi bantu bo mu bihugu duturanye bazaba baje kwishimishiriza mu Rwanda. Muri ibyo bihugu wavuga Uganda, Burundi, Tanzania na Kenya”.
Ku wa 18 Nyakanga 2015 kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 kuri buri muntu kikazatangira ku i saa tanu z’amanywa (11:00 AM) kugeza bukeye
Bamwe mu ba Djs bakomeye mu Karere bazaba baje gususurutsa abantu bazitabira icyo gitaramo.
*Don K 1st (Kinshasa DR_Congo)
*Deejay Nruff (Kenya)
*Deejay Sheppherd
*Deejay Africano (Rwanda)
*Deejay Sweet (Burundi)
*Selekta Copain (Rwanda)
*Deejay Pyfo (Rwanda)
*Mc Phil Peter (Rwanda)
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubutaha bajye bavuga hakir kare igihe bizabera kuko nk’ubu nifuzaga kuhagera ariko Sinabona 10000 Yo kwinjira nkongera Transport Huye- Rubavu nayo yafata nka 10 000 nkongeraho na Hotel na Restauration uruumva byibura ngomba kuba mfite 50 000 Frw. Nyamara iyo bambwira kare wenda nk’ukwezi mbere nari kubikorera Budget. Cyangwa se bajye bavuga batin ni ngaruka mwaka wenda nka buri Cyumweru cya Gatatu cy’ukwa 7
Comments are closed.